Uburyo butatu butuma abakozi batanga umusaruro wifuzwa
Abakozi bake ariko batanga umusaruro ugaragara baruta benshi bo gushyushya intebe gusa, bakorera ijisho kandi bashaka umushahara nyuma y’igihe runaka bumvikany n’umukoresha. Ariko ku rundi ruhande abakoresha benshi ntibazi cyangwa se birengagiza nkana ibyo bakora ngo batere akanyabugabo abakozi babo bityo nabo bakore batizigamye, ibyo gukorera ijisho babivemo.
A)Umukozi akeneye ubwisanzure ngo AKORE
Kubera uko ubuzima bw’iki gihe buteye, hari ubwo abakozi batabona akanya na gato ko kwita ku bibazo runaka birebana n’ingo zabo cyangwa se ubuzima bwabo bwite.
Iyo bageze ku kazi bagahura n’akandi kazi kenshi kageretseho igitsure bituma bumva badatuje, basa n’abafungiraniye ahantu batifuza ariko kuko nta kundi babigenza bagahitamo gutuza.
Uku gutuza kwabo cyangwa se gushoberwa kugira ingaruka ku rukundo bakunda akazi kabo, umwanya n’ingufu bakageneraga bikagabanuka.
Umukoresha uzi ubwenge aba agomba kugerageza gushishoboza akareba niba umukozi we atabangamiwe n’uruhurirane rw’akazi amugezaho kuko iyo kabaye kenshi kageretseho n’ibibazo twavuze haruguru, undi akora gake ashoboye cyangwa ashaka akandi kakahadindirira.
B)Umukozi akeneye gushimirwa no muri duto yagezeho
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bemeza ko kuva akiri muto kugeza akuze ashimishwa no gushimirwa ko hari akamaro amariye abandi.
Umukozi ushimiwe ko hari icyo yagejejeho umukoresha we, haba mu magambo ariko bikaba byiza kurushaho iyo ahawe agahimbazamusyi, bituma akomereza aho, akumva ko byibura ibyo akora bibonwa kandi bihabwa agaciro.
Ikinyamakuru Journal of Applied Psychology kemeza ko agahimbazamusyi gatuma umukozi yumva agaruye ubuyanja kandi akagerageza gukora iyo bwabaga ngo ikigo akorera gitere imbere kurushaho.
C)Umukozi akeneye ko habaho impaka mu kazi ku bintu runaka
Kubera ko abakozi baba bafite imico n’ubumenyi bitandukanye ku bintu runaka kandi bishobora kuba bifite aho bihuriye n’akazi bakora, biba byiza iyo bagenewe igihe runaka cyo kujya ‘impaka zitari iza ngo turwane’, buri wese akerekana ibitagenda n’icyakowa ngo birusheho guca mu mucyo.
Abakoresha bamwe na bamwe bajya bakora amakosa yo gufata abakozi runaka bakabihererana bakaganira ku cyakorwa ngo ibintu runaka bigende neza.
Iyi myitwarire hari ubwo ishobora kwereka abandi bakozi ko umukoresha arobanura ku butoni, akoresha icyenewabo n’ibindi n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ibigo bakorera.
Muri iyi si aho usanga abakoresha baba bahanganye kugira ngo barebe ko bakwinjiza, ni iby’ubwenge kumenya uko wafata neza abakozi bawe kuko baba aribo zingiro z’ibyo ugeraho nk’umukoresha.
Kubima ubwisanzure, kutabahemba neza cyangwa kutabashimira ibyo bakugezaho, no kutabaha urubuga rwo kuganira ku buzima bw’ibigo bakorera, byaba ari amakosa ku bakoresha yazagenda amunga gahoro gahoro ubuzima rusange bw’ibigo by’ubucuruzi.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi ni ukuri. Abakozi benshi ntibazi gushima abakozi igihe bakoze neza. Umukozi ashobora gukora neza ibintu 09 ntagire ikintu na kimwe abwirwa, bikaba nk’aho ntacyabaye, ariko yakosa 01 akabwirwa nabi cyane, ku buryo wagira ngo nta kintu na kimwe cyiza yigeze akora. Ibyo bica cyane intege umukozi agatangira kumva ntacyo amaze, noneho agatangira gukora nabi.
Akenshi abakozi bagirwa incompentents n’abakoresha babo!
Comments are closed.