Uganda: Ubwandu bwa SIDA bwongera uburwayi bwo mu mutwe
Mu gihugu cya Uganda harimo kugaragara umubare munini w’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe. Abenshi muri bo babiterwa no kuba baranduye agakoko gatera SIDA abandi bakabiterwa no kunywa ibiyobyabwenge.
Dr Sheila Ndyanabangi, Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe iby’ubuvuzi bwo mu mutwe yatangaje ko 80% by’abarwayi bo mu mutwe.
Avuga ko abenshi muri aba barwayi bafite ikibazo cy’agahinda no kwigunga bikabije bibavira kugira uburwayi bwo mu mutwe bwa burundu.
Ndyanabangi avuga ko igitera ibi ari uko muri iki gihugu iyo bamwe bipimishije bagasanga baranduye agakoko gatera SIDA bahita bumva bagiye gupfa birangiye.
Mu rusange abantu bari hagati ya 25% na 30% babana n’agakoko gatera SIDA bahura n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kubera agahinda gakabije nk’uko bitangaza na Prof Graham Thornicroft, ukuriye Emerald, umushinga w’ubushakashatsi k’ubijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Agira ati:”Si byo, kwandura SIDA nti bivuga urupfu. Iyo Ushobora kwandura SIDA warangiza ukabaho igihe kirekire wishimye iyo ufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA. Turifuza ko ibi bintu abantu babyumva”.
Ibi uyu mugabo yabitangaje kuri uyu wa kabiri ahitwa i Kabira mu Murwa mukuru Kampala ubwo yari agiye gutangiza ubundi bushakashatsi k’uburwayi bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi burebana no kutabona imiti ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe buzabera mu bihugu bya Uganda, Ethiopia, Afurika y’Epfo , Nepal no mu gihugu cy’u Buhinde
Dr Fred Kigozi , Umuyobozi w’ibitaro bikuru bishinzwe iby’indwara zo mu mutwe mu gihugu cya Uganda avuga ko hagati ya 20% na 30% bagira ibibazo byo mu mutwe birimo kubura ibitotsi, agahinda gakabije no kuba barabaye imbata y’ikintu kimwe.
Ikinyamakuru ‘The Newvision’ dukesha iyi nkuru gitangaza ko hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 200 byabatuye Uganda babana n’agakoko gatera SIDA, kandi ngo abenshi muri aba nti bafata imiti igabanya ubukana.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ese ni gute abaturage banyu baba bazima kandi abayobozi bose mur ‘ako karere barwaye m’umutwe?
Comments are closed.