Digiqole ad

Uganda: Banki y'isi yabasubikiye inkunga

Abayobozi bakuru ba Banki y’isi baratangaza ko bigijeyo igihe cyo gutanga inkunga yari igenewe gufasha inzego z’ubuzima mu gihugu cya Uganda kubera ko Perezida Museveni yasinye itegeko rihana ubutinganyi muri kiriya gihugu.

Umuyobozi mukuru wa Banki y'Isi, Jim Yong Kim
Umuyobozi mukuru wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim

Aba bayobozi bavuka ko bafite amakenga ko iyi nkunga iramutse itanzwe nk’uko byari biteganyijwe yakoreshwa mu bindi bintu itagenewe.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim, yahaye The Washington Post yavuze ko ririya tegeko rizagira ingaruka ku bashoramari b’abatinganyi bifuzaga gushora amafaranga yabo mu nzego z’ubuzima no mu zindi nzego muri Uganda.

Yagize ati ” Tuzatanga aya mafaranga ari uko tumaze kuganira n’ubuyobozi bukuru bwa Uganda ku ngaruka ririya tegeko rizagira ku bakoza bacu b’abatinganyi”

Mu muhango wo gusinya iri tegeko wabaye kuri uyu mbere taliki ya 24, Mutarama, wabereye mu Biro by’Umukuru w’igihugu, Perezida Museveni yavuze igihugu cye atari akarima k’abazungu, yongeraho ko niba bashaka ubutinganyi babugumana iwabo.

Perezida Museveni yagize ati ” Nsinye iri tegeko kugira ngo ndinde Uganda kuba ingaruzwamuheto y’Abazungu”

Reba umuhango wo gusinya iri tegeko wayobowe na Perezida Museveni:

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • very good yr exellency…

  • Imana irengera abanyakuri ntampamvu yo kwemezwa ibyo utemera ngo ni inkunga.

  • Njye kubwanjye ndabona igihe kigeze ko bwa bufatanye bw’ibihugu bitatu bujya mu bikorwa.Gutabarana mu mutekano niyi ntambara abavandimwe bayuganda bwagabweho na rwa Ruyoka runini rwibeshya ko isi ari iyarwa Babylone la grande cyangwa se Babylone the grt. Shindwa na ulegeye shetani pepo wa ufilauni shindwa ndani ya jumuiya y’Africa mashariki katika jina la bwana Yesu Amen. Natwe nkabaturage ba EA duhaguruke twamagane iyi sekibi ku manywa yihangu nibashaka naza Embassies zabo bazikinge batahe iwabo. Baradukeneye kurusha uko tubakeneye uwabafungira ikawa ukwezi bahita baza gusa asylum muri africa ha ha ha ha ni byinshi mbirondoye ibyo badukeneyeho mu buzimwa bwabo bwa burimunsi bwacya bukira! Ahubwo ntibareba kure kuko bashaka bacisha macye bakabana neza nAfurika kuko ibafatiye runini!!!

    • ur umuntu w umugabo kabisa

  • M7 oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.Imfashanyo y’uburozi n’agasuzuguro muyime amayira.

  • america na world bank ese hari difference, najane imwaro iriya, ahubwo i petty Obama’s daughters kutaba lesibians!!!!!!

  • Nibajyane iyo myanda yabo si illuminati! Imana izabaharinda indwara, itere uburumbuke bw’ubutaka maze ndebe ko uwo bufaranga bw’ubuzima bazabukenera. Mugabe na Zimbabwe ye bamaze igihe kingana iki barabafungiye? Ntibakadukange ,natwe Afrika dushobora kwigira, imfahsanyo za FREEMASON nibazijyane

  • Nibazihagarike n’ubundi!!

    Ubundi se yinjira mu buzima bw’abandi ashakayo iki?

    Uganda is getting what it deserves!! #NotAppologetic

    • ubuzima bwa bandi mujye mujyan ubucucu hirya ntani soni mufite jye ni baza nka babyeyi baba byaye agahinda mubicishije!murutwa n inda yavuyemo!

  • Ariko ubundi ugufashije ni ngombwa kugutegeka kubaho uko we yifuza ? Ariko ubundi birasekeje, twe abanyafrika ntitukibeshye ko abazungu badufasha, ahubwo badusubiza ibyo baducuje, barimo kuducuza bazagumya no kuducuza. Byonyine nta kiza nakimwe bazadufashaho kitwibagiza Nkubito y’Imanzi umusindi udasindagizwa, RUDAHIGWA, ntibazatwibagiza Kabaka MUTESA ntibazanatugarulira LUMUMBA. Kubura iyo ngirwa mfashanyo, icyasha byatera ntaho gihuriye na mba n’icyasha cyo guta umuco. Nituramuka dutinganye ako gahinda abagore bacu bazakamarwa na nde ? Allah Arinde Afrika yacu, nkuko yabitweretse ubwo YOZEFU, MOSE, YESU ndetse na MUHAMADI basumbirizwaga mu mpugu zabo bakaza gufatira akuka muri Afrika. Ku bw’icyo kizere Umuremyi yagiriye umugabane wacu, natwe tumubere imfura. Ntidufate ibyo yashyize i buryo ngo dukangishwe imfashanyo tubishyire i bumoso. Never ever

  • world bank or whatever withdrawing aid meant for health of mothers and children,to die isnt that terribly worse than whatever nonsense they are argitating for ????/

  • les cadeaux empoisones !!!!! Afrika dufite byose kandi dufite Imana mureke duhagarare mucyubahiro cyayo. Icyubahiro cy’Imana kigaragare kuri Afrika yose. Amen

  • museveni ni umusaza nemera sha naho muvane aho ibyo mwivugisha, ubundi se

  • Bavandimwe kandi nchuti,maze gusoma ibibitekerezo byabeshyi bose bashyigikiye uyu Musaza M7 winyangamugayo,nanezerewe nku munyafrica Nimureke twiheshe agaciro imbere yu UWITEKA intambara yo irakaze muyitegure,nitudasubiri inyuma UWITEKA azadutsindishiliza.Nimukomere bayobozi bacu,natwe abo muyoboye tubali inyuma.

  • Uziko maze kubona ko ziriya nkunga hari ikintu gikomeye kiba kizihishe inyuma! akabaye kose ngo barazihagaritse , asyii ! nibashaka bazihorere n’ubundi si impuhwe badufitiye.

  • Museveni agomba guhagarara kuCemezo cyiza
    yafashe iyahaye abazungu nawe izamuha
    ntampamvu yogusinya ibintu Imana yanga urunuka! KANDI KUNESHA azanesha mwizina ryayo.

  • KABISA U THE BEST MAN UGANDA OYEEEEE

  • Twavuye mu bukoroni bwo gutegekwa, no gukubitwa ibiboko none ubu tugeze kubundi bukoroni bw’inkunga zabaye igikangisho.
    Birababaje kandi biteye agahinda kubona ubwirwa ngo ukore amabi n’Imana itemera, ngo niwanga turagukatira inkunga,
    Aba bazungu bajye bakora ibyo bashaka ariko hari Imana isumba byose kandi irengera abayikomeyeho. Niyo mpamvu sekibi atazatinda kuneshwa. Isi yacu barayangije bihagije.Gusa M7 n’akomere Nyagasani azamutsindire izo nkozi z’ibibi

Comments are closed.

en_USEnglish