Digiqole ad

Ubushakashatsi bwo kureba ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki 2/9/2011 Kuri Hotel SportsView habereye inama ihuje ikigo gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda MHC (Media high council ) n’abafatanyabikorwa bacyo ndetse n’ikigo cya  Transparency Rwanda,  k’ubushakashatsi ku miterere y’itangazamakuru mu Rwanda Transparency Rwanda igiye gukora mu minsi iri mbere.   

Mme INGABIRE Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency Rwanda
Mme INGABIRE Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency Rwanda

Ibihe byabanjirije Genoside yo mu 1994,  itangazamakuru ryabaye igikoresho cyakoreshejwe mu gutegura no gushyira mubikorwa iyi Genoside yakorewe abatutsi. Nyuma yaho nibwo itangazamakuru ryongeye kwiyubaka, ubu mu Rwanda hagaragara umubare w’amaradiyo agera kuri 26, ibinyamakuru byandika 32 ndetse na televiziyo 1.

Ibi ariko nanone ntibibuza ko raporo za human right watch ndetse n’ibindi binyamakuru byo hanze  zigaragaza ko mu Rwanda nta bwisanzure mu itangazamakuru buhari. Ubu MHC yashyize igipimo fatizo cy’uburenganzira bw’itangaza makuru mu Rwanda ariyo MDI (Media Development Index). MDI izagaragaza ibikoresho bizifashishwa mukubona igipimo kubijyanye n’ubushobozi .

Umunyamabanga mukuru wa MHC MULAMA Patrice muri iyi nama yagize ati: “Transparency Rwanda izajya aho itangazamakuru rikorera niyo izatugaragariza koko niba itangazamakuru rifite ubwisanzure mu Rwanda, bityo izasesengure ibivugwa ku itangazamakuru mu Rwanda”.

Umunyamabanga mukuru wa MHC MULAMA Patrice
Umunyamabanga mukuru wa MHC MULAMA Patrice

Yatangaje ko byibuze buri amezi atandatu hazajya  hashyirwa k’umugaragaro uko  ibibazo mu itangazamakuru biteye, kugirango bifashe mugufata ingamba murwego rwo guteza imbere itangazamakuru . Akaba avuga ko ubushakashatsi bwa Transparency Rwanda nk’ikigo cy’igenga buzafasha mu kugira ishusho ihuriweho mu itangazamakuru.

Mme INGABIRE Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency Rwanda yagize  ati: “hari ibipimo ngenderaho tuzabadufite ku bwisanzure bw’abanyamakuru, uburenganzira bwo gutangaza amakuru n’ibindi”.

Mme INGABIRE Immaculee abajijwe ikibazo niba Transparency Rwanda yaba itarahawe akazi na MHC, ibi bikazatuma habaho kuvugira MHC yasubije ati “OYA  kuba  turi ‘Transparency’ turashaka ukuri kuko tuza byungukiramo twese nk’abanyarwanda”

Ubu bushakashatsi buzakorwa na Transparency Rwanda ikigo gishinzwe ubushakashatsi kuri ruswa mu rwanda.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Ko muvuga ngo murashaka kunyomoza, mubwirwa n’iki ibizava mubushakashatsi?cyangwa mwarabirangije?

Comments are closed.

en_USEnglish