Ubwambarabusa sibwo butuma amashusho y’indirimbo akundwa”- U. Gaby
Umutare Gaby ni umuhanzi umaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire ndetse no kugira amashusho y’indirimbo meza. Avuga ko benshi bitwaza ko amashusho y’indirimbo agaragaraza ubwambure aribyo bituma akundwa atari byo.
Ni nyuma y’aho ashyiriye hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ntunkangure’ bamwe mu bamaze kuyireba bavuga ko uyu muhanzi afite impano muri we.
Mu kiganiro na Umuseke, Gaby yaburiye bagenzi be bitwaza ko impamvu indirimbo zidakundwa ari uko hari ibyo birinda kugaragazamo bisa n’ubwambarabusa.
Yagize ati “Si amashusho agaragaza ubwambure akenewe cyane muri muzika nyarwanda. Kuko si nayo ashobora gutuma iva ku ntera imwe ngo ifate indi.
Ahubwo ni ukugira ukwihangira udushya ‘Creativity’ mu bikorwa by’umuhanzi. Kuko benshi mu bahanzi bazwi cyane ku isi si uko bagiye bagaragara bambaye ubusa”.
Gaby akomeza avuga ko mu myaka igera kuri ibiri amaze akora ibikorwa bitandukanye muri muzika imwemerera kuba yakwitabira irushanwa iryo ariryo ryose ribera mu Rwanda.
Kuko ngo nta muhanzi ashobora kuvuga ko ariwe uyoboye abandi bose abona bafite imbaraga zingana uretse ko imikorere y’ibikorwa byabo ariyo iba itandukanye.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=ffgjXSg2K64″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu azabiharire abandi.Njyewe indirimbo zabakobwa iyo bambayubusa mu mashusho nibwo nsanga bimeze bye. ndushaho gukunda ibihangano byabo.
Benahi babikorabigana batazi ibyobyo barimwo muri USA byatangujwe na societe zi myenda kuko zagura abaririmbyi maze bagasigna contact yo kubambika, rero bambara kuri scene ibya sosciete yabaguze ntibambara ibyo bashaka(forme ya esclavagisme moderne), muzarebe na ba bakobwa bakina tenis ba williams muzabisanga ku mbuga ko za nike zabaguze za 45-50 million muri 5 ans ubwo rero ahagaritse ni inoti zigenda yatsindwa ya tsinda akomeza yiyandikisha ahandi kugirango akorere pub.abamuhemba.
NONE STROMAE HARI BAKOBWA BAMBAYEUBUSA AKORESHA NIHE ATAZWI KWISI…ABANDI BAMBARAUBUSA KUKO BABUBAGURIRA ARIKO SE I RWANDA KO UBA I MALAYA BIKAGUSUZUGUZA AHO KUGUHEMBA BABA BABISYAKIRA IKI?
REBA DR. TOM CLOSE SIUKWAMBARA CG KWA MBIKA UBUSA NIUKUMENYA ICYO UKORA
Comments are closed.