Digiqole ad

Ubushakashatsi kugutera akabariro

Umugore umwe kuri babiri ngo yanga gutera urubariro kubera imiterere ye !

Ubushakashatsi bw’abongereza bwakozwe ku bantu 4000 bugaragaza ko 25% byabo banga gukorana imibonano mpuzabitsina kuko batiyumva neza mu mibiri yabo. 29% muri bo ngo bumva babyibushye naho 23% bakitwaza ko bumva badakunzwe bakanga gutera akabariro. Naho 8% na 11% by’abagabo nabo batanga ku ruhande rwabo izo mpamvu zombi.

Nyamara umunaniro niwo uza mbere y’izindi mpamvu zose kuko ushyirwa mu majwi n’abagore 72%, imbere y’ibiro byinshi na stress bitangwa na 32% muri bo. 13% by’abagore babajijwe biyemerera ko bakora imibonano mu mwijima kugira ngo uwo bayikoranye, atababona ubwambure. Ahandi ho umugore umwe ku icumi ngo hari ama positions yanga kubera kwitinya.

Nkuko bisobanurwa na Catherine Hood, impuguke mu by’ibitsina ( Sexologue) muri université ya Oxford, iby’avuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko gukurikirana uburanga bikabije ku bagore bibagiraho ingaruka mu buriri.

Ikindi nuko ubwo bushakashatsi babugezeho hakoreshejwe Fembindo, ikinini ngo cyongerera uburyohe abagore.

NYUZAHAYO Norbert
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish