Digiqole ad

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.68

 Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.68

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.68.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa kabiri, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 103.68, uvuye ku mafaranga 103.65 wariho kuwa mbere, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.03.

Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku munsi. Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga 3.68.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubuyobozi bwa RNIT buherutse gutangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish