Digiqole ad

Uganda: 30 barimo abakinnyi n’abafana babo baguye mu mpanuka y’ubwato

 Uganda: 30 barimo abakinnyi n’abafana babo baguye mu mpanuka y’ubwato

Kuri Noheli, ku cyumweru, ikipe y’umupira w’amaguru y’ahitwa Kaweibanda mu Karere ka Buliisa yarimo yerekeza mu Karere ka Hoima gukina umukino wa gicuti yakoreye impanuka mu kiyaga cya Albert 30 bahita bapfa.

Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace witwa John Rutagira yavuze ko ubwato bwarimo abantu 45 barimo abakinnyi n’abafana babo, buza gukora impanuka.

John Rutagira yagize ati “Bari mu byishimo, barimo bishimira mu bwato, abagenzi barimo babyinira ku mwatwo bwari bupakiye cyane, ndetse bamwe bari basinze. Ubwato bwari bwapakiye cyane bwarengeje urugero. abantu 45 mu bwato buto, bose bari abagize ikipe y’umupira w’amaguru n’abafana babo.

Amazi yari atuje, ikibazo cyabaye ko mu kwishima, ikipe n’abafana bayo bagiye ku ruhande rumwe rw’ubwato bituma bwiyubika, 30 barohamye.”

Amakuru aturuka muri Uganda, aravuga ko nyuma yo gukora impanuka 9 bahise bapfa, 21 baburirwa irengero, ariko hagakekwa ko nabo baba bapfuye.

Reuters dukesha iyi nkuru yavuze ko amakuru y’iyi mpanuka yaje kumenyekana kuri uyu wa mbere, atangajwe na Polisi ya Uganda. Abagera kuri 15 bo bashije kurokorwa n’abarobyi na Police.

Impanuka zo mu bwato muri Uganda zikunze guterwa n’uburangare, aho usanga ubwoto bupakira abantu n’ibintu bukarenza urugero.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish