Ubumwe budasanzwe hagati ya Mako Nikoshwa na Rafiki Coga
Nyuma y’aho aba bahanzi Mako Nikoshwa ndetse na Mpazimaka Rafiki uzwi cyane nka Coga kubera iyo njyana ari na we wayizanye muri muzika nyarwanda bari bamaze igihe bavuga ko indirimbo zabo batazi impamvu zitacyumvikana ubu bashyize hamwe ngo barebe ko hari icyo bageraho.
Uku kwishyira hamwe kw’aba bahanzi kuje nyuma y’aho mu minsi ishize bagiye bajya mu itangazamakuru bavuga ko batazi impamvu indirimbo zabo zitagikinwa ndetse n’ibikorwa byabo bitakivugwa cyane nka mbere.
Bityo rero bakaba basanga ukwishyira hamwe kwabo hari icyo kuzabagezaho cyane cyane mu buryo bwo kugira icyo binjiza, ku ikubitiro tariki ya 14 Gashyantare, 2014 ku munsi w’abakundana ‘Saint Valentin’ bazakorera igitaramo i Kabuga.
Muri icyo gitaramo cyateguwe na Coga Style Familly bafatanyije na Mako Nikoshwa, biteganyijwe ko hazaba harimo abandi bahanzi nka Allioni ndetse na Green P.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mbifurije umubano mwiza, dore ko bose ari abarasta….bagize group imwe bayita COGA-MAKO…..
agahiye nakandi kitwa ak…………karishepeee ntabantu barimo barashize lol
Comments are closed.