Digiqole ad

Ubwato bunini kurusha ubundu buriho butwara abantu 6 850

 Ubwato bunini kurusha ubundu buriho butwara abantu 6 850

MSC Ubwoto bwabasha kwakira abantu 6850

Ni ubwato bwitwa MSC ni bwo ku isi kugeza ubu bufite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 6 850 bafite aho barira, bidagadurira, bivuriza, bakinira imikino itandukanye n’aho basohokera muri Week-end bakabyina.

MSC Ubwoto bwabasha kwakira abantu 6850

Ubu bwato bupima toni 200 000 bumwe muri bwo bukaba bwaramuritswe mu mpera z’icyumweru gishize ubundi buzamurikwa hagati y’umwaka wa 2022 na 2026.

MailOnline ivuga ko MSC iruta ubwato muri iki gihe bufatwa nk’ubunini kurusha ubundi bita ‘Harmony of the Seas’ bwa Sosiyete y’Abongereza yitwa Royal Caribbean.

MSC irusha Harmony of the Seas ibyumba binini 70. Ni ubwato bwubatswe n’Abafaransa bo mu kigo SFX France. Bwubatswe mu buryo buzabufasha kudatwarwa n’umuhengeri uri mu bwoko bwa Tsunami zoroheje.

Tsunami ni umuhengeri uterwa no kuruka kw’ikirunga, uko kuruka bigatera umuhengeri ugenda ugira ingufu bitewe n’ubukana bw’amahindure ikirunga kiba cyarutse.

Ubu bwato bufite uburebure buri hafi ya Kilometero imwe n’ubujyejuru bwa metero zirenga 200. Biteganyijwe ko muri ya myaka twanditse haruguru hazasohoka ubwato bune bwo muri ubu bwoko.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasohotse igishushanyo kerekana uko ubwo bwato bumeze mu muhango wari witabiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’ubukungu, Bruno Le Maire.

Hahise kandi hamurikwa bumwe muri bwo bwahise butangira urugendo rwo gutembera ahantu hatandukanye ku myaro nka Lisbon muri Portugal, Barcelone muri Espagne, Marsaille mu Bufaransa na Genoa mu Bitaliyani.

Ubwato bumwe bufite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari ya America.

Ni bwo bwato bunini cyane kuruta ubundi ku Isi
Imbere muri ubu bwato ni uko hameze
Ubu bwato burimo ibyankenerwa byose mu buzima, igiciro cyabwo ni miliyari y’amadolari ya America

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Amafaranga si kintu!!!!!!! Urandebera buriya bwato koko,ariko ndatekereza ko na twe mu gihe tuzaba tukiyoborwa neza nkuko Nyakubahwa President Paul KAGAME akomeje kubikora dans 10 ans dushobora kubona ibitangaza nk’ibi

  • Mwongere murebe neza, MSC in company y’ubwikorezi ifite amato menshi so ubwato bwitwa ko.

  • La France est une superpuissance ….

Comments are closed.

en_USEnglish