Digiqole ad

Ubwambure muri {Video} ntacyo bwongerera urukundo rw’indirimbo- Gabiro Guitar

 Ubwambure muri {Video} ntacyo bwongerera urukundo rw’indirimbo- Gabiro Guitar

Gabiro The Guitar ntiyemeranya n’abahanzi bakoresha abakobwa bambaye ubusa mu mashusho y’indirimbo zabo

Mu bibazo byinshi abahanzi bakunze kubazwa mu biganiro bagirana n’abanyamakuru ku bijyanye n’amashusho agaragaza ubwambure, hari abavuga ko byongerera indirimbo gukundwa. Gabiro The Guitar asanga ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.

Gabiro The Guitar ntiyemeranya n’abahanzi bakoresha abakobwa bambaye ubusa mu mashusho y’indirimbo zabo

Avuga ko gukundwa kw’indirimbo kutava ku mashusho yayo bitewe nuko yafashwe. Ahubwo uburyo irimbyemo n’ubutumwa {Message} ifite aribyo biyiha igikundiro.

Ibi abivuzwe nyuma y’amashusho y’indirimbo yitwa ‘Too Much’ irimo Jay Polly, Urban Boys, Uncle Austin, Marina na Khalifan imaze igihe itavugwaho rumwe n’abantu batandukanye kubera amashusho ayigaragaramo.

Abandi bayibonye bakaba baragiye banayisabira kuba yahagarikwa ntiyongere gutambuka ku ma televiziyo atandukanye akorera mu Rwanda.

Gabiro The Guitar yabwiye Umuseke ko ikibazo cya mbere kiri ku muhanzi utekereza gukora amashusho y’indirimbo ameze atyo. Ko ikibazo kitari abakobwa Bambara ubusa.

Ati “Gushakishiriza mu bwambure ko ariho wakura igikundiro cy’indirimbo yawe sibyo!!! Hari indirimbo nyinshiiiiii….. zikundwa ndetse cyane kandi zitarimo ubwambure. Kwambara ubusa ntacyo byongerera indirimbo”.

Yakomeje avuga ko ibyo abantu bavuga ko ari ugushaka gufata isoko ryo mu karere ntaho bihuriye. Ko icya mbere umuhanzi yakabanje gutekereza ari abazareba iyo ndirimbo cyane kurusha gutekereza isoko.

Gusa yemera ko igihe umuziki w’u Rwanda uzaba utangiye kwamamara muri Afurika bitakiri kumenyekana mu Rwanda gusa, aribwo ufite ibyo bitekerezo yajya abikora.

Gabiro Guitar ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakandagije ikirenge cyabo muri Tusker Project Fame irushanwa ryari rikomeye mu Karere. Ntiyashoboye kuryegukana.

https://www.youtube.com/watch?v=7Gd5oPZwTHs

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish