Uko umukino w’Amavubi na Libye wagenze mu Mafoto 80
Mu mukino wo kwishyura wahurije kuri Stade ya Kigali, i Nyamiramo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ na Libya, ikipe y’u Rwanda yatsindiwe imbere y’abakunzi bayo ibitego bitatu kuri kimwe (1-3) ihita isezererwa mu guhatanira kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya. Abafana bagaragaje akababaro ndetse baha induru umutoza w’ikipe y’igihugu ahubwo baririmba ko bashyigikiye ikipe y’igihugu y’amagare.
6 Comments
hari ibintu bibiri byapfuye mu Rwanda ku buryo kubizahura bisaba ingufu zihambaye. Umupira w’Amaguru n’Umuziki. Bigaterwa n’uko abantu mu mupira abantu batawukina bafite ishyaka nk’aba kera ahubwo baba batekereza amafaranga, naho mu muziki abaririmbyi bakaririmba nta mpano bafite ahubwo baba bashaka amafaranga bakigana abo hanze.
Mupira wacu jyenda uratubabaza kwiyahura bikaguma!! Kandi ntahandi bipfira ikimenyanye ,gutonesha nibindi bias nibyo!!!
Mugarure abakongomana nabandi bazi umupira naho twe twinyongere igare,volley ball burya twatera,kwiruka babyitaye byakunda,Basket nayo byashoboka,karate twajyamo arikoo kariya gapira bakinira mubyatsi mukarekere ababizi!!
Umupira abanyarwanda turawuzi twarabigaragaje gusa bisaba abayobozi bafite vision. Urebye abantu bagiye bayobora Ferwafa, Ukuyemo wenda Kayizari da!, abandi wasangaga arabantu tutamenya aho baturutse badafite ubumenyi buhagije mumupira. Reba nkubu Shampionnat imeze nkitakibaho, Rayon sport yajyanywe inyanza, za Kiyovu ntizikivugwa. Nonese urumva Equipe yigihugu yakomera ite mugihugu kitanakigira championnat? Umupira wacu uyoboranwa ubuswa bwinshi cyane. Umuyobozi wa Ferwafa akwiye guhita yegura mumaguru mashya imirimo igahabwa abayishoboye kandi barahali. bagakora gahunda ihamye yo guteza umupira w’amaguru imbere mugihugu. wansobanurira ute ukuntu dufite umuyobozi ukunda umupira u Rwanda ubu akaba arirwo rwanyuma muri East-Africa? n’uburundi buri muntambara buturushe koko? Nakumiro
Ukuntu disi tuba twabukereye gufana, ariko bikanga tugahora dutsindwa. Ni basese ikipe ibanze ijye kwitegura bamare nk’imwaka itanu bubaka ikipe naho ubundi wapi!
ntimukarebe hafi cg ngo munasebanye.
NIho uRda rugihaguruka murugaye gutinda ntimurugaye guhera. Ubu se aho imikino igeze mwari muzi ko izahagera. Polepole njo mwendo, ahubwo za entrainements zijye ziba nyinshi kdi babe aba patriots nkabandi bahandi aho gukunda amafranga cyane.
Comments are closed.