Uburwayi bwarandindije, ariko izina ryanjye rirahari- Mako Nikoshwa
Makombe Joseph ni umuhanzi wamamaye cyane muri muzika nka Mako Nikoshwa. Aza kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo Agaseko, Nkunda kuragira na Bonane n’ubu ikinwa mu minsi mikuru.
Avuga ko uburwaye yahuye nabwo muri Kamena 2014 bwamushegeshe. Ariko ko ibikorwa bya muzika atakoze muri icyo gihe ubu ashaka kugaruza icyo gihe yatakaje.
Muri we ngo yiyumvamo imbaraga zidasanzwe ugereranyije no mu minsi ishize. Gusa ibyo byose si we ugomba kubyigezaho ahubwo ni abakunzi b’ibihangano bye babifitemo uruhare rwo kumugeza aheza.
Yabwiye Umuseke ati “Ingamba nshya ngarukanye ni uko nshaka kongera kugarura izina ryanjye mu mitwe y’abakunzi b’ibihangano byanjye. Nkaba ngiye kongera kubagezaho ibihangano bishya kandi bafite ireme”.
Mako Nikoshwa avuga ko hari byinshi amaze kwiyungura mu gihe cyose gishije adakora indirimbo. Gusa ibyo ko ari ibanga afite muri we ahubwo ashaka ko bazajya bagenda babibona gahoro gahoro.
Akomeza uvuga ko abakeka ko wenda yaba agiye guhagarika umuziki we nyuma y’uburwayi bwe bahindura imyumvire. Ahubwo ngo ubu nibwo agiye gukora mu nganzo akongera gushimisha abakunda injyana ye.
ku bakunzi b’ibihangano bye, avuga ko yabakoreye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Agahinda’. Ko bakwiye kumufasha kuyimenyekanisha ikba yagira icyo imufasha nk’umuhanzi umaze igihe atagaragara.
https://www.youtube.com/watch?v=Ku9zs33wCBs
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mako ndakwemera , nemera ijwi ryawe, Nkunda kuragira ….. iyi ndirimbo ni iyibihe byose kabisa!
mako ni sawa kbs!
Comments are closed.