Digiqole ad

“Ubukwe bwanjye ntibuzaba ari concert” ijambo rya Knowless ryafashwe nk’ubwirasi

 “Ubukwe bwanjye ntibuzaba ari concert” ijambo rya Knowless ryafashwe nk’ubwirasi

Knowless na Clement ni couple imaranye igihe gusa itarashatse ko byajya hanze.

Kuba ubukwe bwa Knowless na Clement bukomeje kugirwa ubwiru cyane, byatumye benshi mu bafana b’uyu muhanzi bavuga ko atakabaye asa n’ubishongoraho ahubwo yakishimiye kuzabana nabo muri ibyo birori.

Knowless na Clement ni couple imaranye igihe gusa itarashatse ko byajya hanze.
Knowless na Clement ni couple imaranye igihe gusa itarashatse ko byajya hanze.

Byakomeje kugenda bivugwaho ko ubukwe bwabo buzaba muri Kanama 2016 gusa ntibatangaza aho buzabera ndetse n’itariki. Umuseke waje kumenya amakuru ko bushobora kubera i Nyamata kuri Golden Tulip gusa itariki ikomeza kuba ibamba.

Mu kiganiro gitambuka kuri Radio Rwanda kitwa ‘Isaha y’amakuru’, Knowless yavuze ko ubukwe bwe buzatahwa n’umuntu ufite ubutumire gusa. Ibi rero byaje gutuma habaho guterana amagambo hagati y’abamushyigikiye n’abatumva ibyo yasimo.

Ubutumwa busaga 379 bwose bwanditswe n’abafana b’uyu muhanzi, ntibumva uburyo yavuga ko ubukwe bwe butazaba ari concert kandi ari umuhanzi bakunda.

Dore bumwe mu butumwa bw’abafana ba Knowless

Sha n’ubwo witegura kurushinga ntawakurenganya uri umwana pe !! Ubukwe bwiza bugaragazwa n’abantu. Ubuse ko mbona wihenuye kubantu hakiri kare, n’izo concerts zawe umunsi wabuze abazizamo uracyeka uzakomeza kuba uwo uriwe ? Ukeneye ibiganiro n’abakuru !! Barakubeshya n’iyo waba wifashije gute, uugo rwiza rurangwa n’abantu ntabwo ari ibintu !!

 Mbega Knowless ! Nagukundaga gusa ahari urukundo hasimbuwe n’urwango, jyana ubwo bukwe naguhararukwa uziga kubana n’abantu.

 Jya wiga kuba attractive petite ! Uzarebe Riderman yatumiye abanyarwanda bose mu bukwe bwe ariko kugeza ubu ndibaza mu Rwanda nta n’umwe muri mwe umurusha gukundwa ! Urihenuye ntabwo uzi abanyarwanda uzaba ubareba

 Knowless we, wavuze nabi rwose ! Uramenye mbere yo kuvuga jya ubanza utekereze rwose ! Uzi ko ururimi ari rubi kandi rwiza ? Ntukavuge nabi, humura nange sinaza kuko ntituziranye, gusa nari mfite amatsiko yo kuzabureba mu bitangazamakuru kuko byo ntihizabura, ariko unciye intege ! Ndumva uri nyamwigendaho pe ! Nkwifurije ibirori byiza n’abatumirwa wifuza.

 Abanyarwanda bakugize umu star none utangiye kwihenura wagirango hari tike ijya mu ijuru twari kuzakuramo

 Mbyite ubwana cyangwa kutareba ure !!? Nkwifurije guhorana ubukwe butari Concert ! Wakagombye kumenya ko niba uri Nyamwigendaho , Clement ashobora kuba afite inshuti ! Ugize umugore mubi aba agize urugo rubi

 Ukuri kose si ngombwa kukuvuga, gusa birerekana neza uwo ariwe !!!!! Agomba kuba anahubuka iyo agiye kuvuga

 Uvuze nabi kabisa ahubwo bwagakwiye kuba concert nk’umuntu abanyarwanda bose bishimira, wa mugore we uri icyago

 BUTERA urantangaje, ntugasuzugure abantu kuko nta bukwe butagira abavumbyi kandi ntukiyemere iyo utagira abantu ntuba umeze utyo. Kandi umenye ntaho uragera hatuma utangira kwiyemera gutyo. Uzasabe imbabazi kuko ntibikwiye, ntukavuge nabi umugabo si paradizo ejo utazadukenera byagucanze. Ngo ubukwe bwawe si concert ?.. Ubwo iwawe ntawahagera kandi abashyitsi ni umugisha.

 Ariko se yagiye abanza agatekereza ko isi itagira uwo baba inshuti ! Azi buzira ageze he ? Ese najya no gupfa azatanga ubutumire bw’abazashyingura ? Niyitonde

 Nanga abantu biyemera nkabura uko ngira ! Uzi ko abo uri kubwira gutyo ari bo bakugize uwo uriwe ? Uko ni ukwishyira hejuru

 Ariko ibaze vraimemt !? Muzajya munasurwa noneho n’abo mwatumiye muri marriage gusa !? Abo bazatumira nyine mwumve uko bazaba bameze ! Kwiyemera si byiza, ababukoze bagatumira abantu bose se mubarusha iki !? Imana ibabarire ubwiyemezi, gusa tubifurije urugo rwiza

 Iyo amazi akubwiye ngo winyoga uyasubiza ko nta mbyiro ufite kandi n’ukwimye umutobe umusubiza ko ntanyota ufite !

 Yavuze amagambo atiyubashye kandi ariho kubera abafana, abafana iyo batamukunda ntaba ageze aho ari, numva yari kugira iyindi mvugo abivugamo

 Ndumiwe noneho, uyu mukobwa aho ntagirango ntazasaza mwo gacwa mwe ? Mu minsi iri mbere uzaba uri Umukecuru wikwishongora.

 Nta gishongore cy’umugore kibaho muko ! Uzi ko wagirango ubukwe bwawe ni ubw’umwana w’intama. Imana nayo hari ibyo yabonye bigiye kuguruka ibikata amababa, wirinde rero utaba mu ibyo

 Njye ndi muri USA ariko urirata bikabije, ngaho uzahe ibicyeri inshishi, n’inzoka bibe aribyo bizagutahira ubwo bukwe, nahubundi ndumva utazi akamaro ko kuba utatumira umuntu hanyuma we ubwe akiyumvamo kugutahira ubukwe. Cyangwa utekereza ko bazaba baje kuvumba ? Ari ibyo byo ndabizi Africa turacyennye …

 Nagabanye ubwirasi, iyo wanze abavumba harya waterwa ugatabarwa ? Ntutinda koroherwa, wiyibagije mama wawe ukuntu yakuvumbanaga aguhetse ?

 Ko yamamaye se arabuzwa iki ? Niba koko yarabivuze mumubwire ko umukobwa ahinduka isaha kuyindi, ibyo yibwira bishobora no kutamuhira

 Nimumureke wangu, icyatumaga abwira neza abantu ko yakibonye. Si guma guma yashakaga se ? Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira. Ntabwo yari akwiye kubwira abantu gutyo. Kandi ubwo abanyamakuru nabo birabareba.

 Uretseko na concert ze ntazo njya nitabira nahubundi rwose namubwira ngo akariro gacye na feri. Uzi ko wagirango ni mu ijuru ari kubuza kwinjira ? Nangende n’ubundi ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi !

 Njyewe ibintu nkibyo birambabaza cyane, umuntu muzima witwa ngo afite ubwenge akajya kuri radio akavuga ubusa nk’ubwo yavuze ? Ubundi se imyaka yamaze ko ntabwo yari yarakoze ? Abukoze kuko abanyarwanda bamugiriye icyizere bakamuha guma guma

 Ndagukunda ariko ndabona utangiye kuvuga nabi wishongora, sibyo. Ubundi uzagire ubukwe bwiza ndetse n’urugo rwiza !

 Injiji y’umukobwa ! Ubwose arumva ari igitangaza ? Ubukwe se bwe butaniye he n’ubundi bwose ? Sha jya ucisha make ushobora kubura n’ubutaha n’abo watumiye ntibabuzemo, uri umuntu nk’abandi kandi ubukwe bwawe nta kidashanzwe wishaka kwigira umu danger, ugize Imana ubonye umugabo wari kuzagumirwa

  Wa mugani ntazatumire n’umwe kuko ndumva yica ku bantu, ubwo bukwe buzazamo abo ashaka se ubwo urwo rugo ruzagendwa ? Ahaa abakire si abantu koko ndabyemeye.

 Ariko sinari nzi ko hariho abana bakora ubukwe ! Yazagiye ninjoro se n’ubundi ko numva yiyamye abazabutaha, ararinda abuza abantu gutaha ubukwe bwe yaketse ko ari we uzaba akoze ubukwe bwa mbere ? Kandi si nawe wa nyuma natwe tuzabukora gusa njye inama namugira kugirango batazabutaha yaza kugenda iri joro injereri n’uducurama bikamuririmbira nahubundi bazabutaha ikibyimbye kimeneke.

 Mbega ! Umenya uketseko ari wowe wa mbere ukoze marriage ku isi, n’ubundi humura abanyarwanda bari smart ntawe uzaza kukuvumba ariko igisekeje umwaka ushize ibiganiro byose byari mumfashe muntore munshyigikire muteza imbere igitsina gore

Ndumva wihenura da ! Ko numva urimo kwitandukanya n’abakunzi bawe se ntuzongera kubakenera ? Ubukwe ni ibintu bisanzwe wibigira intambara ngo ukoreshe n’amagambo adakwiriye, hato atazagushyira hasi mu minsi iri imbere, wowe iturize uzabikore bucece uko ubyifuza, hari icyo bizagutwara ? Ariko witondere bene ayo magambo ashobora kudashimisha abakunzi bawe kwiyunga nabo bikazakugora kurenza uko ubikeka.

Bavandi na concert erega urishyura, gusa uzagire ubukwe bwiza mama aeiko pe njye numvaga atakavuze gutya kuko ntabwo ariwe wabukoze wa mbere ari umu star, gusa niba yarabonye isomo ry’abavumba ntakundi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

40 Comments

  • inama nakujyura wowe knowless ni ugusaba imbabazi abakunzi bawe naba nyarwanda muri rusange

    • Imyumvire ya bamwe yaranyobeye. None se mwumva ubukwe bwe bugomba kuba isoko cg concert ko aribyo bizamo ushatse wese? Kuki mwanga ubabwiza ukuri? Ubukwe bugira uko butegurwa, mugapanga uko muzicaza abantu, ibyo muzabakiriza,… mugendeye kuri imvitations mwatanze. Kandi ibi bigomba gukorwa na buri wese yaba cg ataba umustar. Ese n’aba batukana baje mu bukwe bagasanga hameze nka nyabugogo nibwo bakwishima?

      • Njye rwose ntacyo bimbwiye kuko nshimishwa nuko nta muhanzi nzi indirimbo ye kuko ntabakurikira,kandi impamvu murazibona.
        Wowe uvuga ngo ubukwe burategurwa, hakazamo abantu ku butumire, bizwi na bose si ngombwa kubisubiramo kuko bifatwa nk’ubwiyemezi.

      • Toute verite n’est pas bonne a dire

    • asabimbabazi se ziki ? kuki mwivanga mubuzima bwundi ? mwabaye mute ? inda gusa .

      • Toute verite n’est pas bonne a dire
        Inda nawe ubwo yarakurenze.

    • Tuvugishije ukuri arasaba imbabazi z’iki? Ko agiye gushaka. Ubukwe n’ubwe n’uko yabupanze n’ibye.Hari igitaramo mutaboneye itangazo ricyamamaza mujyamo. N’ubukwe bwe rero nimutabutumirwamo ntimuzabujyemo.
      Kandi n’ubundi n’ubukwe bwe si ibirori mpuzabafana.

  • ark abanyamakuru muzi gushyushya abanyarwanda gusa,ubuse mwagiye mwumva ibintu byose umuntu yavuze,mumagambo yose yavuze kuri yo record numvishe mwakuyemo biriya,erega nukuri ubukwe bugira gahunda,bugira abatumiwe,kuburyo umenya na budget yibizakenerwa,rero abantu bose bamuvuze nabi ni mubanze mwumve record yose neza,icyo yavugaga.Mujye muba abanditsi n’abasomyi bukuri,mudashaka kuvugisha abanyarwanda gusa.

  • Aka ni akumiro peeee! Muko we made u who u are! Ntabw twari dufite gahunda yo kubuzamo nubundi kandi niba uzi ubwenge uhagarike nibyo bi concert uri gutegura kuko nabyo ntituzabizamo kuko nabyo nta invitation yabyo waduhaye! Clement ihangane utwaye igisasu

    • ngirango ujya muri concert kuko hari icyo avuga nonese uba ugiye kumufasha cg murafatanya akakuririmbira ukishyura rwose tujye tureka imyumvire ya gitindi naho ubukwe nyine si concert kandi nayo ntijyamo Bose bitewe n’imyanya iri muri salle …

  • ariko kuki mutabaha amahoro muge mumenya gutandukanya ibintu mubyukuri ibyo yavuze nibyo ubukwe na concert nibintu 2 bitandukanye abamubuga bamuhe amahoro .

    • Ntawe utari ubizi ko ubukwe na concert bitandukanye. Nta numwe. Kuki yigora abisubiramo sasa? Nundi wabisoma wese atanabazi nkanjye abibonamo ubwirasi naho bushingiye ku kuri

  • hahaha… Nana,uragira uti itagazamakuru bazi gushyushya?nonese nibo banditse ziriya comments zose wasomye munkuru?aho nawe ubeshyeye abanyamakuru bavuze ibyo abanyarwanda banditse munyandiko zabo. ahubwo uwo mwari Knowles niyitonde kuko ubuzima ubugendanamo nabandi iyo shatse kugenda wenyine ntaho ugera!Ageze aho kubera abanyarwanda ba mushyigikira mubyo akora, amagambo nkayo ntakwiye umukobwa witegura kubaka urugo,kuko yimira abamugana, mwihagane abo atatumiye muzabukurikirana mubitangaza makuru.

  • ahubwose knowless iyo atumira ya groupe yabafana be ugirango ntibamukorera ubukwe!?nonese ubwo inshuti nukuziyambaza gusa mugihe cya muzika sha wongere ubitekerezeho kabisa

    • group y’abafana yo nibwirako n’ubundi ari ubukwe bwayo cyane ko bakibimenya numvise ko bahise bitegura ndetse inkunga yabo bahise bayikusanya erega ibituysi ni iby’abamwanga nta mu fan ushobora gutukana ahubwo atera inkunga we ntatumirwa ahubwo inama z’ubukwe niwe uzijyamo

  • Iyinvugo irimo kwikomeza cyane. Uruzi iyavuga ati ” Abafana bambabarire mbatumiye bose sinabona ahombicaza ibiribwa ndense nibinyobwa bibahagije. Ariko abifuza guhagarara kumuhanda nzanyuraho Karibu, gusa reception izajyamo abatumiwegusa kuko ntabona amikoro yokugaburira abafanabose. Ndunva abafana barikubyunva kandi icyabafana babakeneye nukwihera ijisho gusa. None Knowless mwana wa mama urikwishongorakubafana, urunva ukora muzika ntabafana bigashoboka?

    • nuwaso se

  • Njye ibyo yabivuga atabivuga I DO NOT CARE. Ubusanzwe njye nikundira gusamo news za Vanessa Uwase raissa. Niwe nikundira agira ubuntu si nk’abo birasi. Mwebwe siko mubibona ra?

  • arko mwagiye mutekereza. concert bishatse kuvuga ko atabwamamaza nkuko yamamaza concert ngo abibwire igihugu cyose cg ngo yishyuze.

  • Ngaho ikorera iyo katiyusha ngo ni umugore ujyanye, nzaba ndeba. Ubundi umugore niwe muvugizi w’urugo rwenda gushingwa ?

    • inda gusaa.

  • yewe j’ai marcher et j’ai vu uti iki muko?ndumiwe pe uziko uwakwumva yagirango wari waragumiwe?ubukwe ni ubutahwa nabantu kdi erega abanyarwanda dufite ibituraje inshinga bitari ayo makwe wirata niyo ubabwira ko bose batumiwe wiyererutswa ntanumwe wari kuza kuko bafite ibindi bibahangayikishije none ngo si concert?sha genza macye star a domicile we ubu se noneho ubaye international hari uwagukira ra?

  • naho abavuga ngo ubukwe burapangwa na budget ikamenywa ibyo ntawutabizi rwose nkumuntu ukunzwe ntiyabura wenda abavumbyi 20 ariko hari façon nziza yiyubashye yo kubakatira apana imvugo yuje ubwirasi nubwiyemezi ari kwisi nagenze macye kdi ubuzima ni gatebe gatoki agabanye ubujiji nkutazi aho isi igana mxiouh

    • Inda gusa.

  • Hhhhhhh! Ndumva yabakomerekeje kweli umugeni wa Kilimenti!!!

  • Hahahaha ariko abanyrwanda murasetsa kweri!aho Knowless yavuze nabi ni he he ubwo?none muragirango atumire u Rwanda rwose n’iyonka mu bukwe?kuba ukunda indirimbo za knowless ntibiguha access kuri private life ye,what the hell?naba stars bakomeye ku isi nka ba Beyonce,ba Kelly Rowland, bakora ubukwe mu ibanga bikazamenyekana nyuma.ni families gusa zijyayo none mwe ngo atumire abafana,what the hell? Knowless njye sindi umufana ariko bihorere ntaho wavuze nabi bashobora kuba bavukiye ukumoso abo bakunenga.

    • Ngo ntiyatumira u Rwanda rwose…ariko ni umustar w’u Rwanda rwose attention. Gutumira si ukujyana ibifu nk’uko muri kubivuga. Gutumira ni concept iri general…iri broad mujye mumenya ikinyarwanda. Ubukwe na bwo ni uko. Ni ishengero rigamije kwizihizwa si business uti kuki? Kuko buba rimwe mu buzima kandi bukeneye ko abantu babubona. Kuki se clement na Knowless batajya muri hotel bombi na Padiri bakabirangiza? Kuki se bubera mu kiriziya? Ubwo se Knowless azashyira umuguard ku muryango wa kiriziya agenzure invitation?? Ni prezida se? Niyo yaba we, protocol ntizibuza kwinjira mu bukwe cg kiriziya uretse ko zikurikiza check up. So, yaribeshye, yarahubutse mwimudefenda…we yarebye ingano y’abantu yiyibagiza concept y’ubukwe icyo ari cyo. Se agize 200 000 y’abantu, birababaje cg birashimishije? Bose se baza ari za mybob zije gushikuza take away na pt mutsing? We niko abyumva ariko si byo. Dusigaye dutwara snack mu makwe ngo tutagora bene bwo

  • Asyi! Niba yabivuze Yamaze! Arikori Abanyarwanda mwabaye mute? Nonese Kumugani wa Knowless ubukwe ni Concert? Nonese muragirango atange itangazo kuri radio atumire isi yose? hahahaha.. namwe ntimugasetse rwose. Ahubwo Knowles na Clement barabyishe. Ubundi n’ibyiriya Mpeta ntibari kubitangaza maze ubukwe bugakorwa mw’ibanga, rubanda igashiduka bwabaye. Abandi basitali bose kwisi niko babigenza.

    Urugo ruhire kuri Nowulesi na Kilimenti!

  • Ariko muzikwivanga mubitabareba!!!!!!!nibayabivuze yamaze,ntimukivange mubuzima bwundi,ubundise murimubo azatumira,sinzi ikibazo mufite,ntabwo arigitaramo nubukwe kandi abaringombwa kubutaha bazabutaha,ndanibazako mutarimubo agomba gutumira kuko ntabwo muri inkoramutimaze,ntabwo wabamuboyatumira mugihe ufite imyumvire nkiyo yokumusebya umunenga mumvugoye isobanutse,abazatumirwa bazabutaha abatazatumirwa ntibazabutahe kuko harinibindi tugombagukora ntabwo ubukwe bwe bwahagarika ibikorwa bisanzwe kubantu bose.thx

  • murarushywa nubusa buzataha ese ubundi mwamutanaga NGO azabatumire mubukwe??cyangwa mukunda amatiku nge ndabona ntaninka yaciye amabere knowless and Clement courage kd imyitegurro myiza

  • mbega umuhanzi kazi wacu ubusubu koyanze abafana ikivicye naha agisoreje gusariko sinziniba yibazako gutera imberekwe yabikesheje abafana amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wambeho gusa nyine ntamugayo ubwo yirinze kuvuganabi none kuruyumusi wanone akaba ajya kuriradio akavuga amagambo nkariya gusa nyine yabayaraziko isi ari muzenguruko ntiyakavuze amagambo nkariya akwiye kumenyako kwirata kubandi ntacyo bimaze rero isi ntisakaye nawe bibayengobwa yanyagirwa kandi uwitonze akamishashi kandi uwishyize hejuru imana iramumanura knowless rero rekakwiyemera kubanyarwanda.

  • Nizere ko ku munsi wubukwe bwe hazaba conge nationale!!!! toute verite n’est pas bonne a dire.

  • Murasekeje kbsa harinigihe yabivuze gutyo kugirango amenyekane kurushaho!
    Niba c ariko ateye mwabimurenganyiriza kweri?
    Nonese ko muvuga ngo muzabimenyera mubinyamakuru byo natabitumira bazamenya (Ababikorera) bwabereye he! (Ubukwe bwe)
    Gsa kwiyemera kwe niba nubundi bimusanzwe ho mbabajwe nabaturanyi be nibazamutaza ngo abatabare!!
    Nawe naterwa nazatabaza arashyiraho company zimucungira umutekano N umuryango we
    Abavumbyi barabakatiye Isi yose yumva muramenye nimuzabangamire ikirori cyabandi ndabinginze man
    Erega nahahandi muba mu muvugiriza induru ngo murikumufana yabifataga nkababuze icyobakora,gsa mwihangane tuzataha ubwijuru vuba ha, Umujyeni mwiza agiye gutunguka kubicu mu mwitegure ubutumire bwe nacyindi ni ukumwizera mushikamye Akatwakira twese afite byose arakomeye.

  • Genda Butera urambabaje!ariko uwo ubabaje wambere ni clement kuko inshuti yarafite zose uziciye murugo rwe!kdi ngo ibintu ni abantu.ntagukundaga ariko mwubatse ukiri muto,ganiriza amakuru tukubwire uko bigenda.kandi uzasanga aringimbwa gus
    aba imbabazi abanyarwanda.

  • nta muntu nzi ureka abantu Bose ngo bamwegere noneho ku munsi w’ubukwe ntibishoboka tuvuge ko afite abakunzi 3000 Salle yabakira yava he niyo yabona ibibakira ibaze abafana baruse umubare abakwe n’abasangwa ushaka kumusura azabitegure undi munsi ntaho àgiye ariko kandi muzajye munasaba rendez vous doreko hari abantu batiyubaha baza gusura umuntu bakamugwaho Wenda yiruhukiye adashaka kuvugana n’abantu abantu biyubaha bagira gahunda UBU KOKO WATAHA UBUKWE BW’UMUNTU NGO NUKO UMUKUNDA GUSA NTA NA NUMERO YE UGIRA ATAKUZI IBYO NI UGUKABYA RWOSE TUJYE TWIYUBAHA njye ndamukunda ariko ntabwo tuziranye sinabutaha ariko nanezezwa nuko nibura yagira ubukwe bwiza buzira akavuyo.

    • Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi

  • Harya ubundi umuntu atangaza ubukwe mu itangazamakuru kugira ngo azagaburire abashonji, asabe intwererano cg amenyekane nk’umu star? Ese niba agira aho asengera kumuranga mu Kiliziya ntibyari bihagije? Jye ndabona byarabaye kurengera no gushyihaguzwa. Niba afite inshuti nazitandukanye n’abafana. Abafana barashungera ntabwo bategura ubukwe. Ariko kuko yabigize igiterane bizamugora gukora ubukwe wakoresheje n’igiterane. Umuco please.

    • ngo abafana barashungera ubundi uti afire umuco nonese wowe niba umurusha umuco HARYA UMUCO WO GUSHUNGERA NI UWAHE

  • Abafanabe be turi INTWARANE za KNOWLESS kdi ntutuzamuvaho ibyomwavuga byose cyokora mukunda inkuru,mumushyire hasi igihe mwamuvugiye ntimurekeraho. Ndababwiye bene BUTERA.

  • Nubundi ukwiriye ibishyimo abakurinze imisuzi najyane imisuzi yiwee

Comments are closed.

en_USEnglish