Digiqole ad

Ubwongereza: Polisi irahiga AbaYehova bavanye umwana wabo mu bitaro adakize

Police y’Ubwongereza hamwe n’iy’Ubufaransa ziri guhiga ababyeyi b’umwana witwa Ashya kubera ko bamukuye mu bitaro bya Southampton General Hospital adakize kandi  arwaye ikibyimba mu bwonko.

article-2737458-20E390BA00000578-191_634x383
Brett w’imyaka 51 na Neghemeh w’imyaka 45 barashakishwa na Police

Abaganga bavuga ko uyu munsi niwira uyu mwana atabonetse ashobora gupfa kuko icyuma kimugaburira gishobora kurangirana n’uyu munsi.

Uyu mwana yari yajyanywe kwa muganga n’ababyeyi be ejo hashize ariko ababyeyi be bahise bamutahana abaganga batabizi kandi batabahaye uruhushya.

Police y’Ubwongereza n’iy’Ubufaransa zatangiye ibikorwa byo guhiga aba babyeyi bivugwa ko bimukiye mu Bufaransa.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye Mailonline ko aba babyeyi bakoze biriya badafite imigambi mibi.

Birakekwa ko aba babeyi baba mu idini ry’Abahamya ba Yehova bari batuye mu gace ka Southsea, Portsmouth bahunganye uyu mwana banga ko yaterwa amaraso kuko bemera ko Bibiliya itemera ko abantu baterwa cyangwa ngo banywe amaraso.

Uyu mwana Ashya ashobora gupfa uyu munsi niba Police itamubonye ngo imusubize mu bitaro
Uyu mwana Ashya ashobora gupfa uyu munsi niba Police itamubonye ngo imusubize mu bitaro

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yehova uri data

    • Yehova Mana tabara ubuzima bw’uyu mwana.Dore ko banze kwica itegeko ryawe .ryo kwirinda kurya amaraso y’uburyo bwose! ibyakozwe 15: 28

  • ntekereza  ko  wowe  wanditse  ibi  udasobanukiwe  uburenganzura bw’umurwayi.buri  murwayi  afite  uburenganzira  bwo  kwanga  cg  kwemera  uburyo  bwo  kuvurwa.uwo  mwana  niyo  yapfa  yehova  azakomeza  kumuzirikana.azamuzura abeho  iteka  ubwo  kurwara  bizaba  bitakiriho.iyabaga  abantu  bose  bameraga  nk’abahamya  ba  yehova(yesaya 43:10-13)

  • niyo yapfa Yehova azamuzura nubundi ashora no kuyaterwa agapfa ubwo se apfuye abaganga bo babibabazwa kandi bamuteye amaraso! actes 15:28,29

  • SIndi umuyohova ariko nanjye nindemba ntuzantere amaraso, uzandeke mpfe. uti kuki? Abaganga ubwabo barabizi neza ko nta muntu n’umwe uhuza amaraso n’undi 100% , muzabaze. Ikindi kandi abatewe amaraso bose bavuga ko imyitwarire yabo yahindutse, nk’aho babaye undi muntu; ndetse hari bamwe bavuga ko bumva bahora banukirwa n’umunuko w’amaraso abarimo, kandi akamera nk’ikintu cyaboze. Ibi n’ibyo nabwiwe n’abo byabayeho ariko byaba byiza tubonye ubuhamya bwabo. Abaganga bo ntibirirwe bigora turabizi ko gutera amaraso ari amaburakindi.

    • Zeki, ibyo uvuze ni ukuri. Njye banteye amaraso muri 1996 nakoze accident, ariko sinkiri uwo nari ndiwe mbere yo guterwa amaraso. Icyambere na mbere navuga ku guterwa amaraso, nuko abenshi mu bayaterwa bose barwara uruheri nyuma yo guterwa amaraso, ibi bikaba byarambayeho kimwe n’abandi batewe amaraso twari kumwe mu bitaro muri 1996. Njye watewe amaraso, ubu ngira ikibazo cyo guhora ndi umurakare, kugira umujinya nta mpamvu, amahane, kandi mbere ya 1996 atariko nari meze, bikaba byaratangiye kumbaho kuva nkiterwa amaraso. Ikindi kandi mporana ubwoba, gutinya abantu byose nta mpamvu, kandi mbere siko nari meze, kuko nta mpamvu yo kugira ubwoba cg gutinyaq abantu kandi nta kosa cg icyaha wakoze.Bityo rero, kuba Yehova/Imana yanga amaraso afite impamvu zifatika, kuko uretse indwara byagutera, binakugiraho ingaruka uhorana ubuzima bwose. Bityo rero kudaterwa amaraso abantu bose bakwiriye kubyanga kuko ingaruka bibagiraho ari nyinshi, kandi noneho uyatewe aba akoze icyaha imbere y’Imana. Twibuke amagambo Yesu/Yezu yavuze ngo ”USHAKA GUKIZA UBUGINGO BWE AZABUBURA, ARIKO UHARA UBUGINGO BWE KU BWANJYE AZABUBONA” (Matayo 10:39).Ni ahacu guhitamo gukurikiza cg kudakurikiza amategeko y’Imana, ariko amahitamo yacu yose azatugiraho ingaruka.

  • Iyi nkuru uwayanditse yashyizemo amakabyankuru menshi kandi atari ikibazo cyashyizwemo umunyu nkuko uyu mwanditsi yabikabirije. Ubusanzwe inkuru ivuga ko POLISI YA UK IRASHAKISHA ABABYEYI BAKUYE UMWANA ATAVUWE”, ntibavuze ko abayehova……….nkuko uyu munyamuseke yaciye igikuba. Ubusanzwe iyi nkuru yavuzwe na FRANCE 24, ariko sinzi uyu mwanditsi waciye igikuba niba yarabone amakuru ya nyuma kuri iyi nkuru, kuko nkuko bavugaga ko ababyeyi bagiye muri Espagne, niho koko babasanze, polisi irabafata, ariko mbere yaho se w’umwana yari yashyize kuri internet ka film kerekana ko umwana ameze neza kurusha uko yari mu bitaro, aho atashoboraga kuvuga, kwicara, kwigaburira………Ikindi kandi kigaragara, nuko bashakaga kumubaga bamuteye amaraso, ikintu Yehova/Imana yabujije abagaragu bae bamusenga by’ukuri. Muri ayo makuru, impamvu hajemo AbaYehova, byatewe no guhuza ibintu ariko bakekeranya ko impamvu yatumye abo babyeyi bakura umwana mu bitaro ko bishobora kuba byaratewe n’imyizerere yabo kuko ari Abahamya ba Yehova, ariko ntibabyemezaga ni ibintu bakekaga. Wa mwanditsi we, sinzi niba warabonye ibyo abaturanyi b’uyu muryango bavuze ku gukura umwana mu bitaro kw’abo babyeyi, kuko nabo bari bashyigikiye ikurwa ry’umwana mu bitaro, bikaba bigaragaza ko abo babyeyi bafite impamvu ifatika yo guhitamo gukura umwana mu bitaro. Ikibabaje kandi, mu bihugu byateye imbere, hari imiti ishobora gukoreshwa mu mwanya w’amaraso, ariko uko bigaragara nuko batashakaga kuyikoresha ahubwo bahitamo amaraso kuko ariyo aborohereza, batitaye ku ngaruka bizagira ku mwana ubuzima bwe bwose.Wa mwanditsi we, ntikajye uca igikuba ukabiriza ibintu, yenda ushobora kuba udakunda abayehova, ariko niba ariko bimeze uko kutabakunda ntibyakagusunikiye kwandika inkuru uko itari kuko bituma abayisoma batamenya ukuri.Nakundaga gusoma umuseke, ariko guhera kuri iyi nkuru nzajya nshyira mu bikorwa ibyo umuhanga umwe yavuze ngo.

Comments are closed.

en_USEnglish