Digiqole ad

Umuforomo yishe umurwayi amufungirana mu bitaro aratoroka

Ngirabacu Desiré, umuforomo ku ivuriro “Gira ubuzima” riri mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, kuva mu gitondo cya tariki 26/01/2012, yaratorotse nyuma yo gutera urushinge umugabo witwa Muhigana Alphonse agahita yitaba Imana.

Bagiye gushyingura nyakwigendera Muhigana Alphonse  - Photo Imvaho Nsha
Bagiye gushyingura nyakwigendera Muhigana Alphonse - Photo Imvaho Nsha

Urupfu rwa Muhigana rwamenyekanye mu gitondo cya tariki 27/01/2012 ubwo uwo muforomo yaterefonaga umugore witwa Uzamukunda Appoline utuye mu gikari cy’iryo vuriro amumenyesha uko byagenze. Ngirabacu Desiré amaze gutera urushinge Muhigana Alphonse agahita apfa yararanye n’uwo murambo muri iryo vuriro hanyuma mu gitondo cya kare afunga inzugi zose z’iryo vuriro maze azinga utwangushye atwara ikitwa icye cyose imfunguzo arazisiga.

Uwo muforomo ageze mu karere ka Rusizi yahamagaye uwo mugore yasigiye imfunguzo amusaba gufungura akareba umurambo w’umuntu yasize akingiranye. Madame Uzamukunda ngo akimara kumva ibyo uwo muforomo amubwiye,  yihutiye kujya gukingura iryo vuriro atungurwa no gusanga umurambo w’umugabo uryamishijwe ku gitanda ndetse n’urupapuro uwo muforomo yasize yanditse rumugeretse hejuru.

Urwo rupapuro rwari rwanditseho amagambo agira ati: “ Uyu mugabo namuteye inshinge 3 za peniceline yivuza igisebe hanyuma ngiye mu cyumba gato ngo mupfunyikire ibindi binini nsaga arimo gusambagurika ahita apfa. Ku bw’impamvu z’umutekano wanjye nagiye kugira ngo abavandimwe b’uyu muntu batanyirenza kuko sinabakira nanjye bahita banyica. Umbwirire inzego z’umutekano ko nagiye ariko sinzatinda kwishyikiriza ubutabera”.

Uwo mugore akimara gusoma urwo rupapuro yahise ahamagara ushinzwe umutekano mu kagali ka Kiruri iryo vuriro riherereyemo maze nawe ahageze abimenyesha polisi yo mu karere ka Nyanza. Polisi yatwaye umurambo wa Nyakwigendera mu bitaro bya Nyanza kugira ngo barebe icyamwishe. Umugore wa Nyakwigendera, Benimana Immaculee, avuga ko koko polisi yamusezeranyije kuzamuha ibisubizo by’icyo Nyakwigendera (umugabo we) yazize tariki 29/01/2012.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu superintendant Theos Badege  yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru  ko kugeza ubu uyu  muforomo agishakishwa kandi ko bategereje ibisubizo byo kwa muganga kugirango bahamye  niba koko uyu mugabo yarishwe n’iyo miti koko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kiruri iryo vuriro ribarizwamo, Mugabo Andrew, atangaza ko  ivuriro “Gira Ubuzima” ryari rimaze igihe ryarahagaritswe gukora kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’ubuzima. Ariko ngo hari hashize iminsi iryo vuriro ryongeye kwemerwa gukora nk’uko impapuro z’iryo vuriro zibigaragaza.

Nyakwigendera yari umukuru w’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindiwi i Rutete akaba apfuye asize umugore n’abana bane. Umurambo wa Muhigana Alphonse washyinguwe ku wa gatanu tariki 27/01/ 2012 mu mudugudu wa Karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza. UM– USEKE.COM twihanganishije umuryango n’inshuti za Nyakwigendera.

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mushaka uwomwicanyi afungwe ninkabandi bose.ariko na minisiteri yubuzima izajyikurikirana utuvuriro tudasobanutse nkutwo aho kuzajya bibuka aruko havutse ikibazo.murakoze

    • Ntacyo waba upfana na Pilato?Abishe babigambiriye baridegembya naho uwagize impanuka ngo nafungwe!

  • twifatanyije mu kababaro n’umuryango wabuze umubyeyi,buriya yazize chock anaphylactique,penicilline n’umuti wo kwitondera kuko ubitera cyane. ndasaba uyu muforomo kwishyikiriza inzego z’ubutabera vuba,iyi ni risque du metier

  • uyu mugabo imana imuhe iruhuko ridashira.ariko uwo muforomo nibamufata bazace inkoni izamba kuko biragaragarako nta bugome yabikoranye ahubwo ari ubumenyi buke.twabyita nkaho ari accident mukazi kuko za penicceliines ni produits connus etres allergisant.yahise agwa muli choc anaphylactique

  • ariko abaganga basigaye babarizwa murwanda harize cyagwa? ngaho igicumbi basizemo umugore wabyaraga inshinge , nibindi none ngo yamuteye inshinge ahita apfa? icyo leta yakora nukugenzura koko ko abakozi bakorera ibitaro byose baba barabyigiye kuko bari abaza gukora akazi batigiye mubyukuri bakazahitana ubuzima bwarubanda beshi gusa leta igenzure neza abaganga bose bo mugihugu naho baba barigiye ayo mashuri yabo da kuko birababaje cyaneeeeeee

  • Uyu umuforomo,yagize icyibazo cy’ubumenyi buke,umurwayi yishwe na anaphylactic choc,it was an emergency case bityo rero iyo amutera like adrenaline (IM) yari guhita akira cyangwa indi miti like antihistaminic drugs.ahubwo icyakorwa ni uko nursing counsil hamwe na ministeri ibishinzwe bajya bagenera amahugurwa (refleshment) abaganga bose ititaye aho bakora ndashaka kuvuga abikorera ndetse n’abakorera mu mavuriro ya leta. ikindi ni uko abo bireba basubira mu masomo bize bagakora n’ubushakashatsi kuri internet n’ahandi.murakoze twifanyije n’umryango wa nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

    • Penicillin inshinge 3 ?? kumuntu urwaye igisebe??

      mfite amatsiko yo kumenya niba ibyo bitaro byari bifite adrenaline??

    • I am neither a nurse nor a doctor,
      ariko ushobora kuba uzi ibintu….
      Imana imwakire mu bayo kandi inama utanze MINISANTE izazihe agaciro

  • Iki kibazo rero kiragoye! Ese ko bamushyinguye abakoze autopsie bari batangaza icyo yazize? Nkuko hari uwabikomojeho Penicilline ni umuti wo kwitonderwa kuko hari igihe umurwayi agwa muri koma, ikindi gikunze kubaho umuntu yashakira evidences ni uburozi birazwi ko uteye umurwayi baroze haba complication muri system umuntu agapfa amanzaganya ariko iyiyo ntitwayitindaho kuko undi yaje aje kwivuza igisebe! Buriya Imana niyo exit yari yamuteguriye, twihangane!
    Uyu muforomo icyemezo yafashe nicyo 100% kuko ntushobora gutera isesemi abantu babuze uwabo, baguhitana cg bakagusiga uri ikimuga. Ikosa yakoze ni uko atishyikirije Polisi ariko niba afite iyo gahunda ni imfura nubwo yaguye muri risque du métier!

  • navuga ngo ntago nzongera kwivuza mugaseka! ubu se umuntu azajya ashyiramo abaganga igipimo arebe ababizi? dore ko kugirango dispensaire yemerwe ministeri y’ubuzima iba yabahaye ibyangomba byose. tuzabigenza gute?

  • birababaje

  • Les risques du metier.
    Yahuye n’impanuka ikomeye.
    Bose bihangane.

  • TWIFSTANIJE N’UMURYANGO WABUZE UMUBYEYI.LETA ARIKO NIKORESHE IBIZAMINI ABAVUGAKO BIZE IGIFOROMO MURI RDC BAMWE BABA BARASI
    MBAGURITSE BIRAZWI KANDI HARI N’ABABYIGAMBA PE.UMUNTU AKIGA 2ANS ANAFANTOMA UKUMVA NGO AFITE A1 RIMWE NA RIMWE ATARIZE NA YISUMBUYE KWELI!!!!!!!MINISANTE NA MINEDUC NIBABYIGEHO KABISA NAHO UBUNDI BARA1TUMARA MBA NDOGA RUSHINGABIGWI WAMPAYE INKA.

  • birababaje

  • Koko abaforomo bakeneye amahugurwa ya buri gihe kuko ubuzima bwa abantu butundukanye n, ubw inyamaswa.Bajye bamenya .They treat person not machines.

  • Nyakubahwa Minister w’ubuzima yari yatangiye kureba bene abo bantu badafite ubumenyi buhagije izo diplome nyinshi ni impimbano> ikibabaje n’uko iyo akubutse muri izo ngendo abo kubushyira mu bikorwa barinumira. Muzatubarize ibyakurikiye ibyagaragajwe mu bitaro bya gisenyi bikandikwa mu mvaho kuri icyo kibazo cy’abaforomo batagira diplome n’ibindi aho byahereye. Abaturage turahashirira Minisante nitabishyiramo ingufu cyane cyane rya shyirahamwe ry’abaganga n’abayaza. Uwo muryango wihangane uwo mugabo yahuye n’akaga pe.

  • Ntawe ukumira urupfu ariko na none baganga mureke kudusonga kubera ubumenyi buke. Musabe amahugurwa kandi birakorwa aho. Minisante nidufashe kuri za diplome z’incurano.

  • Umuryango wa nyakwigendera ugire ubutwari kuko turi mw’isi itadukunda.gusa ibyo
    vedaste yavuze ni ikibazo cy’imyumvire afite iyo ni acc.professionnel nubwo waba
    warize no muri america ça peut vs arrive un jr ce n’est plus question d’etudier en
    RDC.Ubundi siwe wambere sinawe wanyuma.waba warumvise iby’urupfu rwa Michael
    Jackson?et tant d’autres?

  • Nihanganishishe uyu muryango wagize ibyago.
    ibyabaye ni ukubera ubumenyi buke bw’uyu muforomo nanjye ndi umuforomo ni gute yatera penicilline 3 umurwayi kweli?ese nta ADRENALINE YARI MU IVURIRO?ndababaye cyane pe,gusa nawe siwe ni ubumenyi buke niyishyikirize polisi kuko ndahamya ko uwo muntu yazize choc anaphylactique.

  • mwihangane ababuze uwanyu uwo mu nurse nawe yegere police ni risque du metier ntiyamenye anti dotes y,umuti yateye.

  • Nihanganishije uyu muryango wa nyakwigendera
    muri iyi si niko bimera gusa hari imyuga igomba kujya yitonderwa uwo muganga yakoze ikosa buri wese uzi iby’imiti atakora none rero gusa yagize ubutwarari bwo kwirega no gutanga amakukuru nawe siwe.

  • NIHANGANISHIJE ABABUZE UWABO,KDI IMANA IMWAKIRE MU BAYO.Nsubiye gato kuri comments zatanzw e n’abantu batandukanye,nagirango mbibutse ko no mu bitaro bikomeye,ahari izo za adrenalines zavuzwe uwaramutse gupfa arapfa ntiwamutangira.gusa icyo nshyigikiye nuko MINISANTE ikwiye kongera rigueur mu bakozi bayo bose ariko kandi yibuke ko abakora umwuga w’ubuvuzi bavura abantu batavura imashini,bityo banamenye ko ayo mavuroro ashingwa adafatika aruko abantu baba bashaka imibereho kuko aho bakora imishahara yabashobeye.Niba MINISANTE,idatekereza ko iyo umuntu avura yaburaye cyangwa umwana we ari biburare bigatuma ibitekerezo bye biba ahandi,n’izindi mpanuka nk’izo cyangwa zirenzeho zizaba.
    N.B:Namwe mwese ntimutere amabuye abaganga kuko mwe icyibafasha nuko,ibyo mukora iyo bipfuye bitagira agaciro nk’akumuntu,ariko wisuzumye nawe wasanga wica byinshi.Muarakoze.

  • Si umwicanyi ni impanuka yagigize n’ubumenyi buke.Peni ntiterwa inshuro 3 ku munsi ntaho byabaye.Iyo umurwayi agize ikibazo cya choc anaphilactic gitewe na Peni amuha antidote zavuzwe hejuru ntabwo akanura amaso gusa.Kandi PENI yari ikwiriye kuva ku isoko kuko siwe wa mbere bibayeho namwe byababaho.

  • birashavuje cyane rwose

  • NTA BUMENYI AFITE NI UMUSWA PEEE! azasubire kwiga kuko ni abandi azabamara

  • Buriya umunsi we wari wageze ntawe urusimbuka rwamubonye,ikibazo ni uko tutazi niba yari yarabanje kwihana ngo agende yera iwabo watwese,twifatanyije n,umuryango we mu kababaro

  • kuki ibi biba?

  • ariko amavuriro nkayo bajye bayafunga burundu nabo baganga bayo basuzume diplome zabo naho ubundi bazatumara

  • Ese koko uwomuforomo yizehe?none se iryo vuriro ni prive? gusa polisi ikurikirane uwo muntu kandi naboneka azatange indishyi yakababaro kuri uwo muryango.Erega turimubihe byimperuka!

  • Ndasaba umuryango wagize ibyago kwihangana no kuzababarira uyu muforomo, ni impanuka nta bugome yabikoranye,n’ubucamanza buzace inkoni izamba.Uyu muforomo nawe niyishyikirize police.

  • hari icyaha bita ”Homicide involontaire” Kwica utabigambiriye kdi kirahanwa!

  • Mubyukuri uwosimufata nkumwicanyi, ariko ubumenyibucye bwo bwamugaragayeho. Ariko icyonasaba ministeri yubuzima nugukuraho iyomiti nkomubihugu byateye imbere ntabwo peneceline itangwa muri farmacie ntarwandiko rwamugang ndavuga Doctuer abaforomo bayikoresha bakurikije amabwiriza yamuganga naho iwacu uyikeneyewese ajya muri farmacie kuyigurira!! Akonakazi ka minisitiri wubuzima kubikurikirana akabica burundu nahubundi nabandi baracyabizira.

  • Yasebeje abaforomo kuko ashobora kuba yarize ahushura ntazi gukorera basi na suivi umurwayi we arebe niba ntakibazo afite. penicilline si umuti wo gukinisha ubundi uyitera ufite na adrenaline hafi cg se indi antidot. nibihangane.

  • vmt uyu muntu nawe yashakaga gukiza ntiyashakaga kwica ninkuko wajya kubyaza umunt akagwa kwi seta mumwihanganire kwere nawe siwe cg barebe niba ntacyo bahuriyeho kuburyo baba bafite icyo bapfa

  • NDUMVA ATARI ABIGAMBIRIYE KUKO RURWO RWANDIKO YANDITSE RUBIGARAGAZA. BIBABAHO. UBUNDI NGO UMWANA UZAPHA NUBWO WAMURERESHA KIGOZI ARARENGA AGAPHA

  • Ariko mana we ubuse azize iki koko ????

  • c’est normal ko umuntu yagira allergie kuri penicilline bishobora gutuma agira icyo twita “Choc anaphlactique” igikurikira iyo ufitr ubumenyi buke ni ugupfa vuba cyane.
    Utuvuriro duto nkutu twitonde rero ariko no mu mavuriro makuru bajya babikora ubundi njye nk’umufarumasiye nemeza ko mbereyo gutera umuntu antibiotiques zizwiho ibyo habanza gukorwa Test ya allergie kuriyo kandi ntibitinda biroroshye.Ubumenyi buke bw’umuforomo buramutwaye,Imana imuruhukirize mu mahoro.

  • yewe uwavuga ibyubuvuzi bwikigihe byo nukwikiza gusa bazanyarukire kuri centre de sante ya Murambi AHO RWAMAGANA aho bahita baha umurwayi imiti batamupimye ni kizamini NA KIMWE KANDI UMURWAYI AMAEZE NABI AKAHAMARA 3JRS ARI KURI PARACETAMOL GUSA AHUBWO ABAGANGA BIKINIRA AMA CARTE MURI BUREAU ZABO GUSA BITEYE AGAHINDA KUKO BITWA NGO BARASHOBOYE ARIKO NI BARINGA ESE IYO UMURWAYI YITABYE IMANA UBWO KUGIRANGO UZABURANYE ABO BAGANGA NTACYO UMUNTU AZABA AKOZE KUKO NYAKWIGENDERA AZABA YAGIYE SO PLZ LETA NITABARE ABATURAGE KUKO NDABONA NTA KIZERE MUGIHE UMUNTU ARWARA AKARUTWA NUWIVUJE MAGENDU

  • ariko abarwayi bararenganye koko!niyo mpamvu njyewe iyo ndwaye igisebe, mvugutiraho inyabarasanya, cyangwa ngaca ikibabi cy’igikakarubamba ngasigaho, cyangwa nkacyuhagiza amazi arimo akunyu bugacya cyumye!iyi ni gakondo kandi ikiza vuba, utagombye gupfa amanzaganya.Imana imwakire.

  • twihanganishije umuryango wabuze umuntu. Mbese buriya twavuga ko ari ryo gare! mwe mubyumva gute!Duhore twiteguye kandi dusenge kuko tutawi umunsi n’IGIHE.

  • umuryango waabuze uwe wihangane! ibyo bitaro se byari ibyuwo mugabo ko yahise ahunga? nafatwa azabazwe icyabimuteye
    .

Comments are closed.

en_USEnglish