Digiqole ad

Uganda: Indaya zibye umushoramari w'umuhinde waziraranye

Polisi yo mu gace ka  Lyantonde muri Uganda irimo guhiga abagore bavugwaho kuba indaya bibye umushoramari w’Umuhinde barangije bafumyamo bariruka.

Kumar avuga ko abamwibye atari indaya
Kumar avuga ko abamwibye atari indaya

Uyu munyemari witwa Joshi Yougeshe Kumar, w’imyaka  60, ahagarariye ikigo kitwa Amos Dairies kuwa gatatu yarabyutse mu gitondo asanga mudasobwa ye na Modem yayo na Telephone ebyiri zigendanwa byibwe n’abagore bararanye iryo joro.

Abahatuye babwiye the New Vision ko uyu mugabo yacyuye izi ndaya ebyiri kuwa kabiri nijoro aho atuye mu gace ka  Kaliiro.

Uyu mugabo we ahakana ko aba bagore batari indaya ahubwo ari abagore basanzwe bari bararanye. Amaze kubona ko yibwe, yahise abibwira Polisi imwegereye nayo itangira gushakisha aba bagore.

Ibimaze gukusanywa na Polisi mu iperereza byerekana ko uyu mugabo yaryamanye na bariya bagore nyuma yanga kubishyura.

Abakozi ba Kumar babwiye Polisi ko uyu mugabo akunda kuzana indaya ariko ntazishyure. Polisi yashyizeho itsinda rigomba kuneka kandi rigafata aba bagore bibye uyu mugabo.

Amakuru atangwa n’abantu baba muri kariya gace avuga ko umubare w’indaya ziba abo zararanye nabo umaze kwiyongera muri Lyantonde.

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Mbega umugabo! Ahubwo ndumva abarimo ideni 

Comments are closed.

en_USEnglish