Digiqole ad

Uburyo bwo gusaba umukunzi imbabazi wamukoshereje

Gukosa si ikintu kidasanzwe, si n’ibintu bitangaje yewe kuko burya nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda nta zibana zidakomanya amahembe. Umuhanga Yahya Messi mu gitabo yise ‘Leurs top secrets’ yemeza ko bidashoboka ko umuntu abona uwamubera umuziranenge (parfait) kuko bigoranye cyane kubona umuntu wakubera ‘parfait’ muri ‘imperfection’ [ukutaba umuzirange] nawe ubwawe uba wisanganiwe. Ibi bisobanuye ko mu buzima bwacu bwa buri munsi tugwa mu byaha cyangwa mu makosa kenshi.

...................................
...................................

Hari amakosa mu rukundo asa n’akomeye cyane ku buryo iyo wacitswe ukayagwamo rwose , rimwe na rimwe ushobora no kubura aho uhera umusaba imbabazi. Ariko se, umuti ni ugatererayo ukamwihorera pe, ntugire icyo wirirwa ubikoraho?

Ushobora kuba wumva ibyo wakoze bikomeye ku buryo bidashoboka ko mwanasubirana, ariko se nibura mwanatandukanye neza mukubaha uburyo mwabanye, ibihe byiza mwagiranye, yewe mutibagiwe n’ibigeragezo mwaciyemo? Nibura se ntimwakwishimira kujya munahura na nyuma y’aho mukanasuhuzanya?!

Dore uburyo bwiza wakwitwaramo mu gihe wakoshereje umukunzi wawe ukaba wifuza kumusaba imbabazi.

– Banza umuhe umwanya wo kubitekerezaho no gusubiza ubwenge ku gihe, kuko kenshi bitewe n’uburemere bw’ikosa wakoreye umukunzi wawe, hari n’igihe atifuza ko mubiganiraho. Urugero: niba umukunzi wawe akwiciye gahunda mwari mufitanye ushobora kubabara, ariko se wageza aho wababara umusanganye n’undi muntu baryamanye badahuje igitsina batanagira yewe n’icyo bapfana? Amakosa aratandandukanye, ni nayo mpamvu n’uburyo ubyitwaramo iyo wakoshereje umukunzi wawe bigomba gutandukana!

– Mwereke rwose ko ubabajwe cyane n’ibyabaye, gusa wirinde kuburana no kwisobanura cyane igihe murimo kubivugaho: Abantu benshi bagwa mu makosa, birasanzwe kandi bibaho pe; Ariko burya iyo uburanye cyane cyangwa ukamwereka ko ari ibintu bisanzwe niko birushaho kumubabaza.

– Niba ubona atarashaka kugutega amatwi no kuguha umwanya ngo umusobanurire, byaba byiza ushatse umuntu uzi asanzwe yisanzuraho kandi agirira icyizere; (ashobora kuba ari umuvandimwe cyangwa inshuti ye magara) umubwire uko byakugendekeye, umusabe ko yamuganiriza, akamugusabira ko yaguha umwanya. Ibi ni ukugira ngo utazamwegera akibabaye agahutiraho akaba yahita anafata imyanzuro atabanje gutekerezaho neza.

– Si byiza ko ukomeza guhatiriza, ushaka kumuvugisha mu gihe atarabikwemerera, bitware gahoro.

– Niba akubabariye, mwemerere kandi ubikuye ku mutima ko iryo kosa utazongera na rimwe kurigwamo; ikindi kandi koko nawe umwereke ko wahindutse kandi ko ukimukunda ndetse kurushaho!

– Rimwe na rimwe rero hari igihe bishoboka ko byanga burundu. Niba ubona byanze burundu akaba akubwira ko adashobora kukubabarira, ntuzakore na rimwe ikosa ryo guhita umureka burundu, ngo uhite umwereka ko ukomeje ubuzima, musabe ko yakubera nibura inshuti isanzwe, umuhamagare, umutumire nta kindi ugamije, umenye amakuru ye, n’aba yageze ku kintu kiza ubyishimire, niba kandi yagize ibyago umutabare, umube hafi, nawe bizatinda abone ko koko umukunda uruzira agahararo nta kabuza azakugarukira.

Umuseke.com

15 Comments

  • ariko uziko musetsa bya vrai?iyo utinze ngo uramuha umwanya wogushyiraubwenge kugihe ahubwo uba utanze imihoho kubandi bamukeneye ahubwo ugomba guhita wemera ikosa vuba navuba akakubabarira mugakomeza cg bikarangirira aho natwutereye undi igihe

  • Ndagushimiye bya sawa ngiye kugerageza ndebe.

  • Uku n’ukuri pe!

  • Nukuri pe! Ibintu byinshi bizira kubihubukira,kenshi na kenshi ibintu birangirika iyo uhubutse. Murakoze cyane kuri izo nama! GBU

  • Murakoze kubwinama mungiriye

  • burya se niko birubu guhubuka byo ni bibi no mu buzima busanzwe

  • Sha mwatekereje nezakandi ni byiza kujya mwibuka guhugura urubyiruko rw’ubu kuko abenshi barangwa no kwishyira hejuru, kwirata,ndetse no kudatuza mu gihe bakosheje byibuze ngo bemere ikosa.
    Merci

  • Ubundi se mubona abibuka guca bugufi ari bangahe? gufuha mubitari ngombwa kandi bidafite n’ireme,byaba byiza mugiye mw’igisha n’urubyiruko uko bakunda cyangwa bakundwa by’ukuri.Uzi umuntu uzi gukunda cyangwa gukundwa icyo aricyo? byanga byakunda resulta ziba nziza pe, ngaho niba mbeshye mumbeshyuze

  • Yewe murakoze cyane peeee…

    Jyewe rero nsanga bene ibi, ubuzima tubamwo buli munsi burya niyo “REAL UNIVERSITY”.

    Biratangaje kandi birasekeje, kubwira mugenzi wawe uti: “Sorry. I am really sorry. Then I was temporally stupid…” Kuki bitubera ikizami kiruhije cyaneeee…

    Ikindi kandi. Iyo ntunze mugenzi wanjye urutoki, haba hari intoki eshatu zinyerekezaho. Kuki ndashobora kwitangiliraho. Ntabwo ndi malayika ndabizi. Kuki se nsaba UMUKUNZI wanjye kuba malayika. HUMAN NATURE IS NARROW-MINDED!!!…

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • ariko umuntu mukuru ata igihe gute mu by’urukundo? ese uhatiriza ushaka iki? guta igihe gusaaaaa, niba bitagenda, reka umushenzi/kazi!

  • Icyo mbona cyo nuko amakosa abaho pe ariko hari abatumva bagenzi babo mukubasaba imbabazi.Kandi nawe mukobwa sibyiza kwishyiramo umuhungu yego mukunde ariko mugihe abona ko bitagishobotse ko mukomeza kubana murikwakumusaba imbabazi byakire wumveko bibaho kandi bishoboka uwawe uzamubona ntago IMANA ijya kukurema ntagon yigeze ikuremera kuzabaho wenyine Oya.Murakoze.

  • ahaaaa! ni hatari pe!gusa izo nama ni nziza pe!ariko harigihe usaba umuntu imbabazi akanga kukumva!njyewe ngiye kuzuza ukwezi nsaba ma cherie imbabazi ariko uba ubona atabyumva ku buryo numva natangira kwishKIR undi ariko gusa ndamukunda ku buryo mba numva ntabona undi naha urukundo nk’urwo namukundaga!niyo ambiye ko ambabariye ambwira ko nta cyizere ko nkimukunda kd ndamukunda pe!ubu byaranyobeye kd bituma akenshi mba ntatuje ndetse n’akazi ntikagende neza!

  • murakoze kutujyirinama ariko harabahungu bagorana umuntu uramukunda ukamuha utwawe twose ukamwumva muribyose ariko we ntakumve bugacya yishakira abandi ese nkuwo wamukoreriki ni mujyirinama iyomuhuye akubwirako ari wowe muzabana ndetse abyifuza cyane ariko ntaguhe effection nkuwo wamukoreriki baragora erega

  • kubabarira ni ingenzi mubuzima,kdi gukosa ni ibyamuntu.kwanga kubabarira ugusabye imbabazi nukumuvunira umutima kdi uziko agukunda .wamubwiza ukuri ntumuteshe igihe.murakoze

  • nibayanze kukubabarira ntucike intege percevera affection zongere udahatrije mwereke ko nubwo yakwanze wowo umukunda pe nawe azagaruka ntucike intege.thnx

Comments are closed.

en_USEnglish