Digiqole ad

Umubano ni wose hagati ya Senderi, Mico na Uncle Austin

 Umubano ni wose hagati ya Senderi, Mico na Uncle Austin

Senderi, Uncle Austin na Mico ni ubwa mbere bagaragaye bari kumwe

Ni ubwa mbere aba bahanzi bakora injyana imwe ya Afrobeat mu Rwanda aribo Senderi International Hit, Mico The Best na Uncle Austin bagaragaye bari kumwe ndetse ubona n’umwuka hagati yabo ari nta makemwa.

Senderi, Uncle Austin na Mico ni ubwa mbere bagaragaye bari kumwe
Senderi, Uncle Austin na Mico ni ubwa mbere bagaragaye bari kumwe

Dore ko ubundi aribo bahanzi bagiye baterana amagambo kenshi mu itangazamakuru bikagera n’aho Senderi avuga ko uwo bazahura bazanarwana.

Ibi rero byatangaje abantu bari basanzwe bazi neza amakuru ku mpande zose z’aba bahanzi. Kuko ubusanzwe batajya bajya imbizi.

Aha rero ni mu mwiherero w’amahugurwa y’iminsi ibiri bahuriyemo ku wa gatandatu no ku cyumweru kuri La Palisse i Nyandungu.

Mu kiganiro na Umuseke, impande zose zahamije ko mwuka mubi uri hagati yabo. Ahubwo ko umugambi ari umwe ari ukuzamura muzika nyarwanda.

Mico The Best yagize ati “Aho mviriye mu itorero ry’igihugu nasanze byose ari ubusa. Nta ntore nyayo yakabaye ijya mu bintu bitayihesha icyubahiro.

Kuri njye nta kibazo mfitanye n’aba bahanzi bagenzi banjye ubwo nunzangiraho ikibazo niwe uzaba yikoreye umutwaro ku giti cye”.

Nyuma ya Mico, Uncle Austin nawe yashimangiye ko nta mwiryane uri hagati yabo nkuko byagiye bivugwa cyane. Ahubwo ko umugambi ari umwe ari ugushakira hamwe icyateza imbere muzika nyarwanda.

Senderi International Hit we avuga ko n’ubundi ariwe uyoboye injyana ya Afribeat bagenzi be batazongera kugira ikibazo cyo guterana amagambo kizongera kubaturukaho.

Hano ngo Senderi yumva umutima wa Mico ko utadiha kubera ubwoba
Hano ngo Senderi yumva umutima wa Mico ko utadiha kubera ubwoba

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish