Digiqole ad

Uganda: Perezida Museveni yahinduye umugaba w’ingabo

 Uganda: Perezida Museveni yahinduye umugaba w’ingabo

Perezida Yoweli Museveni yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo Umugaba mukuru w’ingabo Gen Katumba Wamara amugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umurimo, amusimbuza Maj Gen David Muhoozi wari usanzwe ayobora ingabo zirwanira ku butaka. Naho umuhungu we amuvana ku buyobozi bw’ingabo zimurinda amugira umujyanama we wihariye.

General Katumba Wamala yavanywe ku mwanya w'umugaba w'ingabo
General Katumba Wamala yavanywe ku mwanya w’umugaba w’ingabo

Itangazo ryanyuze kuri Radio y’igihugu rivuga ko Umugaba w’ingabo w’ikirenga ariwe Yoweli Kaguta Museveni akaba n’umukuru w’igihugu cya Uganda yahinduye abakuru b’ingabo.

Maj Gen Mbadi  wari usanzwe ashinzwe kuyobora Ibiro by’Umukuru w’igihugu yazamuwe ku ipeti rya General agirwa uwungirije Umugaba mukuru w’ingabo.

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni wari usanzwe akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu yagizwe Umujyanama we mu byerekeye ibikorwa bya gisirikare.

Lt Col Don Nabaasa wari wungirije Muhoozi yahawe ipeti rya Colonel ahita agirwa n’Umuyobozi wa’agataganyo w’ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.

Museveni yafashe uwari wingirije umugaba w’ingabo ariwe Lt Gen Charles Angina amugira umuyobozi wungirije w’ikitwa Operation Wealth Creation, ibi bamwe bakaba babibona nko kumumanura mu ntera.

Brigadier Peter Elweru wayoboraga ingabo zirwanira ku butaka muri Mbarara ayobora 2nd Division yahawe kuyobora ingabo zo ku butaka za Uganda. Yahise ahabwa ipeti rya Major General.

Maj Gen Elweru niwe wayoboye abakomando bakuye umwami wa Rwenzururu  ariwe  Wesley Mumbere
ku izima mu mezi ashize.

Brig Okiding wayoboraga ingabo za UPDF muri Somalia yahawe ipeti rya Major General.

Uwayoboraga ubutasi bwa gisirikare Brigadier Charles Bakahumura yahinduriwe imirimo agirwa umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya gisirikare muri UPDF.

Brig Mugyeny yahae ipeti rya Maj General ahita agirwa Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere.

Lt Col Abel Kandiho yahawe ipeti rya Colonel ahita agirwa n’umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish