Uburusiya bwemeza ko USA ibeshya ko yageze ku kwezi
Umuvugizi wa Komisiyo y’Uburusiya ishinzwe iperereza ku bibazo byihariye Valdimir Markin yabwiye Daily mail ko USA ibeshya iyo ivuga ko yageze ku kwezi(moon), akaboneraho akanya ko gusaba ko habaho iperereza kugira ngo USA ibazwe impamvu yebeshye amahanga ko yagezeyo.
Uburusiya burasaba ko hakorwa iperereza ryerekana uko video yatangiye kwirekekanwa muri1969 yerakana umuntu ufite idarapo rya USA yafashwe n’icyo uwayifashe yari agamije. Iyi video yaje gusibwa ba NASA ngo mu buryo bw’impanuka mu myaka yaza 1980.
Ikindi uyu Vladimir Markin aheraho avuga ko USA yabeshye ni uko ngo n’ikibuye NASA yavugaga ko yakuye ku ukwezi cyabuze bityo ngo ibyo USA yavugaga byaba byari ‘ibipapirano’(faked scientific statement).
Yabwiye ikinyamakuru cyo mu Burusiya Izvestia, ko icyamara uru rwikekwe ari uko habaho Komisiyo yihariye yakwiga ku byo NASA yavugaga, hakarebwa niba atari uburyo yakoresheje bwo kongeera igitinyiro cyayo ku Isi.
Kuri we ngo bakoze filime iberekana ko bagiye yo ariko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Muri 2009, Nasa yavuze ko yasibye iriya video ku bw’impanuka ariko ubu byemezwa ko bayisibye ku bushake bashaka kubona aho babika andi mashusho ya za satelite zabo.
Umwe mu bakozi ba NASA ushinzwe gutunganya ibyuma bya video witwa Dick Nafzger nawe yemeza ko koko iriya ka video bayisibye.
Ubu ngo abahanga bo muri NASA bari gushakisha ku bubiko bwa Apollo 11 yayindi bivugwa ko yagiye ku kwezi ngo barebe ko haba hari akantu na gato kerekana wa muntu( bamwe bavuga ko ari Neil Armstrong) wageze ku kwezi akahashinga idarapo rya USA.
Ubu hari intambara ishobora kuvuka hagati y’ibihugu byo mu Burengerazuba byishyize hamwe (NATO) n’Uburusiya kuko buri ruhande rukomeje imyitozo ikomeye ndetse no gukora intwaro zikomeye kurushaho.
Twibukiranye ko mu Ntambara y’Ubutita(Cold War:1945-1990), USA-Uburayi yari ihanganye n’Ibihugu byari byunze ubumwe by’Abasoviyete(URSS) wasangaga buri gice gishaka kurusha ikindi intwaro ziremereye kandi zirasa kure, tutibagiwe n’uko buri gihugu cyashakaga guca agahigo ko gutanga ikindi kujya mu mibumbe igaragiye Isi.
UM– USEKE.RW
4 Comments
ibi byose nukubeshya nditegura kujyayo nkababwira ukuri.
hahahah urugendo rwiza ! sibwo bwambere isi irangazwa nabariya ba kinnyi ba video ” biracyakomeza muzabesywa mpaka isi iranguye mundebere ririya drapeau riguye gucibwa numuyaga kandi a la lune nta mwuka uhaba . ese bari bapfunyitse uwiki muri biriya bisacs byabo .
ahahahah ndumiwe noneho biriya aribyo ko ari ukubeshya koko nababara ni myakabimaze nkukuri ariko wasanga na URSS irimo kurwanya america agashaka ibyayisenya
Wowe uvuga iby’umuyaga ntabwo umuyaga uzinga umwenda kuriya, kandi umenye ko ririya drapeau ritari rikozwe mu mwenda. Abarusiya bararushijwe ni bajye bemera. Byonyine kuba baracitsemo ibice ibyo birahagije ko bakiri inyuma ya US cyane, igihe nyine Leta zunze ubumwe z’amerika zifite abaturage b’ibihugu by’isi byose bitwa abanyamerika, bakabiharanira, akabari nabyo bumva bibahesha ishema. Nubwo US yigize umucamaza w’isi, iranabikwiriye nonese igihugu amoko yose, abaturuka mu bihugu byose, abemera ibyo aribyo byose bibonamo wagihera he? Nushaka kubigenzura uzabaze umubare w’abanyarwanda b’abanyamerika(ni ukuvuga bafite ubwenegihugu kandi biyumvea nk’abanyamerika kurusha ikindi cyose) uko bangana. Kandi uko niko bimeze kuri buri gihugu cyose kiri mu isi. Ese ubundi Uburusiya aho bufasha ni hehe, uretse kugurisha ibitwaro no kubitoza ababiguze!!!
Comments are closed.