Digiqole ad

Uko isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryari ryifashe uyu munsi

 Uko isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryari ryifashe uyu munsi

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu kane tariki ya 7 Nyakanga, ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 3 000 ya Banki ya Kigali ‘BK’ n’imigabane 300 ya CTL (Crystal Telecom), yose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 861 000.

Ugereranije n’umunsi w’isoko uheruka, nta mpinduka zabaye ku gaciro k’imigabane y’ibigo byose biri kuri iri soko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Igiciro cy’umugabane wa BK cyagumye ku mafaranga 280, umugabane wa Bralirwa uguma ku mafaranga 170, uwa CTL uguma ku mafaranga 70, uwa EQTY uguma kuri 334, uwa NMG uguma ku 1 200, uwa USL uguma ku 104, naho umugabane wna KCB uguma ku mafaranga 330.

Kimwe no ku masoko asanzwe, igiciro cy’umugabane kigenwa n’ihame ry’ingano y’igura n’igurisha (demand and supply principle).

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Biragaragara kohano abanyarwanda basanze harimo tekiniki ihambaye bigatuma batabyizera.

  • hakwiye ibisobanuro birambuye kandi mu rurimi rwacu,apana gusobanura mu bica hejuru,umuturage wo hasi biragoye ku byumva kuko ntago yashora amafaranga atari kubyumva neza,ntitwibande kubasirimu gusa kuko sinabo bafite igishoro kinshi.
    murakoze

  • Iri soko harimo isondeka rikomeye mutarebye neza.Ese ninde uhagarariye iryo soko agenzurwa nande? Ngo CTL, Ese iyo ikora iki niyabande? Ubundi kugirango ushyire ifaranga ryawe mu kigo ugomba kuba ufite nibura imibare yayo, abagize conseil d’administration n’imigabane bafitemo, core business yabo, intumbero n’ibindi.

Comments are closed.

en_USEnglish