Ubuyapani bwubakiye koperative y’abagore ikigega cya miliyoni 18
Burera – Kuwa wa mbere taliki 24/03/2014 Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Kazuya OGAWA ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aimé, Umuyobozi w’Akarere ka Burera SEMBAGARE Samuel, abayobozi banyuranye kurwego rw’Intara n’Akarere yafunguye ku mugaragaro ikigega cyo guhunika imbuto y’ibirayi cya Koperative IMBEREHEZA cyubatswe ku nkunga y’Ubuyapani inyujijwe mu muryango utegamiye kuri Leta ARECO –RWANDA NZIZA.
Icyo kigega cyo guhunika imbuto y’ibirayi cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni cumi n’umunani n’igice (18.5 millions) kikaba gifite ubushobozi bwo guhunika Toni 100 z’ibirayi.
Ambasade y’u b’Uyapani yubakiye kandi iyo koperative y’abagore ikigega gifata amazi y’imvura gifite ubushobozi bwa m3 60 n’ibindi 5 bya m3 bya Koperative ABATERAMBERE y’abahejwinyuma n’amateka bizajya bibafasha kubona amazi y’imvura kubera ko amazi yo mu Gace k’Ibiruga akunze kuba make cyane cyane mu gihe cy’izuba.
Koperative IMBEREHEZA igizwe n’abagorere 800 ifite ibikorwa binyuranye by’iterambere birimo guhinga ibirayi n’ibinyomoro kuri ha 2, gutubura no gutera imigano, kubakira abaturage ibigega biringaniye bifata amazi y’imvura mu ngo zabo kuburyo bamaze kubaka ibigega 104 mu gace k’ibirunga harimo na Kongo.
Buri munyamuryango yaguriwe itungo, yishyurirwa ubwisungane bw’ubuzima ndeste ahabwa n’ibikoresho by’isuku harimo matela.
Mu magambo yavugiwe muri uwo muhango ,Umuyobozi w’Akarere ka Burera yagejeje kuri ambasaderi imiterere y’Akarere ka Burera amushimira inkunga Igihugu cy’Ubuyapani gitera Urwanda muri Rusange n’Akarere ka Burera by’umwihariko.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe nawe yagarutse kugikorwa cyiza Ambasaderi w’Ubuyapani yamurikiye Akarere ka Burera nawe ashima umubano mwiza urangwa hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’Ubuyapani yifuza ko wakomeza gutera imbere.
Amasaderi w’Ubuyapani nawe akaba yavuze ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga Intara y’Amajyaruguru.
Patrick KANYAMIBWA
ububiko.umusekehost.com