Digiqole ad

Umugabane wa BK wamanutseho ifaranga rimwe

 Umugabane wa BK wamanutseho ifaranga rimwe

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Raporo y’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda yo kuri uyu wa mbere Tariki ya 11 Nyakanga iragaragaza ko umugabane wa BK wamanutseho ifaranga ry’u Rwanda rimwe.

Uyu munsi ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 1,000 ya Bralirwa, 21,300 ya CTL na 200 ya BK, yose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,716,800.

Igiciro cy’umugabane wa Banki ya Kigali (BK) cyahindutse ugereranyije n’uko isoko ryafunze kuwa gatanu ushize gihagaze.

Wavuye ku mafaranga 280 wariho ubushize, ugera ku mafaranga 279 kuri uyu wa mbere, biturutse ku migabane 200 gusa yacurujwe.

Ibiciro by’indi migabane ntabwo byahindutse nk’uko bigaragara kuri ‘table’ iri hejuru. Umugabane wa Bralirwa ntiwahindutse uracyari ku mafaranga 170, uwa CTL uri ku mafaranga 70.

Kimwe no ku yandi masoko asanzwe imihindagurikire y’ibiciro igenwa n’ingano y’abashaka ibicuruzwa n’ingango y’ibicuruzwa biri ku isoko.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish