Digiqole ad

Uganda: Ibimansuro bikabije bizajya bicibwa amande ya Miliyoni 10 Shs

 Uganda: Ibimansuro bikabije bizajya bicibwa amande ya Miliyoni 10 Shs

Ibimansuro bikabije muri Uganda ngo bizajya bihanirwa

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yatoye umushinga w’itegeko wemeza ko utubari tubyinirwamo imbyino  zikururura ubusambanyi abenshi bita ibimansuro tuzajya ducibwa amande ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda.

Ibimansuro bikabije muri Uganda ngo bizajya bihanirwa
Ibimansuro bikabije muri Uganda ngo bizajya bihanirwa

Minisitiri w’itangazamakuru Jim Muhwezi yabwiye Daily Monitor ko iri tegeko rigamije  guca intege  abacuruzi bafite akamenyero ko gukoresha abakobwa mu kubyina indirimbo zirimo imvugo nyandagazi kandi zigamije kubyutsa irari ry’ibitsina zari zimaze kuba nyinshi muri kiriya gihugu.

Abazarenga kuri ririya tegeko bazagezwa imbere y’ubutabera, abazatsindwa bakazahanishwa amande yariya mafaranga cyangwa bafungwe imyaka icumi.

Iri tegeko ariko abarinenga bavuze ko ngo ridasobanura ibimansuro bikabije ari ibiba biri ku kihe kigero.

Nubwo bimeze gutya ariko ngo utujipo tw’impenure ntitwaciwe muri Uganda.

Min Muhwezi yagize ati: “ Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zumvise nabi ibikubiye mu itegeko rirwanya ubwiyandarike rya Anti pornography Act 2014 kuko baketse ko ribuza abakobwa n’abagore kwambara impenure.”

Yongeyeho ko igitangazamakuru kizacishaho inkuru mu mashusho, mu majwi, no mu nyandiko igamije kubyutsa irari ry’igitsina azabihanirwa nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri muri Uganda.

Amabwiriza mashya ngo yemeza ko hashyizweho itsinda rishinzwe kurinda ko ziriya nkuru zacishwa mu binyamakuru bya Uganda.

Ririya tsinda ngo rizashyiraho ‘application’ izashyirwa muri za mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu itangazamakuru ikazajya ireba niba hari kimwe muri ibi byuma kigiye gukoreshwa mu kwerekena pornography bityo ikazajya ihita iha amakuru abagize iriya Komite.

Nyuma yo kubona amakuru bazajya bahita bahagarika icyo cyuma ntikibashe gufungura ariya mashusho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Min Simon Lokodo ushinzwe imyitwarire n’ubunyamwuga(Ethics) yabwiye abanyamakuru ko Leta izashora miliyoni 2.6 mu mushinga w’iriya software.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yewe ni hatari muri Uganda gusa niko bameze

Comments are closed.

en_USEnglish