Digiqole ad

Uburundi: UK yavuze ko ababuza abandi kwigaragambya bazabibazwa

 Uburundi: UK yavuze ko ababuza abandi kwigaragambya bazabibazwa

Ambasaderi William Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda no mu Burundi ufite ikicaro i Kigali

Mu itangazo ibiro bihagarariye Ubwongereza mu Rwanda no mu Burundi bifite ikicaro i Kigali byanyujije kuri Twitter, biratangaza ko umuntu wese uzagaragaraho uruhare mu kubuza abaturage bo mu Burundi kwerekana aho bahagaze ku kongera kwiyamamaza kwa President Nkurunziza abinyujije mu myigarambyo, azabibazwa imbere y’amategeko.

Ubwongereza burasaba abategetsi kureka abaturage bakavuga ikibari ku mutima
Ubwongereza burasaba abategetsi kureka abaturage bakavuga ikibari ku mutima

Ibi bivuzwe n’ibi biro nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu Inteko rusange y’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD bemeje ko President Pierre Nkurunziza ariwe uzarihagararira mu matora ya President wa Repubulika ateganyijwe kuzaba muri Kamena uyu mwaka .

Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye ku cyumweru yahagaritse ubuzima mu mujyi wa Bujumbura ndetse abantu babarirwa kuri batatu ubu bakaba bishwe baguye muri iyo myigaragambyo.

Leonce Ngendakumana wo mu batavuga rumwe na Leta yatangaje ko ibiri kuba nyuma y’icyemezo cya CNDD-FDD, Perezida Nkurunziza ariwe uzabibazwa.

Ambasaderi William Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda no mu Burundi ufite ikicaro i Kigali
Ambasaderi William Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda no mu Burundi ufite ikicaro i Kigali

Reba Video y’ukuntu ejo byari byifashe muri Bujumbura:

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • abayobozi b’abanyafurika bayoboza abantu igitugu ni abo kwamaganwa. abayobozi nibemere batange ubutegetsi igihe cyabo kigeze nta kuvuga ngo abaturage baracyanshaka cyangwa se ngo sindarangiza manda yanjye. ayo ni amayeri kuko ibyo abaturage bashaka byose atari ko biteganywa n’itegeko. nibarebe itegeko kandi baryubahirize.

  • uwo mwambasaderi uri ikigari kuki yivanga muri affaires zabarundi maze agasiga izo aho afite ikicaro . ko atarabwira abayobozi burwanda gutyo cyangwe
    ngo ababaze imapmvu ntamuntu numwe ushobora gukora imyigaragambyo y’amahoro uretse ababa bari gusingiza gouvernement iriho? Ahubwo icyo yagombaga kuvuga nicyo leta ye yakagombye gufasha abarundi kumutekano wabo kandi bakabasha kwigaragambya mumahoro. Ubundi se abo sibo bagiye kutwicisha ubukoroni bw’ibanga bakoresheje ba dictateurs babakorera muri Afrika yose. Forme yubukoloni yambere yarabananiye none bashyizeho ifite indi sura.Turambiwe izo declaration zabo zo kwiyerurutsa kandi aribo bateye ibibazo

  • Ahokugirango nzabe president uteza ibibazo abaturagebe nzibera inyoni yo mukirere!Buriyase Nkurunziza arumva aho ari arumva atekanyepeee!Bajye bamenyako nyuma y,ububuzima hari ubundi.Biriya akora bidatinze azabibazwa.

  • Naho ubusanzwe,uhagarikiwe n,ingwe aravoma yabivuze ku Urwandase bakamuha amasaha24hours yewe insina ngufi niyo icibwaho urukoma!

  • Iyi video mbonye hano njye ndabona nyuma y,ibi haribindi biruta biriya kuko biriya n,ibica amarengapee!

  • Mana fasha abarundi ubavane mukaga barimo ko kukugirirwa nabi

  • ikintu kibabaje nuko abanyagitugu bo muri afurika batigira ku mateka ngo barebe ko amaherezo y’inzira ari munzu.

    kuki batarebera kuri ghadafi, copmaore, bagbo?????????

  • Mana yo muijuru, imigambi yawe itandukanye n’iy’abantu rengera abantu bawe kuko bagoswe n’ibibazo byinshi..Mana niwowe uzi icyakiza abarundi…. bahe ubuyobozi buhesha izina ryawe icyubahiro

Comments are closed.

en_USEnglish