Digiqole ad

Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

 Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

Amafaranga yacurujwe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe kurusha icyumweru, agaciro k’imigabane yacurujwe kasubiye inyumaho amafaranga y’u Rwanda 313,501,100.

Amafaranga yacurujwe muri iki cyumweru.
Amafaranga yacurujwe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE) ryafunguye imiryango iminsi itanu.

Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Bralirwa, Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 838,300, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 155,229,000, yacurujwe muri ‘deals’  16.

Mu gihe mu cyumweru gishize, hari hacurujwe imigabane 2,174,400, ifite agaciro k’amafaranga 468,730,100, yacurujwe muri ‘deals’ 22.

Muri iki cyumweru dusoje kandi hacurujwe Impapuro z’Agaciro Mvunjwafaranga (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 20,000,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 100.5 – 104.41 ku mugabane.

Aha naho habayeho gusubira inyuma kuko mu cyumweru gishize hari hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 56,700,000.

Gusa, agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ko karazamutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,748,030,186,876 kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga 2,750,718,862,476 kuri uyu wa gatanu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish