Digiqole ad

Ubwongereza bwohereje ingabo 300 muri Sudani y’Epfo

 Ubwongereza bwohereje ingabo 300 muri Sudani y’Epfo

Abasirikare b’UBwongereza bagiye muri Sudan y’Epfo mu rwego rw’ubutabazi

Ubwongereza bugiye kohereza muri Sudani y’Epfo abasirikare 300 aho baje gufasha mu bikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu gikomeje kugarizwa n’ibibazo bitandukanye birimo intambwa, inzara n’ibindi.

Abasirikare b’UBwongereza bagiye muri Sudan y’Epfo mu rwego rw’ubutabazi

Izi ngabo ngo zizajya zifasha abantu baba bava mu byabo, zinatange ubufasha butandukanye ku bantu bagizweho ingaruka n’ibibazo by’inzara n’intambara biri muri iki gihugu.

Izi ngabo zizakorera mu birindiro bibiri , ubu izigeze ku 100 zamaze kugera muri Sudani y’Epfo.

Lt. Col Jason Ainley yabwiye DailyMail ko uruhare rw’izi ngabo z’Ubwongereza ari ugukumira intandaro y’ibibazo.

Agira ati “Uruhare rwacu muri ubu butumwa, ni ugutanga umusanzu wacu ku ntego ngari z’umuryango w’abibumbye zo gukemura ibitera ibibazo muri iki gihugu.”

Yongeraho ati “Turizera ko Ubwongereza buzagira umusanzu ukomeye mu mezi agiye kuza. Ibi twabiteguye mu gihe cy’amezi atandatu kugeza ku umunani kugira ngo zizabyitwaremo neza.”

Minisitiri w’ingabo w’Ubwogereza Mike Penning we yavuze ko kohereza ingabo muri iki gihugu kirimo ibibazo byinshi bigaragaza uruhare Ubwongereza bugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano kw’isi.

Agira ati “Ubu butumwa tugiyemo hamwe n’abandi muri kariya karere, bugamije kugarura umutuzo, no kurangiza intugunda zirangwa muri kiriya gihugu arizo zituma abantu bahunga bakava mu byabo. Ibi byerekana uburyo Ubwongereza dushyigikiye amahora n’umutekano kw’isi.”

Muri iki gihugu ngo abagera kuri miliyoni ebyiri muri iki gihugu bavuye mu byabo, naho ababarirwa mu bihumbi amagana bahungiye mu bihugu bituranye n’iki gihugu.

Ingabo z’Ubwongereza nka zimwe mu zigize ingabo za UN zishinzwe kubugabunga amahoro muri iki gihugu ngo zizubaka ibikorwaremezo mu duce zizaba zifitemo ibirindiro mu Majyaruguru y’iki gihugu. By’umwihariko ngo zizubaka ibitaro n’amavuriro mu gace ka Bentiu.

Izi ngabo kandi ngo zizibanda no kubikorwa byo gufasha, aho zizajya zita kugufasha abavanwa mu byabo n’inzara ndetse n’intambara bagahunga batabyiteguye.

Kuva 2011 kugeza uyu munsi, Sudani y’Epfo yugarijwe n’intugunda zaturutse ku bwumvikane buke hagati ya Guverinoma ya Perezida Salva Kiir n’uwari Vice-Perezida Riek Machar.

Gusa, ubu iki gihugu si ikibazo cy’intambara n’amakimbirane bicyugarije gusa kuko ubu hiyongereyeho n’ikibazo cy’inzara.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Baje kurwana kuruhande rwa Kiir buriya twabimenye.

  • iziriyo zikoriki mbese kohajyayo abasirikare benshi bamazeyo iki kobinyobera nukurya amafaranga gusa pe rekarero ingabo zubwongereza zikore akazi birangir

  • S soudani yabaye ihahiro s’umutekano ubajyana ahubwo ni uguhaha babita ba rusahurira munduru ibyago byabo ni umukiro w’abandi

Comments are closed.

en_USEnglish