Digiqole ad

Udushya 5 mu Amavubi vs Burundi

Ibintu 5 byaranze umukino wahuje amavubi vs Burundi

Ku mukino wahuzaga U Rwanda n’u Burundi ku wa gatandatu tariki ya 26 Werurwe mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya muri CAN 2012 izabera muri Gabon na Guinee Equatoria, Amavubi akaba yaratsinze Intamba ku rugamba ibitego 3-1; abanyarwanda barishimye kubera igihe iyi kipe yabo yari imaze idatsinda dore ko hari haciye igihe iyi kipe ititwara neza mu gihe abafana b’ikipe y’igihugu cy’u Burundi bo batashye ishavu ari ryose ndetse arinako binubira umusifuzi babonaga ko yababangamiye cyane. Kuri uyu mukino rero, Umuseke.com wiyemeje kubagezaho ibintu 5 byawuranze kuva utangira kugeza urangira.

1.Nta ndirimbo z’ibihugu zaririmbwe

Mu gihe bimenyerewe ko iyo amakipe y’ibihugu yahuye hakaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, kuri uyu mukino siko byagenze kuko amakipe yaraje ahita ahitira mu kibuga nyuma abayobozi barimo nka Lidia NSEKERA (uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi), Brig. Gen. Jean Bosco KAZURA umuyobozi wa FERWAFA ndetse n’abandi banyacyubahiro bari bahateraniye bajya kubasuhuza nibwo umukino wahitaga utangira.

Gusa, abafana b’abarundi byabanze mu nda maze biyemeza guhaguruka aho bari hose muri stade Nyamirambo maze baririmbira hamwe indirimbo yubahiriza igihugu cyabo ari nako kandi umusifuzi wo hagati mu kibuga yari yabanje kureka gutangiza uyu mukino kuko yawutangije iyi ndirimbo irangiye. Abenshi bumvaga ko byanze bikunze haza kuboneka umunyarwanda w’inkwakuzi uza gutera indirimbo y’igihugu ariko yarabuze kuko bose bahise baceceka maze binjira mu mukino nyirizina bityo abafana b’abarundi bati icya mbere tugitsinze abanyarwanda tubasanze iwabo!!

2. Abafana b’abarundi barengaga ubwinshi aba abanyarwanda

Nk’uko bisanzwe ku bibuga, ikipe iyo yakiriye umukino usanga iba ifite abakunzi benshi baje kuyishyigikira kugirango bayifashe mu kuyogeza. Ibi biba akarusho rero iyo ari nk’ikipe y’igihugu yakinnye kandi igakinira iwayo kuko usanga ahanini ari bwo buryo abanyagihugu baba babonye bwo kwinjira ku mastade ari benshi ndeste kandi hakiyongeraho ko ikipe y’igihugu iba yasuye itinya gutwara abafana benshi kuko biba bihenze mu bijyanye n’ingenzo ziba akenshi zikoresha indege.

Kuri uyu mukino wahuzaga u Rwanda n’U Burundi, wari umukino uhuza ibihugu 2 bituranye ndeste usanga binafatwa nk’aho ari abavandimwe dore ko kuva mu gihugu ujya mu kindi ahanini usanga abaturage b’ibi buhugu bakunda kwikoreshereza inzira y’ubutaka kuko atari urugendo rurerure cyane. Kubw’ibyo rero byumvikanaga ko abafana b’uburundi bagombaga kuza ari benshi maze bakaza gusakirana n’abanyarwanda bari mu rugo. Ariko iyo watereraga amaso muri stade umukino ugiye gutangira, wasangaga abafana b’uburundi aribo benshi kuko bose babaga bikwirakwije amadrapeau y’igihugu cyabo ndetse na morale nyinshi; ibi ndetse bikaba byaragaragaye ubwo baririmbaga indirimbo y’igihugu cy’uburundi. Abari muri stade bibazaga niba ari ya mifanire y’abanyarwanda iri hasi, umusaruro muke ikipe y’amavubi yari imaze iminsi igaragaza cyangwa se bari baheze ku muryango ari benshi bagishakisha uburyo bwo kwinjira?

3. Amavubi yabonye ingufu imbere

Mu mikino 2 iherutse mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya muri CAN 2012 ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d’Ivoire 3-0 akaza kongera gutsindwa ibitego nk’ibyo ubwo u Rwanda rwahuraga na Benin inaha i Kigali,a benshi bibazaga icyo abakinnyi bakina imbere h’amavubi bakora dore ko iyo mikino yombi nta gitego bigeze batsinda.

Si aya marushanwa yonyine kuko iyi yipe yanitabiriye andi marushanwa atandukanye haba CECAFA yaberaga muri Tanzania cyangwa se CHAN yaberaga muri Sudan ariko ugasanga nanone ubusatirizi bw’amavubi nta ngufu bufite. Kuri uyu mukino wahuzaga Amavubi n’intamba ku rugamba, umutoza Selas TETEH yari afite rutahizamu Elias UZAMUKUNDA a.ka.a Babby ukina muri AS Cannes mu bufaransa. Kubarebye uyu mukino, uyu musore yazengereje cyane abasore nka MBANZE Husein Valery TWITE bakinaga inyuma h’u Burundi kuko yatumye batazamuka ndeste anabakoresha amakosa menshi bigatuma icyuho muri defense y’uburundi kiboneka. Uyu musore kandi akaba yaragaragaje ko afite umwuka wamukinisha umukino wose kuva utangira kurinda urangira nta kuruha nk’uko kenshi byagiye bigaragara kuri iyi kipe.

4. Agahinda n’umujinya mwinshi w’abakinnyi b’abarundi nyuma y’umukino

Umukino ukimara kurangira, abakinnyi b’abarundi bari bigaragaje bakina umukino ubereye ijisho cyane cyane ku bakinnyi nka Pappy FATI, NDABASHINZE Dugarry na NIYONKIZA Saido ntibishimiye uku gutsindwa dore ko bo bashatse gusagarira umusifuzi babonaga ko ariwe wabatsindishije abasifurira nabi nk’uko Dugarry yabitangarije Umuseke.com avuga ko ari ubwa mbere mu buzima bwe yari abonye imisifurire nk’iyo idafututse kubwe.

Abakinnyi nka Fuad Ndayisenga, Niyonkiza Saido n’abandi bashatse gukubita umusifuzi w’umukino wari waturutse muri Malawi ariko polisi y’u Rwanda irahagoboka. Ntibyahereye aho kuko ku rundi ruhande wasanagaga abasore 2 aribo MBANZE Husein na NIZIGIYIMANA Kalim a.ka.a Makenzi, barimo barira cyane ku buryo baje guhozwa n’umutoza wabo Amrushe wabumvishaga ko gutsindwa bibaho mu buzima.

5.Ikipe y’amavubi yisabiraga ko yakurirwaho akazina ka nyakatsi

Umukino ukirangira, amakipe yombi yagannye mu rwambariro, abakinnyi b’Amavubi bari bafite morale idasanzwe ari nako baririmba bishimye. Ibyo ntibyashiriye aho dore ko muri ibyo byishimo byabo abakinnyi batangarije itangazamakuru ko basabye imbabazi abanyarwanda kubera uko bitwaraga mbere ndetse uwitwa Mugiraneza jean Baptiste bakunda kwita Migi ati: “nsabye ko akazina ka nyakatsi abanyarwanda baba bakihoreye cyane ko twagarutse dutsinda. Aka kazina rwose karadushegesha.”

Nk’uko hagiye habaho ibikorwa bitandukanye byo kurwanya nyakatsi mu gihugu, byanze bikunze ku mukino wo kwishyura iyi kipe y’amavubi ifitanye n’uburundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, iramutse iwutsinze hashobora kuzaba igikorwa cyo gusenya iri zina rishya ry’amavubi ku mugaragaro!

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

en_USEnglish