Digiqole ad

Umugabo ahora ambwira ngo simwubaha

Mwiriwe basomyi b’UM– USEKE? Ndasaba inama nk’uko mbona mubikorera abandi. Ni iyihe myitwarire y’umugore wicisha bugufi?

Mfite ikibazo mu rugo rwanjye , umugabo ahora ambwira ngo simwubaha kandi mbona ahubwo nkora n’ibirenze  ibyo nagombye gukora.

Ndabaha urugero;

Iyo tuvuye ku kazi twese tunaniwe kuko amasaha make gujkora ari arindwi. Iyo ntashye njya gufata abana ku ishuri, nagera mu rugo nkita ku bibazo by’u rugo ariko umugabo ntabone ko naniwe ngo areke nduhukeho gato, akumva ko ngomba kumuha icyo kunywa tugeze mu rugo kandi nkabikora ntinuba.”

Ikibabaje kurushaho ninuko nta mukozi dufite ngo ajye anduhura ariko umugabo ntabibona.

Nasabaga ubufasha mbinginze!  Nkeneye n’ibitekerezo by’abagabo uko bumva umugore agomba kububaha ni gute??

Nigute umugore yakuzuza inshingano ze muri rusange mu rugo iwe?

Muraba mumfashije cyaneee n’abandi nkanjye.

Murakoze!

Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com

45 Comments

  • Kuva ubu mureke nibyo wamukoreraga byose ajye abyikorera, ajye kuzana abo bana kwishuri nimugera murugo ateke kandi abagaburire mwese, nawe wiruhukire da, andusha iki se njye ko mbikora. Murek ubwo aba ahaze. Ikindi kandi nawe ajye akuzanira icyo kunywa haba muburiri, cg muri salon.

    • wowe urarushenye pe !!!
      Inama nziza ni iya KAMANZI.
      Njye mfite imyaka 55. Namugira inama yo kuganira nawe, akamworoshya, akamwumvisha ko nawe ananiwe.
      Azageraho abyumve, ndetse bafatanye imirimo.
      Icyangombwa ni uko baganira, kandi uwo mudamu ari we uzafata iya mbere.
      Uzambwira nyuma ko umgabo wawe atabaye imfura !!!!

  • nakugira inama uko njye nge mbyumva kd nange ndu mugabo gusa abantu ntibumva ibintu kimwe ariko icyo mbona wakora nuko wagerageza gushaka umukozi ubigufashamo niba bishoboka, ikindi kuba umugabo wawe akubwira icyo ashaka nibyiza gusa icyo mbona nuko wajya umwumvisha kd utarakaye ukamubwira umunaniro wawe umubwiza amagambo yoroshye nawe harigihe azabyumva gusa ndumva ibyawe ibitwaye bucye byarangira neza umunaniro ukarangira
    murakoze.

  • uru rugero utanze ntiruhagije ngo umuntu akugire inama. ubwo hari ibindi utavuze, kuko icyo kunywa, nawe yacyiha mu rugo iwe ntakibazo. Njye ahubwo nshimishwa no guha umugore wanjye icyo kunywa, iyo mbona atashye ananiwe. Biterwa nuko mubanye. Mujye mwuzuzanya, buri umwe abere undi igisubizo. Imana ihe umugisha urugo rwanyu. Justin

    • Urumugabo mwiza pe Imana izaguhe kurambana numufasha wawe Nabandi bagabo bakwigireho .

  • Icyo kunywa? Ubwo harya ngo ntiyacyiha? Aha abagore twaruha ye! Niba uba I Rwanda uzashake umukozi agufashe akazi ko mu rugo niba muba hanze nabwo uzajye ukora ibyo ushoboye ibindi ubyihorere. Umugabo n umwana w uwundi! Ntugire ngo ndagushutse jye ngerageza gukora ibyo nshoboye ibindi nkiha amahoro. Ababa hanze nta mukozi ubuse umuntu azava kukazi afate abana kw ishuri ateke, yoze abo bana abagaburire undi areba umupira maze najye muri toilette phone ye nnivuga ategereze ko uyimusanza aho ari? Rwose abagabo murarushya pe!

    • @Aline, Niba umugabo ari umwana w’undi ni kuki wasanze umwana w’undi aho gusanga uwo uzita uwawe? Ese ubu kuri iyimyumvire urumva hari icyakora? Burya m’ubuzima iyo abantu babiri badahuza kukintu kimwe ,cyane cyane abashakanye, biba bisaba ko habaho kwiyoroshya kumwe muribo niba koko baba bakeneye kubaka urugo rwabo. Burya ntagihombo gikomeye nko kuba warashatse ariko ukaba ubayeho utishimye! ndetse ukaba nta n’imigambi ufite yo gukemura icyo kibazo. Niho uzasanga bitumva services zitangwa n’abani aho abantu nkaba baba bakora kuko umujinya wo murugo bawuzana mukazi. Kubw’ibyo, kuwifuza kugira urugo ruhire, birasaba kwigomwa ukitanga wihereyeho aho gutejyerezako mujyenzi wawe ariwe uzatera intambwe yambere yiyoroshya. Nyagasani yorohereze abafite ingo zitarimo ituze kurigira!

      kuri wowe wadusabye inama, singuca intejye ariko biragaragarako utagikunda umugabo wawe nkuko byagakwiye, ahubwo mubana nko kuranjyiza umuhango. Gusa burya hari ibanga ryihishe inyuma y’uko umusore ava iwe akajya kuzana umukorwa ngo babane” Kunganirana mukubona ituze no kugirirana impuhwe byose biyobowe n’urukundo. kubw’ibyo jyerageza wite kudukorwa duto cyane nko kumuha karibu akijyera murugo, kumukuramo ishati cy intweto (wireba ngo ni ubucakara) kuko amatunda azavamo nuko umugabo we ibyo azabikuba inshuro igihumbi niba agukunda. Naho kuba ujya ku kazi , ukajyana abana kwi shuri ndetse ugakora n’indi mirimo yo murugo itarimo affection ijyera k’umugabo ntago aribyo bizakuzanira ituze murugo rwawe. Ese waruziko ukoze turiya nakubwiye umugabo wawe ushobora gushiduka asigaye akora yamirimo yindi wavuze iguhuza kandi ubonako ivunanye? Amahirwe masa!

      • Uraho neza ? Inama  usaba  biragoye  kuziguha kuko  ntazi niba uba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, gusa  niba  uba mu Rwanda  ntacyo  bimaze  kwiyicisha akazi wanga gushaka umukozi   niba  ariko mwari mwarabyumvikanyeho n’umugabo wawe  ko muzajya mufatanya none  akaba  yarakwisubiranye  uzamushake kuko  biragoye kuva ku kazi ukajya no mu mirimo yo mu rugo no kwita ku mugabo utabona ko nawe  unaniwe.Kubaka ni byiza nta nutifuza ko yabana nuwo bashakanye mu mahoro  ariko igihe atakorohera wumva  wagerageje  uko ushoboye  nakugira inama  yo  gukora ibyo  ushoboye  ibindi  ukabireka  nawe  akabyikorera kuko  afite amaboko abiri nkawe icyo wakwirinda ni ukumusuzugura mu bantu  naho ibindi  ukamwumvisha ko  utakora ibidashoboka  ariko  shaka  umukozi  ukunganira mu turimo  two mu rugo.Courage  kandi  ubiture Imana niyo  ishobora byose kandi ikomeze kwihangana kwawe

  • Madam we Pole sana pee urababaye kabisa,ariko kandi ntabwo umuntu yabura icyo nagusangiza kuko nanjye ndimugabo wumwana umwe.
    Ngarutse kibazo cyawe rero bibaye uko ubuvuga ariko biteye umugabo wawe ntiyaba ari umwana mwiza.Ariko kandi hashobora kuba hari ni mpanvu nyinshi zabitera
    -Ashobora kuba yari igishijwe ko ariko kuba umugabo agomba kumera murugo, umugore agomba gukora ibimureba byose.
    -Ushobora kuba ariwowe wabumimenyereje kumukorera byose akaba yararemajwe nabyo.
    -Ushobora hari ubundi utamwitaho ugahugira kumwana gusaa cg mumirimo yurugo ukamwibagira, kubera ko abagabo bakunze kuba nkabana nabo,hari igihe hazamo gufuha gacye kubera ko warangariye umwana nibindi wita ko ari ngombwa.
    -Umugabo wawe ashobora kuba agira amahane mubusanzwe,kuburyo icyo wakora cyose atagishima ahubwo akakibona ukundi.
    Uti inama naguha niyihe
    -Icyambere ibuka ko ari inshingano yawe kwita kumugabo wawe nubundi,kuba agusaba ko umwitaho nuko abikeneye koko,noneho niba bikugoye kandi hari inzindi nshigano nyinshi kandi ngombwa,uzamuganirize mukinyabupfura neza ubimwereke,uburyo ubyunva nukuntu bikugora nubwo ubikora neza,ariko kandi ugashimangira yuko atari ukumusiganya cg kwirengagiza inshingano zawe, ariko nubwo ariko bigomba kugenda birakwica cyane, uravunika cyane,hanyuma wenda unamusabe ko yakugira inama yicyo wakora,niba mwashaka umukozi cg niba nawe haricyo yagufashamo.
    Ariko nongere nkwibutse ugomba kubimuganiriza ho neza mu mwuka mwiza, bitaza kuvamo intonganya….cyabgwa ngo abyunve nkagasuzuguro dore ko ibyo abagabo twanga kurusha ibindi byose,kandi abagore mugomba kuvuga ibibazo byanyu neza ntugombere kubivuga utongana icyo gihe icyo kugeraho ntukigeraho ahubwo uba wishe inzira yibyiza washakaga kugeraho.
    Kandi ndakubwiza ukuri yuko niba asanzwe ntamico mibi yindi agira azakunva neza kandi muzagera kumwanzuro ushimishije…..ARIKO BYOSE BIKORWE, MURUKUNDO, NICYUBAHIRO…..Imana igufasha

    • nkunze inama umuhaye Sr, kandi uko ubivuze niko biri.azamuganirize rwose amusobanurire yitonze bizakemuka.
      nanjye byambayeho ariko turi mu nzira yo kubikemura.kandi erega burya ntawanga umwitaho,cyane cyane iyo umuntu ananiwe.ni ahanyu ho kuganira icyatuma mubana neza mutaremerezanya.

  • icyo nicyorezo cyateye mubagabo,ibyo wakora byose ntacyo yabona ntanumunsi numwe uzabona agushimye ngo wamwubashye,ubwo arihafi kukubwira ko agiye gushaka umukobwa uzajya umwubaha akamwibagiza agasuzuguro kawe,akavuga ko agiye kuguhunga akava murugo ngo arahunga ko umusuzugura,bagenzi abagabo bikigihe ahaaaaaaa nah’Imana gusa.Maman inama nakugira iturize usenge ukore ibyo ubona ugomba gukora,ibyo ushoboye,hanyuma umureke ajye avuga uko ashatse,araho azagera akubwire nibirenze aho,ariko humura hari Imana izi byose kandi ntirenganya izagucira urubanza.Imana ibane nawe

    • Approach mbi,concept mbi,inama mbi…..ese abagabo niza robots ?n’ibisimba se ku buryo batajya bagirwa inama ngo babe bagaruka mu nzira nziza?…icyo cyorezo buriya ntago cyaba gikarishywa na bagenzi babo b’abagore …..mujye mureka kubana n’abagabo banyu neza ,mubasuzugure,mukore ibadakorwa ni uko mubabeshyere ngo ni babi? none se mwe mukora iki ngo mubahindure babe beza ?mubatiza umurindi mu kuba babi?

      • Ese harya umugore ko abazwa kwita buri gihe ku mugore !umugore azitabwaho na nde! itns not fair egoisme y,abagabo irarenze

      • Ese harya umugore ko abazwa kwita buri gihe ku mugabo !umugore azitabwaho na nde! itns not fair egoisme y,abagabo irarenze

    • landry ko mbona dusa nabahuje ibibazo, gusa njye sinamuretse nkuko ubivuga kandi numvise uzi Imana di!! oya umuhaye inama mbi, nubwo abagabo bameze batyo suko bakemura ikibazo. Gusenga umubwiye kujyana no guca bugufi. umva uko abandi babigenza muvuye ku kazi mugeze mu rugo umwakira malette, ukagaruka umuzaniye inkweto zo kuruhukiramo ugahita umuha icyo kunywa(kandi we yicaye). nyuma y’ibyo ugasa numusaba uruhushya( Excuse)y
      ko ugiye mu tundi turimo.ibyo uzabikore nkukwezi uterekana umunabi, nyuma ujye utangira umusabe kugufasha(uhanagure amasahane umusabe ko akubikira, cg woze abana umusabe ko yabakwambikira, ukorope umusabe kugutunganiriza intebe. ndakubwiye bizaza numumenyereza gutyo azageraho ajye yibwiriza, ashake imirimo akunze gukora ajye ayigufasha kandi ikiruta ibindi ni ugukomeza gusenga ngo Imana ize ikubakire urugo ariko ibyo bijyana no guca bugufi uzasome inkuru za Abigaiel uvugwa muri bibiliya uko yabigenje.

      • Maman rwose utanze inama nziza cyane hano,burya ntakiza nko guca bugufi ugashaka akanya keza kabereye ugatura uwo musangiye urugo ikibazo cg ibibazo waba uhura nabyo nubuzima bwanyu bwa buri munsi.Abantu benshi twibwirako gutera amahane cg kuvugira hejuru no kuivumbura aribyo bikemura ibibazo ariko burya ibyo ntibivamo igisubizo na rimwe.Haba kumugabo ndetse no kumugore gucisha bugufi ningombwa cyane iyo ushaka kubaka..Kukibazo cya mugenzi wacu rero rwose nkuko byavuzwe nabenshi niba umugabo ntayindi mico mibi afite uzamuganirize witonze rwose wumve nawe icyo agukeneyeho koko hanyuma nawe umubuire ibikuvuna.Akenshi aba mama tuba victime yibintu aho kubiganira bikatubamo bikatubabaza tukumvako ariko bigomba kumera kandi ataribyo.umugabo numumenyereza ibintu bikubabaza cg bikuvuna ntubimubuire ngo mubiganireho azabimenyera gutyo kandi igihe uzajya kumubuirira ko bikuvuna cg bikubabaza hari ubwo azabifata nkaho utangiye kumusuzugura bitewe nigihe uba umaze ubimukorera.Nshuti rero rwose nakugira inama imwe gusa yo kuzashaka akanya gakuiriye ukamuganiriza utarakaye ukamubuira ibyo byose bikuvuna kuko biranakubabaje rwose biragaragara,ukanamusaba ubufasha rwose,ndumva niba ari umugabo ugukunda koko azabigufashamo. Murakoze 

  • Mbanje ku gusuza Mushiki wacu uraho urakomeye,nsomye ku nkuru wanditse numva nagira Inama nkugira..ikibazo akenshi iyo umugabo abwira umufasha we ngo nago amwubaha kubwange numva bituruka kumva muri we adakunzwe!burya akenshi iyo wumva umukobwa mu kundana atakubaha akenshi biterwa no kumva muri wowe ko udakunzwe,erega nubwo umugabo yaba ari uwawe nawe uri uwe ni byamubuza kumva ko utamukunda?nubwo mwaba mubana mukora byose still haricyo yaba agutegerejeho yakibura akavuga ati ankundira wenda kuko nkorera urugo gusa ubuse mfunzwe yansura cg..ibintu nkibyo?so nkuku ubivuga ngo wita ku rugo nibyiza pe uri ni mfura Imana iguhe umugisha!ariko umugabo wawe aragukeneye muri iki gihe ongera umurememo ikizere kuko iyo yatangiye kuvuga ngu ra musuzugura buriya asigaye yumva utamukunda ibyo ndabivuga niba ubona we agukunda!niba ubona atabivugira gusa ku kwiyenzaho cg akabivuga yasinze,niba ubona ataha kare akaza mu rugo akabivuga ari mu rugo kandi ukabona nta kindi kibyihishe inyuma..uza genzure urebe ku kazi nahandi uko ameze muri iyi minsi!..mwiteho,gabanya gato kurundi ruhande ubanze ugarure umugabo wawe ameze nkuta kigirira ikizere muri we,kuko nibikomeze uko azatangira kujya avuga nabi,amagambo nka abagore bose nu kimwe,ibintu nkibyo..so nkuko wita ku mwana nawe mwiteho cyane ndetse akeneye kwi remamo ikizere kandi ntahandi kizava kiri muri wowe ni wowe uzabimucaho cg bikiyongera!Kuba umudamu mwiza mu rugo su kurukorera gusa no kwita ku mugabo biba byiza surtu ko iyo umwitayeho akaryoherwa we akuba kabiri…..ikindi mbese mubana yakurushaga amashuri cg umushahara ubu ukaba usigaye ubimurusha haricyo umurusha kuburyo yumva ari hasi yawe?..niba gihari ndagusabye uzicishe bugufi wenda ntuzabikore kubera we uzabikore kubera urugo rwanyu,abagabo bakunda ibyubahiro iyo ujyeze ku kintu ntacyo yagikozeho ngu kigereho aba yumva nta kamaro ke!so nubwo wagira promotion ubona ku kazi cg amashuli yawe akiyongera nubwo ntacyo yaba yarabikozeho ubizi ujye umubwira ati iyo ntagira umugabo nkawe sinziko ibi byose mba narabigezeho!kugirango umurememo ikizere!kuko kuvuga ngu ramusuzugura harimo ikintu kiri ku mubabaza utari kubona ariko kirahari byanga byakunda kandi kiri kuri wowe!..so nago nkubwiye ngo wicishe bugufi ubuzima bwawe bwose hoya,ndagusabye gusa ngo muri iyi minsi umugabo wawe atameze neza mwiteho mufate nku muntu urwaye indwara yi Kizere kandi nawundi Docteur wayivura atari wowe,umwihanganire nkuko wihanganira umurwayi mu gihe arwaye nukuri vuba azakira wongere ubone wa mugabo wawe wuzuye imbaraga,ibyishimo ni nseko idashira surtu wumva akunzwe kandi nawe akunze!..Ibi byose ni inama nkugiriye akenshi byaba ari byo mu gihe umugabo wawe yaba agukunda,ariko mu gihe afite izindi gahunda nago nukuri byaba byoroshye ariko kuko tureba mu ruhande rwiza uzagerageze ibi ni byanga uzagaruke ubwire abasomyi ko noneho wamwitayeho na nubu akaba akikubwira ku musuzugura twongere turebere hamwe nizindi solution dore ko nacyo umuntu atakora ngo umuryango we wishime..Komeza ugire Kwihangana,kandi twe turi abantu,inama nziza kuruta izindi iva ku Mana yo mwi juru,ujye upfukama usenge uyisabe ubufasha,Ikindi ngusabye umugabo wawe na taha umwakire uno munsi umubwire cherie!mbese umuteteshe urebe uko ari bube asa!ni mujya kuryama uze kumusaba musengana usenge!nushaka uvuge uti byinshi kuri iyi si bituma rimwe na rimwe dukorera nabi abadukunda ariko Mana uri mwiza…..warakoze kubwu mugabo wange mwiza!!yumva muri kumwe mufatanye mu kiganza,..reka kugira isoni!tera inambwe imwe imbere nukuri umugabo naryoherwa azatera eshanu..Imana IKurinde ikube hafi!courage

    • umva wa mumamawe uyu muntu akugiriye inama nzima wowe wamugani no munyandiko yawe umuntu ayisesenguye asangamwo ko utegera umugabo wawe ntabwo umuha urukundo aragushaka ngo umuteteshe nibyabindi abantu bavuga ngo abagabo bafuhira abana babo koko baba barabatwaye abagore babo baba bita ku bana babo bakibagirwa inshingano zabo hindura imyitwarire kumugabo wawe umuhe urukundo cyane care maze urebe ngo araceceka yabuze ukundi abikubwira warahi

  • Ikibazo cyawe kirumvikana pe! ariko rushaho kumuhata ibyo akeneye ko umukorera, umuhe care ihagije. nyuma y’ibyo muzagirane ikiganiro cyimbitse mutari mu rugo umugurire akantu umutunguye. Nyuma uzazamura ikiganiro cy’ikibazo cyawe kandi aho uzahavana igisubizo gihagije.

    Imana igushoboze gukora inshingano zawe utitotomba!

  • umva mada ushobora kuba umukorera ibyo byose ariko ukamubwira amagambo mabi, nicyo kintu kibabaza umugabo cyambere , wenda se uvugira hejuru, umusubiza ibitajyanye nibyo akubajije , mbese ushobora kuba udafite la douceur kugwa neza , wakora byinshi udafite kugwa neza byose abikuba na zero. banza wisuzume rwose kuko ndumva ntayindi ngeso umuziho ndumva ikibazo gishobora kuba kiguturukaho utabizi.

    • bonjour! Umusanzu naguha nuko wakwiga guca bugufi kuko no mubyo wanditse njye mbona ufitemo ubwiyemezi n’agasuzuguro. Inama nziza rero ngiyi shaka igitabo cyitwa INAMA ZIGIRWA ITORERO Tom 2. Ugisome uzakirangiza wahindutse bibaye byiza mwagisomana cga ukamubwira mo ibyo wasomye, good luck

    • Kagire Imana, Nabigenze atyo rwose!

  • Ariko koko ibibazo by’abashakanye bishyirwa kuri uru rubuga biba ari ukuri?
    Cyangwa n’inkuru abanyamakuru bahimba bagira ngo badushyushye imitwe?
    Ntangiye kubyibazaho aho usanga ibibazo bibazwa bimwe na bimwe ari nk’ibitekerezo byo mu mitwe y’abasore n’inkumi batarashinga urugo.

    • Ibyo ni ibyo wibwira, ingo zirara zishya!

  • Umusanzu naguha nkamugenzi wawe wumugore kandi ndubatse, nuko abagabo bose maze kubina babanya african bafite uko bateye kandi mubihugu byateye imbere niho usanga abagabo bitabira gukora akazi ko murugo nubwo umugore yaba ari murugo yicaye bo ninkumuco wabo babikorana umuti mwiza cyane.

    Muvandimwe nkuko wabyivugiye uti mwse murakora kandi ntamukozi ufite ugufasha akazi ko murugo ngo umugabo akifuza ko wamuha byose kandi nawe yicaye, yes ndabyumva abagabo muri kamere yabo bakunda ko abagore babo babitaho nubwo waba urushye uvuye kukazi we yiriwe murugo ariko ashimishwa nuko wamuhana umutima mwiza icyo agusabye kabine naho waba urushye cyane ariko mubyukuri kubaka urugo simikino sinamarushwanwa ngo kuko we yicaye munetebe wowe ukaba uri muyindi mirimo yo murugo ngo ntiyagutuma ngo ubikorane umutima mwiza, no no no siko biri wowe uzajye umukorera ndetse ukorera urugo rwawe neza numutima 1 kandi unezerewe nibyo bizagufasha kubaka rugakomera, njye ndakubwiza ukuri ko umugabo numuha icyo agusabye numutima mubi numushiha nagasuzuguro nubwo we yaba ari mumakosa icyo gihe we azigira umwere wowe ugaragareho ko uri umugore mubi.

    Uzajye ubikorana umutia mwiza ndetse ugerageze guhindura uko wakoraga niba wamubwizaga inabi nyishi nagasuzunguro ubireke peee, uzajye umuhana umurima mwiza ubikorane ineza nubwo waba warushye cyane ariko wihangane ukorere urugo rwawe, ndakubwiza ukuri ko nuzabikora igihe gitoya umugabo wawe abonako haricyahindutse nawe abaye arumuntu ugukunda kandi mwiza ushaka kubaka urugo rwe zageraho ajye agufashabkandi wowe utabimusabye we ubwe abyibwire agufashe arebe ndetse ajye akurinda kuvunika kuko uzaba umwreka umutima mwiza wakigore murugo ariki utaba nkintare munzu. icishe bugufi nubwo waba uri mukuri ariko abagabo bose bakinda kubacira make ukabubaha nubwo baba bari mumakosa

    • Igitekerezo cyiza

  • Usengere guca bugufi

  • Maze abagande kazi bazanira abagabo babo icyo kunywa bapfukamye nawe ngo gwiki!!!! sinkubwiye ngo upfukame ariko uraziko abagabo bacu babanyafurika bakunda ibyubahiro kubi, wowe jya umuha icyashaka n,umutima mwiza umwubahe nawe azageraho yigaye agufashe iyo mirimo yo murugo. kandi wige gusenga kuko iyo umuntu asenga satani ntabona aho amenera. Iyo asanze mudasenga mwese abasanga hejuru maze agatema kuko ntawuca bugufi kuwundi iyo mudasenga. komera Yesu akugirire neza.

  • Unva rero mugore mwiza nkubwire uko abagabo bacu bateye umweretse ko umwubashye. Nubwo waba umubeshya , sha ahinduka nkugicucu akagukunda agasara ashobora no kujya kwiba ngo agushimishe l
    Nahubundi iyo uzanye umutwe munini niyo wasanga asambana ashobora kukubwira ko yashakaga ashoborakuyigeramo ngo arebe kO yakwirwamo kandi ugahita uba umunyamqkosa ako kanya naho umubonye ugatangira nko kumubwira ko rwose yacitswe

  • murababariziki uyu mugore murekeraho gukomeza kumutera intimba kuko iyo afite irahagije. bigararagara neza ko uyu mubyeyi ahangayikishijwe nurugo rwe muri rusange ngiye kukugira inama muburyo bubiri icyambere gerageza kubaka umubano ushyitse hagati yawe n’Imana kugirango iguhe kwihangana nuburyo wajya umwitwaraho kuko hari nabadashima nubwo wakora ibyamirenge ku ntenyo kdi ibyo ntabwo bizashira isi ikiriho,ikindi nutanyurwa uzanyandikire kuri Email kurirango nkugire inama atari aha birebwa nababishaka nabatabishaka

  • Nibyo koko uravunika pee,ariko kubaka ntakoranabuhanga ugomba kubishyiramo,nukwihangana kuko umugabo niwe uyoboye,ubwo rero niba umugabo wawe yigira hatari bigendemo buhoro ahubwo ugende umwereka uburyo yajya agufasha kugirango urukundo rwiyongere kandi icyo umenyereje umugabo cyiba aricyo iyo ushaka kugikuraho bisaba inyigisho

  • Inama nakugira iruta byose: Ganiriza cyane umugabo wawe kuko twe abagabo dukunda affection. Ubundi icyo ugiye gukora mu rugo ubimubwire umusekera, wirinde kuvuga menshi kuko abagabo ntibabikunda. Mu gihe gito, uzabona atangiye kugufasha akazi wajyaga wifasha wenyine. Indi nama ya nyuma nakugira: ugire isuku kuri byose (wowe n’ibintu byo mu rugo), ugire gahunda, ntukabazaguze ibibazo byinshi umugabo wawe, ubundi nimujya kubaka urugo, umufate neza cyaaaaaane. Ujye ugira igihe cyo gusenga kandi usengere aho umugabo wawe asengera.

  • icyo nakubwira nka mugenzi wawe wumudamu ndavuga mumagambo make abagabo muri rusange barikunda cyane abanyafrika surtout ashaka umukorere byoseee yicaye niko barezwe kwikunda kandi ntibituma babona ko urushye hoya ahubwo abona ibyo utamukoreye wowe none rero mwana wa mama niba ufite ubushobozi shaka ibikoresho byose bigufasha koroshya akazi uve kukazi, ufate abana, ugere murugo ubatekere neza, kandi wigishe abana bawe uturimo niba bakiri bato uzabigishe kwita kuri se gusa, umwe amenye inkweto za papa undi amenye amasogisi ye ubereke ko ari inshingano zabo utazitayeho umuhane comme ca babitore muri kamere yabo kandi ubigishe kwandurura , kwikarabya kwizingira imyenda uko bakura ugende ubigishaaa bazakuruhura naho papa wabo utuze byose mujye mubimukorera, kandi humura rwose ndagukomeje kuva warabyaye ntukababare barere neza gusa bazakuruhura wumirwe abange ubu ndi umutware baranyoza mpfa guparika imodoka gusa, umpa icyayi, umpa kambambiri, utegura ameza, umenya imyenda nzambara, hari rero numukobwa wange mukuru ugomba kwita kuri se gusa , kumenya umwenda yambara’ amasogisi, inkweto .buri kantu akamenya n’isuku muri garde robe ya papa we igisha abana bawe uceceke uzaruhuka kandi ntugirengo nuko nabyaye benshi mfite bane ariko umwe wese afite inshingano ze yibeshye ntazitunganye ahanirwa mu ruhame twese tukamugaya ntabwo yongera humura warabyaye bizashira rera gusa ubundi ukomere

  • Ingo ntabwo zubakwa kimwe,icyo wakora n’ukumwegera,akakubwira aho abona intege nkeya zawe,ubwo niho wikwitondera kandi ukagerageza kubikora uko yakubwiye abyifuza.Gusa abagabo benshi niko bamera kandi murasazana,iyo umaze kumenya uko ubyakira.Ibikugoye nyine urasenga imana ikaguha umutima mugari ukabishyinguramo, byagufasha kutasara ngo ujye kugasozi.Yewe abenshi bazakubwira ko ariko zubakwa,nawe wishakiremo icyawe gisubizo.

    • ARIKO AZASHAKE N’UMUKOZI AMUFASHE IMIRIMO MAZE ABONE UMWANYA WO KWITA KU MUGABO N’ABANA. KERETSE NIBA UMUGABO YARABIMUBUJIJE, BIBAYE ARIBYO YABA AFITE TARGET ITARI NZIZA, NDAVUGA UMUGABO. AHANDI HO KUGANIRA NI ISOKOM Y’UMUBANO MWIZA MU BASHAKANYE

  • Humura mama,imana iratabara iyo usenze.Kuko niyo ishobora guhindura imitima yinangira.Naho ibyavuzwe byose,reka mbishyire mu kintu kimwe:Bibiliya isaba umugabo gukunda umugore we,kuko ibona byaba kamarampaka,naho umugore ikamusaba kumwubaha.Ni mugerageze ibyo,cyane wowe kuko n’abanyarwanda baravuga ngo ukurusha umugore akurusha urugo.N’atabibona imana izabibona kandi izasubiza.Naho rubanda nabo bazabibona babimubwire,azahitamo guhinduka,kandi wigira ubwoba.Senga usenyera satani,kuko  urugo ari ijuru rito,ashaka kuritubuza.Wimwemerera,shikama

  • sha reka nkugire inama isumba izindi kuko barakubeshya,nimba uvunika banza ushake umukozi nicyo gikuru.Abo bose baragushuka,umuheto woshya umwambi bitari bujyane.Menya icyo umugabo wawe akunda biciye mubiganiro ibyo yifuza bimukorere kuko abantu ntibubaka kimwe.abagabo bakunda affection pe.mugushe neza bizashira pe kandi ababo bagushuka nibirura barashaka kumugutwara kandi isezerano nigihango gikomeye.

  • Ibitekerezo birihano harimo ibyubaka nibisenya, banza umenye imyitwarire y’umugabo wawe akunda iki, ashaka ko ukora gute uzigore kenshi y’asetse umenye uko ashaka ko ibintu byagenda ubundi uzamenya uko umutwara.

  • Reka mbahe ubuhamya bwanjye,jye umugore wanjye ndamukunda ariko rimwe na rimwe akambwira nabi ubundi ukumva ntakizere cy’ubuzima afite kuko ari impfubyi ntanumunu bagirana isano wasigaye mu muryango wabo, kubana nawe biramvuna kuko binsaba kwitwararika kugirango adatekereza kubyamubayeho ariko bikanga bikamuzamo. rero wamugore we, tegura icyiganiro n’umugabo wawe umubwire ko wifuza kuganira nawe kandi umusabe ko mwareba aho musohokera, mu bwitonzi n’ijwi ryoroshye muganire k’iby’urugo rwanyu azakumva agusabe n’imbabazi kuko hari igihe wasanga aziko abagabo bafatwa. jye umugore wanjye iyo mbona ananiwe nkarabya abana, nkabagaburira rimwe na rimwe umuto nkamuheka kugirango asinzire nyuma tukaryama nimugoroba twataha nkmufasha kubakarabya tukaganira k’ubuzima bwacu n’abana bacu. mwegere kuko nanjye sinarinzi ko gufatanya n’umugore aribyo byubaka. ubu twumvikanye ko dukora imibonano muri week end kuko indi minsi twese tuba tunaniwe cyane ko imirimo yose yo murugo tuyifatanya, kwita kubana no guteka

  • sha mwana byihorere wowe rwose ndumva byoroshye, ibyo gusa kweri abandi twarumiwe, gusa inama nakugira nuko wita kubikorwa remezo by’umuryango ukibagirwa umugabo, niba ubona uko ufata umwana wamezi atanu, uko umutetesha ukamukinisha ari kubibero numugabo ni uko, ugomba kumuhora hafi, ukamukinisha, ukamuguyaguya, imirimo yindi yo murugo ikaza gukorwa warangije kumuha affection, mbese ukemera ukavunika ariko iyo care yumugabo murugo irakenerwa cyane kuko uko mbibona ninka 85 kujana ikindi kandi mwese wumva ko muri abakozi , nakugira indi nama yo gushaka umukozi akazajya agufasha imirimo imwe nimwe kugirango ubone umwanya wokwita kumugabo sibyo se

  • Ariko hari abagabo bafite amahirwe peee njyewe umugore wanjye ntakazi agira ntaha navunitse ngasanga yicaye imbere ya televiziyo ngahita njya mugikoni nkitekera ngatekera n’abana ndetse n’umugore nkamwarurira nkamutekera n’icyayi mugitondo ngakorera abana na madamu petit dejeuner kandi nataha bakambwira ko umugore wanjye yazanye abapfubuzi murugo mugihe nari nagiye gushaka amafaranga yogutunga umuryango, namubaza impamvu ankorera ibyo akambwira ngo niba ntishimye nzazane undi mugore, gusa kuberako mumasezerano ya mariage twavanze imitungo, dutandukanye ninjye wakwihombera ibyanjye bigasigara bituwemo nabapfubuzi. None rero mugore inama nakugira umugabo wawe ntuzamufate mama mama ngo bidahita, niwowe umwororora kuko umunsi wanze kummutekera azicwa ninzara yitekere kandi nakuzanaho iterabwoba uzahamagare polisi. Njyewe umugore wanjye namufatiye ibyemezo ubu ngiye gutangira kujya ngurira abana banjye ibyo kurya hanze noneho ukwezi nikurangira ntamushahara nzongera kumuha kuko nayo muhaye ayaha abapfubuzi nkaruhira rubanda ngahembwa gucibwa inyuma n’agasuzuguro. None se umugabo wawe ko numva adashoboye nokwihereza icyo kunywa ni ikimuga cyangwa yigize minisitiri? sha hari nabaminsisitiri nzi batekera icyayi abagore babo kandi ntabibatere ipfunwe.  Njyewe rero ndashaka umukobwa wubaha utari umunebwe ndetse akaba akunda umurimo maze aze turushinge kuko uwo mfite yihitiyemo abapfubuzi. Dore email yanjye [email protected]

  • Nshuti yanjye, nunvise impanuro zabamwe nibaza iyo uribuze guhitamo nunva nkubabariye rwose.nkuko tuvuga ngo every man(umuntu) is unique, burya every home is unique.Ingo ntabwo zubakwa kimwe,icyo wakora n’ukumwegera, mukaganira mwitonze ukakubwira aho abona
    intege nkeya zawe ziri,nuko wifuza kuzibyaza ingufu.mukigirahamwe uko mwajya mwitananaho. Ngiyo imbarutso y’isengesho abobose bagushuka ngo mureke wisengere. Isengesho niki???wasenga ute ufite mumutwe ibyo byose bitagenda neza.Ijambo ry’Imana riratubwiriza ngo “niba hari umuzigo wikoreye wa mugenzi wawe, banza ugende uwuture ubone uzane amaturo yawe imbere yanjye”.Wabwira Imana iki, wakurikira Yesu ute udahetse umusaraba wawe ngo umukurikire? Umusaraba avuga si Igiti yahetse ajya kukibabwaho, nibyo byose uhura nabyo bikugoye.Erega umugabo ashobora kukubera umusaraba, kimwe nawe wa mugore we ushobora kubera umugabo umusaraba.Buriya aho aba ari yunva waramunaniye, nawe hariya ukunva yarakunaniye.Amaherezo se nayahe? Wowe umutanze kubibona, cyisha make umwegere umujyane ahantu hanze yiwanyu aho, umugurire ka fanta n’inkoko, ubonereho umubwire umushinga w’urugo nuko wunva mwajya mubyitwaramo.andika agenda yuwo munsi,maze umwereke uko ubona ibintu nawe azakubwira uko abibona nuko yifuzako byagenda.My dear, dialogue ni umuti wibabazo mubantu.bye

  • Muraho neza?!kabisa iyo wumva ibyo uyu mugore avuga wumva ahubwo afite kwibabarira cyane kuko aragaragaza imirimo myinshi akora kandi wabyumva ukumva ari inshingano ze. ntiwasanga ugendera kuri iyo mirimo uvuga ikuvuna ugaheraho utubaha umugabo wawe ngo wavunitse?isuzume urebe neza niba utabyitwaza ukamubwira amagambo mabi!!erega rimwe na rimwe mugomba kwemera mukavunika kuko bitabaye ibyo urugo rwanyu rwaba itongo kandi ni wowe baseka nk’umugore.mugerageze murangwe no kwiyoroshya kandi bitangirire kuri wowe kuko ni wowe ubu tureba.nubigeraho umugabo wawe azakwigana.urakoze

  • uwakunyihera jye tugera murugo agahita aryama muntebe nawe nijye umunya abana nibindi ,uzamwihorere nubutesi

  • komera nshuti inama nakugyira niyi,umwicyaze ubimwereke ko yagufashsa, kuko mweste muba muvuye kukazi ariko ikindi nsuti
    amazi yokwoga wabona kwaringombwa kumugabo,kuko ntanakugyirinama yokumushira mumugongo ntubyemere

Comments are closed.

en_USEnglish