Digiqole ad

Ubushinwa bushyigikiye inzibacyuho ihamye muri Libiya.

Igihugu cy’ubushinwa kuri uyu wa gatatu cyasabye ko muri libiya habaho inzibacyuho ihamye kandi igizwe n’abarwanya Kadhafi, kugeza ubu ngubu bigaragara ko benda kumuhirika burundu.

Ibendera ry'igihugu cy'Ubushinwa
Ibendera ry'igihugu cy'Ubushinwa

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters dukesha iyi nkuru bivuga ko kuba igihugu cy’ubushinwa cyatangaje aya magambo ari ikimenyetso cy’uko igihugu cy’ubushinwa gifata abarwanya kadafi nk’aho aribo bahagarariye igihugu cya Libiya byemewe n’amategeko.

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ubushinwa Ma Zhaoxu yagize ati : « ubushinwa bwubahiriza amahitamo y’abanyalibiya kandi bwizera ko hagiye kubaho inzibacyuho ikomeye. »

Umuvugizi wa minisiteri y’ubucuruzi y’ubushinwa Shen Danyang we yabwiye itangazamakuru ko abafite ubutegetsi abo ari bo bose ari bo bagomba gufata ibyemezo bijyanye n’ubukungu bagendeye ku masoko ndetse n’inyungu zabo.

Nkuko Reuters ikomeza ibivuga, mu kiganiro yagiranye n’umunyamabanga mukuru wa loni Bani Ki Moon kuri telephone, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa Yang Jiechi yavuze ko ubushinwa butifuza kubona ibihugu byagize uruhare mu guhirika Kadhafi bugenzura ibikorwa mpuzamahanga nyuma y’uko Kadhafi azaba atakiri ku butegetsi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa  Yang ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri , ku rubuga rwa internet rwa minisiteri ayoboye yagize ati : « Umuryango w’abibumbye ugomba kugira uruhare runini mu buryo Libiya izabaho nyuma y’intambara kandi ubushinwa burasaba umuryango w’abibumbye gukomeza umubano n’umuryango w’unze ubumwe bwa Afurika ndetse n’umuryango w’ibihugu by’abarabu.

Yang yongeye ho ko ubushinwa bwiteguye, ku ruhande rw’umuryango w’abibubye, gukora ibishoboka byose mu kongera kubaka Libiya ndetse no gutera imbere kuganisha ku bwiyunge no kwiyubaka.

Leta ya Pékin kuri uyu wa kabiri yari yasabye abigaragambya ku butegetsi kurekera no kurinda inyungu zabwo muri Libiya kandi ivuga ko kuba bukura peteroli idatunganije muri libiya ari inyungu z’ibihugu byombi.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

Umuseke.com

1 Comment

  • diplomacy always ngira ngo kera china yafatanyaga na khadafi ngira ngo biri mu bihugu yaguragamwo intwaro ariko mana we isi nugurya nyine ni monde ya benefice ariko oua ni fashe bariya bino bihugu bireke kwiba africa rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish