UK: Margaret Thatcher wahoze ari Minisitiri w’Intebe yitabye Imana
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata 2013; nibwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Margaret Thatcher wari uzwi ku izina rya «Iron Lady» yitabye Imana azize indwara yaterwaga n’ikibazo cy’amaraso atatemberaga neza mu mubiri ngo agere mu bwonko.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi we Lord Bell aho yagize ati «Ni agahinda kenshi kuri Mark na Carol Thatcher kuba babuze umubyeyi wabo. Imana imwakire mu mahoro.»
Uyu mukecuru w’imyaka 87 niwe Minisitiri w’intebe watowe bwa mbere w’umugore. Yari kuri uwo mwanya mu gihe cy’imyaka 11 guhera mu 1979 kugeza mu 1990.
Mu butumwa Ministiri w’intebe uriho ubu David Cameroun yatanze aho yari ari mu nama i Madrid yavuze ko Ubwongereza bubuze umuntu w’ingirakamaro, akaba yahise ahagarika izindi gahunda yari afite zirimo no kubonana na Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande, ndetse byabaye ngombwa ko ahita asubira mu gihugu cye cy’Ubwongereza.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter David Cameroun yagize ati «Ni agahinda kenshi kubw’urupfu rwa Nyakwigendera Thatcher, tubuze umuyobozi mwiza, yari intangarugero.»
Umwakikazi w’Ubwongereza nawe yagaragaje akababaro mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Margaret Thatcher nkuko bitangazwa na BBC
Uyu mukecuru utabarutse, ubwo yari ku ntebe y’ubuyobozi yakomeje guharanira guha agaciro igihugu cye ndetse yakundaga kuvuga ati «tugomba kuba abongereza.»
Ubuhanga n’imyitwarire myiza yagaragaje byatumye aba intangarugero mu bantu benshi kugeza n’aho bamwe bayitiriye izina rye.
Margaret Thatcher yari ni inshuti ikomeye na Ronald Reagan wahoze ari perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ndetse ngo yumvikanaga cyane n’uwahoze ari umuyobozi wa leta y’abasoviyete Mikhail Gorbachev.
Nyakwigendera Thatcher yagiye arangwa n’impinduramatwara zitandukanye zirimo kumvisha Abongereza ko hagomba kubaho uburyo abashaka kwiga bakiga badafashijwe na leta ndetse ari mu bashimangiye ko hagomba kubaho ibigo bitandukanye byigenga by’ishoramari muri iki gihugu.
Ibikorwa bye bishimwa na benshi, kuko ari umwe mu bayobozi bagiye baharanira amahoro ku isi aho yagiye yamagana ibikorwa by’iterabwoba n’ubwiyahuzi bikorwa mu bice bitandukanye by’isi. Ndetse yari umwe mu bayobozi bafashe iya mbere mu gukangurira abatuye isi guhaguruka bakamagana ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu.
Thatcher wavutse ku itariki 13 Nzeri 1925; yagiye ashimwa n’abayobozi batandukanye bo ku isi, perezida w’Ubufaransa yamushimye avuga ko areba kure ndetse ngo avuga ibyubaka byuzuye ukuri.
Igihe cyose yamaze ku buyobozi yaranzwe no gukunda umurimo yari ashinzwe ariko ngo akubaha n’umugabo we cyane dore ko yabyukaga ku isaha ya saa kumi n’ebyili n’igice(6:30) za mugitondo kugira ngo amutegurire amafunguro ya mugitondo mbere yo kujya ku kazi ndetse ngo yaryamaga amasaha atarenze atanu kugira ngo atunganye akazi ke neza.
Kuri Africa ntiyabaye shyashya
“Iron Lady” hose baravuga ibyiza yakoze, yakoreye Ubwongereza, yakoreye Uburayi yakoreye Isi, ariko bacye nibo bahingutsa iby’uko yashyigikiye Guverinoma ya Apartheid muri Africa y’Epfo ndetse agashyirisha ANC (Ishyaka ry’abirabura muri South Africa) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Uyu nyakwigendera kandi ngo niwe wa mbere washyigikiye Gen Ibrahim Badamasi Babangida wari ubwo yari amaze gufata ubutegetsi ku ngufu muri Nigeria mu 1993, ndetse ngo amwakira cyane i Londres. Abasesenguzi bavuga ko icyari inyuma y’uru rukundo byari ibirombe bya peteroli nyinshi ya Nigeria abongereza bahise bahabwa ikaze ngo bacukure.
UWADATA Gracieuse na Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM
0 Comment
Imana imwakire mu bayo!
ariko iyo muvuga ngo, Imana ibakire mubayo mugirango abayo bameze bate?aho ntimuzabyitiranya kubera amarangamutima yanyu?abayo nabakiranutse kandi gukorera abantu byinshi bakishima ntabwo ariyo ticket gusa ahubwo unasabwa gukora ibyabera.
baenzi muge mwirinda guca imanza kuko mbere yo kuza kwisi niwasobanura aho wari uri nanyuma yo kuyivaho ntabwo ushobora kwihandagaza ngo uhanye aho uba ugiye turetse ibyo twagiye twigishwa nabanyamadini, ahubwo mbona igihe umuntu agihumeka abakwiye kugerageza gukora neza atabangamira abandi mumpande zose bityo agakora azirikana ko isi igihe cyose yarangiza urugendo rwe asize inkuru nziza imusozi bityo bigaha icyizere abasigaye ko koko wamuntu agiye kuruhukira mumahoro. murakoze
poleni kabisa
Ohhhhhhhhhhh !
Imana imwakire
Sumuntu says : Imana imwakire mu bayo tumwifurije kuzabona ubwiza bw’Imana
imana imwakire pole sana
Comments are closed.