Digiqole ad

Uganda: Telefoni zifite agaciro ka miliyoni 170 Shs zibirwa mu mihanda kubera umubyigano

 Uganda: Telefoni zifite agaciro ka miliyoni 170 Shs zibirwa mu mihanda kubera umubyigano

Kampala ni umujyi munini ugira imodoka n’umubyigano mwinshi

Police ya Uganda yasohoye raporo yerekena uko  ibyaha bihagaze. Muri iyi raporo byagaragaye ko ubujura bwa za telefoni buri ku rwego rwo hejuru kuko ngo abajura  biba za telefoni zigezweho zifite agaciro ka miliyoni 170 Shs kubera umubyigano ubu mu mihanda ya Kampala.

Kampala ni umujyi munini ugira imodoka n'umubyigano mwinshi
Kampala ni umujyi munini ugira imodoka n’umubyigano mwinshi

Ubushakashatsi Police yakoze guhera muri Gashyantare 2015 kugeza muri Werurwe uyu mwaka yerekana ko telefoni zigezweho zibwa binyuze mu kuzishikuza abagenzi, kubakora mu mifuka no kubatekera imitwe, ibi byose bigaterwa n’ubwinshi bw’abanyamaguru n’ibinyabiziga byinshi biba muri Kampala.

Imibare yerekana ko mu baturage  miliyoni 23 batunze telefoni, muribo miliyoni eshashatu bakoresha telefoni zigezweho bita smartphones.

Za telefoni zibwa ngo zigurishwa muri DRC na Sudani y’epfo.

Police ivuga ko abajura bashikuza abantu telefoni bari kuzivugiraho mu modoka bityo abibwe ntibabashe kuvamo ngo birukankane abajura kubera umubyigano ubu uri mu mihanda.

Abajura bibanda ku kwiba abagore batwite, ababyibushye cyane, abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga.

Ngo barabanza bakohereza ba maneko mu tubari runaka bakaneeka bakamenya abafite ziriya telefoni nk’uko The Monitor ibyemeza.

Nyuma  ngo baraza bakabacunga nyuma bakaza kuzibashikuza  bakiruka, abandi ntibabashe kubirukankana kubera umubyigano uba mu mihanda ya Kampala.

Kugeza ubu ngo Police imaze gufata abakekwaho ubujura 600.

Abafashwe bemeza ko no mu tubari bahibira ziriya telefoni.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish