Digiqole ad

Uganda- Rabadaba mu buruko!

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda witwa Faisal Sseguya umenyerewe kw’izina rya Rabadaba ukunzwe cyane muri East Africa kubera indirimbo ze ndetse n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi tukabibutsa ko hari niyo yakoranye n’itsinda rya Urban Boys rya hano mu Rwanda ubu ari mu buroko aho acyekwaho gushaka guhitana umuntu amuteye icyuma akaba yarabikoreye undi muhanzi witwa Tedious Buyego w’inshuti cyane na Good Lyfe bivugwa ko isigaye ifite amakimbirane akomeye na Rabadaba.

Faisal Sseguya aka Rabadaba
Faisal Sseguya aka Rabadaba

Ibi bikaba byarabereye i Kampala muri bar yitwa De Posh nkuko polisi ikomeza kubitangaza. Kuri iki cyaha aregwa nkuko biteganywa n’itegeko akaba afite gufungwa burundu. Polisi ikaba itegereje ko Tedious azanzamuka ngo yemeze ibivugwa kuko ubu aracyarembye nibwo urubanza ruzahita rutangira.

 

Christian Uwizeye

umuseke.com

4 Comments

  • ubustar n’ubugizi bwa nabi ntibikitiranwe!ubu se yashakaga kumenyekana?cyangwa nawe aririmba za njyana z’umujinya zadutse?

  • Sha ninshaka kumenyekana nzakora neza kuburyo nzahabwa NOBEL ariko mwabavandimwe mwe ntihazagire umuntu ufata icyuma agambiriye kuba umu star kuko shumi narebye uburoko ni hatari .narye ari menge ntibibe burundu kuko abamukunda byatubabaza sana walahi nge sinjya ndahira mu kinyarwanda

  • wubaka myinshi ugasenya umwe!

  • mayibobo.urumogi,uburerebuke nibyo bimuranga.puu .IMANA ijye ibaturinda.

Comments are closed.

en_USEnglish