Digiqole ad

Umugabane wa RNIT-Iterambere Fund ugeze ku mafaranga 102.92

 Umugabane wa RNIT-Iterambere Fund ugeze ku mafaranga 102.92

André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.

Ubuyobozi bw’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” kuri uyu wa kabiri bwatangaje ko agaciro k’umugabane w’ikigega ‘Iterambere Fund’  kageze ku mafaranga y’u Rwanda 102.92.

André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.
André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.

Iki kigega cyatangijwe muri Nyakanga 2016, ubu kimaze gushorwamo imari irenga miliyari imwe na miliyoni ijana (1 100 000 000 Frw), kikaba kimaze gushorwamo n’abarenga igihumbi.

Batangira kwakira ishoramari ry’abaturage, umugabane umwe wari ufite agaciro k’amafaranga 100.

Nyuma y’amezi macye amafaranga yakusanyijwe ashowe mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga, ubu umugabane umaze kugera ku mafaranga 102.92, ni ukuvuga ko umaze kuzamukaho amafaranga 2.92.

Gusa, nanone ugereranyije n’ejo hashize ku itariki 23 Mutarama, agaciro k’umugabane kiyongereye kuko ejo umugabane wari 102.90 gusa.

André Gashugi, Umuyobozi wa RNIT avuga ko muri rusange umwaka nurangira inyungu abashoye amafaranga mu kigega bazabona ibarirwa hagati ya 9% na 10%. Gusa, uyu munsi ngo irabarirwa ku 9.7%.

Kugeza ubu kuko bakiri mu kiciro cy’ishoramari, abashora muri iki kigega ntibaremererwa kuba bajya ku isoko ry’imari n’imigabane ngo bisubize amafaranga yabo mu gihe bayakeneye, gusa muri Werurwe 2017, ngo ikigega kizaba cyageze ku isoko ry’imari n’imigabane ku buryo ushaka kugurisha imigabane ye yayigurisha (igurwa nanone n’ikigega).

Iterambere Fund, ni ikigega cya mbere cya RNIT gishora mu bintu bifite inyungu idahinduka gusa nka “Treasury Bills & Treasury Bonds” cyangwa mu mabanki.

Gushora muri iki kigega cy’ishoramari no kwizigamira, bihera byibura ku mafaranga ibihumbi bibiri (2 000 Frw), kuzamura.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • SHA IKIKIGEGA CYAZIYIGIHE PE, TURASHIMA LETA YUBUMWE YADUTEKEREREJE UYUMUSHINGA KUKO KUDASHORAMO IMARI NUKUNYAGWAZIGAHERA. AMAFRANGA TWAJYAGA TUYAPFUSHUBUSA MURI BUSINESS TUGAHOMBA TUKARIRIMBA URWOTUBONYE, BANK NAZO ZIKADUTEKAHIMITWE WAZIGAMAMO UKUNGUKA INTICA NTIKIZE. GUSHORIMARI MUKIGEGA RNIT ITERAMBERE FUND NUKWIZIGAMIRA UREBAKURE KUKO INYUNGU IZAMUKA UMUSIKUWUNDI, IKINDICYIZA NUKO NIYOWABA UFITEMAKE (GUHERA KULI2000) BARAKWAKIRA UKIZIGAMIRA MBESE NABAKENE TWAHAWAMAHIRWE YOKUIZIGAMIRA AHOWIZEYE HAKWUNGUKIRA NK’ABAKIRE, NIKINDICYIZA NUKO NYUMAYUKWEZI KWAGATATU IGIHECYOSE UZASHAKA AMAFRANGAYAWE UZAGURISHIMIGABANE YAWE UYASUBIZWE KUKO IKIGEGA NICYOKIZAHITA KIYIKUGURIRA UTIRIWUTEGEREZA KOHABONEKA UNDIMUGUZI NKUKOBIMEZE MUYANDI MASOKO ALIKULI RSE, KANDI UNAYAHABWE HARIYONGEREYEHO NINYUNGU. RNIT TURAKWEMERA

  • MUDUSOBANURIRE NEZA ,NI IZIHE NZIRA WANYURAMO NGO NAWE UBE WAKWAKIRWA MU BANYAMIGABANE MURI IKI KIGEGA? NI IBIKI BISABWA?

  • kugura imigabane muli RNIT wahamagara kuli 0787900207 cg 0788306057 bakagusobanurira uko wakwizigamira, cg ukabasanga ahobakorera mumugi munzu ya Ecobank cg ukarebakuli website yabo rnit.rw

  • Harya ifaranga ryu Rwanda ryataye agaciro kangana gute muri 2016?

Comments are closed.

en_USEnglish