Digiqole ad

Ubuyapani: 1000 bahitanywe n’imitingito(updated).

Imutingito udasanzwe wibasiye igihugu cy’ ubuyapani

Umutingito w’isi ugera ku rugero rwa 8,9, ukaba ari umbware ugeze kuri urwo rugero m’Ubuyapani nyuma y’imyaka 142,wayogoje amajyaruguru yiki gihugu kuri uyu wa gatanu Uyu mutingito ukaba warakubuye ibintu byose ndetse ukanateza umwuzure bita Tsunami ugera hafi kuri metero 10 z’uburebure.

Nkuko ibiro ntara makuru byo m’ubuyapani bita Kyodo abantu 1000 nibo bamaze guhitanwa nuyu mutingito. Umwe mu baturage utuye mu majyaruguru y’iki gihugu mu gace kaho uyu mutingito wangije ibintu byinshi kuruta ahandi ,agira ati:’’Mfite imyaka 70 ariko nubwambere mbonye ibintu nkibi m’ubuzima”.Ibi biza ntabwo ari ikiremwa muntu gusa bimaze guhitana kuko bimaze kwangiza ibintu bitagira ingano haromo imihanda,za gari ya moshi,amamodoka,amagorofa nibindi byinshi.

leta y’ubuyapani ikaba imaze gusohora urwandiko rusaba inkunga ku bihugu nka amerika n’ibindi bihugu by’iburayi muri ibi bihe bikomeye .Imyuzure yo mubwoko bwa Tsunami, yatejwe nuyu mutingito ikaba yatangiye kwibasira ibindi bihugu bituranye n’ubuyapani harimo na Amerika muburengera zuba bwayo mu gace ka Santa Monica muntara ya California.

Uyu mutingito ukaba ubaye ku inshuro yambere m’ubuyapani nyuma y’umutingito wabaye mu 1923 ubwo wahitanaga imbaga yabantu bagera ku 143,000 ukanasenya ¾ by’umurwa mukuru w’ubuyapani.

hatunganirizwaga ubutare bwa uranium hahindutse umuyonga
hatunganirizwaga ubutare bwa uranium none hahindutse umuyonga

Eddy Sabiti

en_USEnglish