Ubukene butuma abaturage bangiza 65% by’amashyamba
Ibi byemejwe n’umuyobozi ushinzwe amashyamba mu Kigo cy’igihugu cyita mu mutungo kamere ,REMA, Bakundukize Dismas ubwo yaganiraga n’UM– USEKE. Bakundukize avuga ko imwe mu mpamvu zitera abaturage kwangiza amashyamba ari uko bugarijwe n’ubukene butuma basarura amashyamba atarakura neza kuko baba bashaka ibicanwa cyangwa se ibiti byo kubakisha amazu yabo.
Ku rundi ruhande, abaturage nabo bashinja Leta kugira uruhare mu kwangiza amashyamba kuko ngo iyo ihisemo gushyira ibikorwa remezo nk’amashuri, imihanda n’ibindi ahantu hari amashyamba manini, bigira uruhare mu kuyangiza, bagasaba ko ibikorwa nka birya byajya bishyirwa ahantu hatari amashyamba manini.
Imwe mu ngamba Bakundukize atanga abona zafasha mu kugabanya iyangirika ry’amashyamba ngo ni uko za banki zazajya ziha abaturage inguzanyo bakayishora mu bikorwa by’iterambere urugero nko muri biogas bityo uruhare bagiraga mu gutema no kwangiza amashyamba rukagabanyuka.
Umuyobozi mukuru wungurije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr.Daphrose Gahakwa avuga ko mu rwego rwo kongera imikoranire myiza hagati y’abaturage na za banki, RAB ihuriza hamwe abahinzi, aborozi, abakora muri banki, abajyanama n’abandi bakungurana ibitekerezo kugira ngo umusaruro uturuka mu buhinzi n’ubworozi ubashe kwiyongera bityo n’amabanki arusheho kubagirira icyizere.
Kuri we ngo bigora za banki guha inguzanyo abahinzi batari muri za koperative, kandi badahinga mu buryo bwa kijyambere kandi burambye.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta mu nama yahuje abayobozi bashinzwe umutungo kamere n’ibidukikije mu turere twose yanenze abayobozi kudakorera hamwe ngo bahane amakuru mu murimo yabo, bigatuma bagonganira mu kazi kandi bikabatesha umwanya.
Nk’uko Min Dr Biruta yabivuze icyo gihe, ngo kubera kudahanahana amakuru, ndetse no kutumvikana neza ku byemezo bimwe na bimwe, bituma amashyamba ahangirikira.
Mu Rwanda 28,8% by’ubuso by’ubutaka havuyemo ibiyaga n’imigezi buteweho amashyamba, biteganywa ko mu mwaka wa 2017 nibura 30 kw’ijana by’ubuso bw’u Rwanda buzaba bugizwe n’amashyamba.
Icyo gihe ngo 31% by’ubuso bw’isi bukaba bugizwe n’amashyamba. Urubuga notre-planète.info rwemeza ko amashyamba ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima(ecosystems) ku kigereranyo cya 2/3. By’ubuso busigaye budateweho amashyamba.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW