Digiqole ad

Uganda yagurijwe miliyoni 151 $ zo kuvugurura umuhanda Kampala – Kigali

 Uganda yagurijwe miliyoni 151 $ zo kuvugurura umuhanda Kampala – Kigali

Kuri uyu wa kane, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere “African Development Bank – AfDB” yagurije Uganda miliyoni 151 z’amadolari ya America zo kuvugurura no kwagura umuhanda Kampala – Kigali.

Iyi nguzanyo y’imyaka 40 ni igice kimwe cy’ingengo y’imari ya miliyoni 192 z’amadolari yo kubaka imihanda y’ibilometero 23 izafasha umuhanda usanzweho uhuza Kampala na Kigali, ndetse no kuvugurura usanzwe, mu rwego rwo kuganya umubyigano w’ibinyabiziga ugaragara kuri uyu muhanda.

Matia Kasaija Minisitiri w’imari wa Uganda yatangaje ko uyu mushinga ugamije gufasha ubucuruzi, urujya n’uruza no gufasha abakoresha uriya muhanda kubona imirimo no kubona ubutunzi.

Kasaija ati “Turashaka kwagura ubucuruzi n’ubuhahirane bw’akarere, no kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi.”

Akarere ka Africa y’Iburasirazuba kari mu bikorwa byo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo by’umwihariko imihanda ihuza ibihugu bigize akarere, ndetse n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish