Uburyo 5 budasanzwe bwo gukoresha umutobe w’indimu
Ubusanzwe ngo nubwo umutobe w’indimu umenyereweho kunyobwa no gukoreshwa mu gikoni hatunganywa bimwe mu biribwa, ariko ngo burya ni n’ikirungo cy’ubwiza. Nk’uko urubuga rwa interneti: www.7sur7.be rubitangaza, ngo umutobe w’indimu ukoreshwa mu buryo bwinshi nk’ikirungo cy’ubwiza ndetse rukagaragaza uburyo butanu ari bwo nyamukuru bwo kuwukoresha.
1. Umutobe w’indimu wifashishwa mu koza inzara:
Kugira ngo umuntu agire inzara nziza ngo nta kindi bisaba iyo ufite uyu mutobe biba bihagije ngo iki kibazo gikemuke, ngo bikaba bisaba gushyira inzara mu mutobe w’indimu ukareka hagashira umwanya. Ngo kandi igitsina gore kikaba kinemeza ko uyu mutobe ugira uruhare mu gutuma inzara zikomera zigasa neza igihe bikozwe gutya.
2. Uyu mutobe ushobora gukoreshwa nk’umubavu w’umwimerere
Mu gihe ushaka kwirinda impumuro mbi mu kwaha, ngo ushobora gufata indimu ukayikatamo ibice 2, ubundi ugasiga mu kwaha. Ibi ngo byica ama-mikorobe ateza impumuro mbi. Gusa ariko ngo si byiza ku muntu uzi ko uruhu rutihanganira ikintu icyo ari cyo cyose kuko ngo bishobora gutuma urwara nk’uduheri n’ibindi.
3. Umutobe w’indimu ni urukingo rw’ubwiza
Aha ngo iyo ufite ibiheri mu maso cyangwa se inkovu ushoboa gufata umutobe w’indimu ukawukandira ku ndimu idasatuye ubundi ugakuba buhoro aho ufite bya biheri cyangwa se inkovu z’ibiheri waba warigeze kurwara, ubundi ukareba ukuntu usa neza kandi ngo binarinda uruhu gusaza.
4. Ni umuti ukomeye mu kuvura ububabare bwo mu muhogo
Mu gihe wumva ububabare cyangwa se uburyaryate mu muhogo, ngo ushobora gufata icyayi gishyushe ugashyiramo ubuki n’umutobe w’indimu hanyuma ukanywa bugacya wakize umeze neza.
5. Umuti w’ibirabagwe biza ku myenda
Hari imyenda iba inameshe ariko ugasanga ikunda kuzana ibirabagwe, niba ufite umwenda umeze utya rero ngo ufata umutobe w’indimu ukawuhanaguza umwenda wawe ubundi ugasa neza ukagumana ibara ry’umwimerere. Tubikesha Umuganga.com
6 Comments
urakoze cyane.
muraho
narimfite ikibazo kigira giti uno mutobe w indimu waba ukorwa ute? murakoze
Urakamurwa nshuti yanjye. Fata indimu yawe uyisaturemo kabiri hanyuma ukamure.
Thanks, reka najye mfashe abandi basomyi, ntanga inama zikurikira:
1)Hari ibintu 4 bitagombye kubura mu rugo rwawe: Amazi asukuye, Indimu, ubuki, tungurusumu.
2)Niba wumva ufashwe na grippe, engine(kubabara mu muhogo) ihutire gufata umutobe w’indimu. Kora gutya: Kamura indimu 3 muri 1/2 L y’amazi yahoze (y’akazuyazu: 40 deg. C) hanyuma uyanywe nta mwanya amaze.
3)Niba wifuza kutarwaragurika,ugomba kugira akamenyero ko kunywa iyi jus y’indimu nabura 1 mu cyumweru: Kamurira indimu 4 muri 1 L y’amazi yahoze, hanyuma unywe. Birutaho ubashije kuyanywa mu gucuku wicuye (nka saa 3 z’ijoro) ukongera ugasinzira, aha biragusaba ariko kunywa makeya, (2 glasses) kuko iyo unyoye menshi umubiri wawe uyakira neza bityo iyo impyiko zawe zitangiritse
ugahita ushaka kunyara nyuma ya 30 min. gusa(bituma wongera gukanguka)
Irinde guhita woza amenyo(brush)yawe,kuko uwo mutobe ni acidic,ni kimwe na vinaigre.
Ubu ni uburyo bworoshye bwo gusukura umubiri wawe, indimu ifite ntungamubiri(Cu, Mg, Zn, P, Mn, K, Fe, Vit-C,…) nyishi, ariko by’umwihariko ifite ubushobozi bwo kwica microbe na virus. Bimaze kuvumburwa ko umutobe w’indimu ushobora kwica HIV virus, Hepatite-B virus, n’izindi bacteria. Bityo ushobora no gukaraba indimu wikingira bacteria….
Programu ya “Girinka munyarwanda” yagombye kujyana na Programu ya “Gira igiti cy’indimu munyarwanda”
4) Mu byo urya reba ko hatabuzemo tungurusumu. ubishoboye wava ku isukari ugakoresha ubuki, fata ikiyiko 1 cy’ubuki mu gitondo. Nywa mazi ahagije (4L /ku munsi)
IBI NI UBUHAMYA.
Kabisa indimu ninziza cyane ariko ukayikoresha wariye kuko ari acid cyangwa uzi neza ko utarwaye igivu kuko iyo ufite ikibazo cya Hypergastric ugira ikibazo kuko indimu ibamo acid citric.Mwitonde cyane.
Umutobe windimu niba ushobora kurwanya bacteria mumubiri wumuntu cg kwica Virus,Ubwo sibyiza kuba
umutobe windimu washyiza mu mazi wakurinda infection yo muri Sex female
Comments are closed.