Uganda: Umusirikare yarashe abantu 10 arabica kubera umugore
Kuwa gatanu nijoro, mu burengerazuba bwa Uganda mu karere ka Ntoroko umusirikare mu ngabo za UPDF yarashe abantu 10 barapfa barimo bane b’abasirikare, anakomeretsa abantu 25 mu bwumvikane bucye mu kabari bapfa umugore.
Ikinyamakuru the Monitor kivuga ko uwishe abo bantu ari Pte Chris Amanyire wamaze gukora ibi nawe agahita yirasa agapfa.
Umuyobozi wa Police muri ako karere yatangaje ko ibi byabaye nyuma y’uko Pte Amanyire arwanye n’abatwara utumoto twa Boda-Boda bapfa umugore, maze akabarasa.
Mu basirikare bagenzi be yarashe batatu baguye aho abandi bapfira ku bitaro bya Buhinga aho bari bagiye kuvurirwa.
Dr Charles Olaro wo ku bitaro bya Buhinga avuga ko mu bapfuye harimo abagore bandi batatu naho mu bakomeretse harimo abagabo babiri barembye cyane.
Ababonye ubwo bwicanyi bavuga ko Pte Amanyire yashwanye n’abatwara za Boda-boda bapfa umugore mu kabari, maze abo batwara utwo tumoto bagafata uyu musirikare bakamukubita bakanamwambura telephone ye bakayishwanyaguza.
Uyu musirikare wakomerekeye mu mirwano n’abo basiviri, yasubiye mu kigo abamo maze agarukana imbunda, ageze ku kabari ntawe yajonjoye atangira kurasa buri wese wanyweraga aho mu kabari, ako kanya hapfa abantu 8 nk’uko bitangazwa na Monitor.
Mu 2010, urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwakatiye Lanse Corporal Francis Okello igifungo cya burundu nyuma y’uko ahamwe no kwica uwari umukunzi we Ms Kave Esparance amurashe amasasu 17 mu nda nyuma yo kuvuga ko yamusanze asomana n’undi mugabo.
ububiko.umusekehost.com