Uganda: Mbabazi avuga ko arambiwe guceceka
Amama Mbabazi wahoze ari Ministre w’intebe nyuma akaza kuvanwaho na Perezida Museveni ejo yabwiye abanyamakuru ko igihe kigeze ngo agire icyo avuga ku bibazo biri muri kiriya gihugu.
Yagize ati:“ Abantu batangiye kwinubira guceceka kwanjye ariko babe bihanganye gato ndi hafi kugira icyo mvuga ku bibera muri iki gihugu.”
Yongeyeho ko nubwo yirukanywe mu ishyaka National Resistance Movement (NRM) ngo nibiba ngombwa azifatanya n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda kugira ngo habayo impinduka kuko ngo abaturage bafite ibibazo byihariye nk’uko Daily Monitor yabyanditse.
Mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Museveni yabwiye BBC ko yeguje Mbabazi kubera ko ngo yari afite uruhare mu guteza amacakubiri mu ishyaka NRM.
Mbabazi abajijwe niba ari gukorana n’abatavuga rumwe na Leta ngo bakore ihuriro ryo guhangana na Museveni ngo bamukure ku butegetsi, yavuze ko kugeza ubu yigenga bityo ngo byose birashoboka.
Kuri iyi ngingo yirinze gutanga ibisobanuro birambuye.
Muri Uganda hari impaka mu banyapolitiki zerekeranye no kumenya niba zimwe mu ngingo zo mu itegeko ry’amatora zahindurwa cyangwa niba amatora azaba umwaka utaha yakwigizwa imbere.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Mbabazi ni umunyapolitiki uzi gushishoza kandi ukunda igihugu cye, ntabwo yakwifuza ko igihugu cye kijya mu bihe bibi nk’ibyo tubona i Burundi.
N’ubwo bwose yaba atumvikana na M– USEVENI, ntabwo yashakira ubuyobozi mu buryo nk’ubwo abanyapolititki bo mu Burundi barimo bakoresha.
Vuga ntawakubujije muzehe!!!! ariko umenye ibyuvuga Museveni ataguhitana!!
Arukuze cane akwiye retirement!
NTABWO YAHA IGIHUGU IMBWEBWE NGO ZIGITEGEKE
hahaha! museveni ngo ntiyaha igihugu imbwebwe, niba imbwebwe yavugaga ari izihe, ntawamenya
ubwose imyaka yose umaze kwisi nibwo umenye ko haribitagenda neza muri uganda muzze?? cyangwase nuko bakwirukanye???? waca maneno sha
Comments are closed.