Ubwishingizi ku ndwara mu rwanda bwaciye agahigo
Kuva aho igihugu cy’u Rwanda gishyiriyeho ubwisungane mu buzima, ku baturage bose, ubu bwishingizi ku ndwara mu Rwanda bwaciye agahigo, kuba aricyo gihugu cyagaragaje kuzamuka gushimishije mu bwishingizi bw’indwara, nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet slateafrique.com
Inyigo y’umushinga w’ubwisungane mu buzima, yatangiye muri 1999, ariko umubare wabayitabiraga ntiwarengaga 30%, nkuko byagaragajwe muri raporo yasohotse mu mwaka wa 2001.
Twibukiranye ko 37% by’abaturage babagaho mu bukene bukabije, aho batungwaga na (0,22 €/ku munsi), abagera kuri 57% babaga munsi y’umuromgo w’ubukene, babeshejweho na (0,32 €/ ku munsi), bikaba byaratumaga batabasha kwitabira ubwisungane mu buzima, ari benshi.
Mu nyigo yakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ku isi, harimo OMS, UNUCEF, na FNUAP, yerekanye ko abagore bapfaga babyara banganaga na 1 kuri 13 muri 2001, mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, naho mu bihugu byateye imbere banganaga na 1 kuri 4.100.
Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2007, u Rwanda rwashyizeho itegeko ry’uko buri muturage wese agomba kuba afite ubwisungane mu buzima, bikaba byaratanze umuti ku kibazo cy’infu, kuko kugeza ubu abaturage bafite ubwisungane mu buzima bamaze kugera kuri 96%, naho kugeza ubu icyizere cyo kubaho kirabarirwa hagati y’imyaka 48 na 52. Ibi byose bikaba byaragezwe ho mu myaka itageze ku icumi.
Nkuko slateafrique, ikomeza ibivuga, ngo kuba u Rwanda rwarageze kuri ibi byose, hari byinshi byakozwe, cyane cyane kwegereza ubuyobozi abaturage, aho ubuyobozi bwibanze buva ku Ntara bukagera ku Mudugudu.
Bityo bigatuma abaturage bashishikarizwa kwitabira ubwisungane mu buzima, kandi bakabasha no gukurikiranwa mu gihe bagize ikibazo.
Uburyo bwo gutura mu midugudu kandi bwatumye abaturage begera amavuriro, ndetse n’ibikorwa remezo.
Amavuriro mashya yubatswe na leta kandi nayo yagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubuzima, kuko u Rwanda rwavuye ku muganga 1 ku baturage 50,000, rugera ku muganga 1 ku baturage 18.000 mu mwaka wa 2009.
Ibyiza bikwiye kwishimirwa ni uko ubwisungane mu buzima bwo mu Rwanda bwaciye agahigo, aho umubare w’abahitanwa na maraliya bavuye kuri 64,7%, mu mwaka wa 2003, ukagera kuri 11,8 gusa muri 2008.
Umubare w’abagore babyarira kwa muganga wavuye kuri 28% muri 2003, ugera kuri 66,2%, nyuma y’imyaka ine gusa, nkuko byerekanwa na minisiteri y’ubuzima yo mu Rwanda.
Umushinga wa Mutuel de Sante ni intangarugero mu bihugu bya Africa, ukab auri mu bindi bihugu nka Ghana, Malawi na Ethiopia.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
1 Comment
Muraho Jean Paul GASHUMBA,
„Umushinga wa Mutuel de Santé ni intangarugero mu bihugu bya Africa, ukaba uri mu bindi bihugu nka Ghana, Malawi na Ethiopia“.
Mbere na mbere ndagushimira mbikuye k’umutima, ndagushimira kubera iyi nkuru utugejejeho. Kandi ndagusaba, wowe na bagenzi bawe bo mu kinyamakuru „Umuseke“, kudahwema kujya mwandika ku mishinga nkiyi iri mu gihugu rwagati….
Jyewe ku bwanjye, nejejwe n’ibintu byinshi, ariko ndatanga ingero ebyiri, kugirango ntabarambira, kuko abenshi mundusha kubimenya….
1.IBARURISHAMIBARE
Muli iyi nyandiko harimwo imibare itwereka uko ibintu byahoze, kandi ikatwereka uko ubu ibintu byifashe aho „UBWISUNGANE M’UBUZIMA“ bumariye gushyirwaho. Iyi mibare iragaragaza neza ko uyu mushinga wageze ku bikorwa bifatitse kandi mu gihe gito. Aka rero ni akarusho koko. Na mwe nimutekereze, maze mwibaze hanyuma mwisubize: “ ….. kuko kugeza ubu abaturage bafite ubwisungane mu buzima bamaze kugera kuri 96%.“Ibi jyewe biranshimishije cyaneeee….
2.UBUYOBOZI
„Nkuko slateafrique, ikomeza ibivuga, ngo kuba u Rwanda rwarageze kuri ibi byose, hari byinshi byakozwe, cyane cyane kwegereza UBUYOBOZI abaturage, aho ubuyobozi bw’ibanze buva ku Ntara bukagera ku Mudugudu.
Bityo bigatuma abaturage bashishikarizwa kwitabira UBWISUNGANE mu buzima, kandi bakabasha no gukurikiranwa mu gihe bagize ikibazo.
Uburyo bwo gutura mu MIDUGUDU kandi bwatumye abaturage begera AMAVULIRO, ndetse n’ibikorwa remezo“.
Mu by’ukuri, mu bihugu byinshi bya Afurika kimwe n’iwacu i Rwanda, usanga urutonde rw’ibibazo ali insobe, usanga byose bifitanye isano. Rero akenshi ukabura icyo watangiliraho n’icyo waba usubitse. Ibibazo byinshi usanga binganya uburemere kandi byose byihutirwa. Iyo rero utitonze ngo ushire impumu, iyo utitonze ngo wihe „UMURONGO N’ICYEREKEZO“ uhita ubura epfo na ruguru. Usibye amakabyo, umuntu ashobora guhita acika intege….
Aha rero, niho jyewe nsanga UBUYOBOZI bw’IGIHUGU bwaresheje UMUHIGO. Aha niho nsanga UMUKURU w’Igihugu yarakenyeye agakomeza, maze agashinga ibirindiro. Maze Shenge weee, abafasha be bose bamukubita ingabo mu bitugu. Maze Shenge weee, ABANYARWANDA bose ntibamutaba mu nama, bose ni Ba-Ngarukiyintwwari.
BARAGAHORANA AMAHORO, BARAGAHORANA IMANA….
Yeweee, hari ibindi bimenyetso byinshi, hali ibindi bitekerezo byinshi nshobora gutanga, ariko ndifashe. Kuko nsanga uru rubuga ali urubuga rw’urubyiruko. Umuntu nka njye rero usheshe akanguhe, icyo niyemeje gukora ni kubaha UMWITANGIRIZWA…
YEMWE RUBYIRUKO. MULI AMIZERO Y’U RWANDA RWEJO. NDABASABYE NIMUTANGILIRE HANO. MAZE MUTEKEREZE, MUTEKEREZE NEZA. KANDI MUSANGIRE IBITEKEREZO N’URUNGANO RWANYU….
Murakoze, mugire amahoro, uwanyu Ingabire-Ubazineza