Digiqole ad

Umugaba mukuru w’ingabo UK mu Rwanda

Umugaba mukuru w’ingabo z’ibihugu bigize ubwongereza bwaguye; United Kingdom na Irland y’amajyaruguru, General Sir David Richards, Kuruyu wa kabiri Gashyantare aragirira uruzinduko rwi’minsi itatu mu Rwanda. Nkuko byemezwa n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Jill Rutaremara.

Uru ruzinduko rukaba rubaye mu rwego rw’ubufatanye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’igisirikare cya United Kingdom, gusa ariko kandi bikiyongera no kumibanire myiza ibihugu byombi bifitanye (Rwanda na UK). Akaza kubonana n’abayobozi bakuru b’ingabo n’aba ministeri y’ingabo mu Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda kikaba ubu nkuko bigaragarira abanyarwanda batuye mu migi no mu byaro, gikora buri munsi ibikorwa bishimishije byo kurinda umutekano w’abantu muri za cartier batuyemo gifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, discipline n’ubwitange ingabo z’u Rwanda zigaragaza bikaba ari bimwe mubikurura ibihugu bikomeye mukuza kureba ibyo zimaze kugeza kubanyarwanda. Ingabo z’u Rwanda nazo zikigira byinshi kugisirikare nk’icy’u bwongereza, kimwe mugisirikare bikomeye kandi birambye ku isi.

General Sir David Julian Richards, w’imyaka 59, uherutse gushyirwaho n’umwamikazi Elizabeth II mu kwezi kwa 10, 2010 n’umugabo wayoboye igisirikare cy’ubwongereza (England the Head of the British Army, from 2009–2010) ayobora ingabo mu rugamba rw’ingabo zishyize hamwe muri Afghanistan, usibya igisirikare akaba ari ninzobere mu mateka.

Umuseke.com

en_USEnglish