Digiqole ad

Uko amanota azatangwa muri Salax Awards

Mu gihe habura iminsi mike ngo igikorwa cya SALAX AWARDS kibere kuri stade nto ya Kigali, kuri ubu ibizagenderwaho mu guteranya aman0ta kugirango haboneke uhabwa igihembo cya SALAX AWARDS edition ya 3 byagiye ahagaragara.

Kohereza ubutumwa bugufi binyuze kuri telefoni aho abakunzi b’umuziki batora abahanzi bakunda bizahabwa agaciro ka 40%, Gutorera kuri internet bizahabwa agaciro ka 10% bingana n’amanota 50% yagenewe abakunzi ba muzika.

Abanyamakuru bakora ibijyanye na muzika nabo bazahabwa umwanya wo gutanga ijwi ryabo ku bahanzi aho amajwi yabo azahabwa agaciro kangana na 20% naho akanama nkemurampaka gashinzwe kureba niba ibyavuye mu majwi bihuye n’uburyo umuhanzi yitwaye bihabwe agaciro kangana na 30%. Ibi nabyo bikaba bihwanye na 50% by’amajwi y’inzego zihariye.

Tubashimiye uburyo mukomeje gufasha kugirango igikorwa cya SALAX AWARDS EDITION YA 3 kizagende neza, Urubuga rwanyu Umuseke.com tukaba tubijeje gukomeza kubagezaho ibikorwa byose bijyanye na Salax Awards.

Tuboneyeho n’umwanya wo kubashimira uko mwitabira gutanga ibitekerezo byanyu byubaka.

Umuseke.com

3 Comments

  • dreams boys

  • Mwamfasha mukabwira uburyo umuntu ashoba gutora muri salax awards kuri internet?murakoze.

    • biroroshye urabona logo ya salax ahagana i buryo uclick ho irakugeza kuri salax subdomain website, noneho urabona categories zitandukanye noneho uclick ku muhanzi ushaka gutora urabona munsi ye aga table ko gutoreraho ubundi umutore.

Comments are closed.

en_USEnglish