Ubukene ingorane ku barwayi b’igituntu
Tariki ya 24 Werurwe buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’igituntu. Ubwo uyu munsi mpuzamahanga ku rwego rw’igihugu wizihirizwaga ku bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga intara y’amajyepfo, bamwe mu barwayi b’igituntu kuri ibi bitaro bya Kabgayi, baratangaza ko bahura n’imbogamizi ku mibereho y’ubuzima bwabo kubera amikoro make baba bafite yakunganira imiti bahabwa.
Abitabiriye umunsi wo kurwanya igituntu i Muhanga (Photo Umuseke.com)Uwimana Rose, ahagarariye abarwayi b’igituntu mu bitaro bya Kabgayi. Avuga ko hari abarwayi babaho nabi kubera kubura amikoro ahagije. Uwimana ati: ‘Hari abarwayi b’abakene batabasha kubona icyo kurya ndetse no kunywa cyakunganira imiti banywa.
Uwimana Seraphine, nawe ni umurwayi w’igituntu muri ibi bitaro bya Kabgayi. Amaze amezi agera kuri atatu muri ibi bitaro kubera igituntu. Avugako hari abarwayi baba badafite amashuka yo kuraraho ku buryo ngo ibi byanakurura umwanda cyane.
Aba barwayi bakomeza bavuga ko abenshi muri bo usanga ari abapfakazi, abandi ari ababyarira mu burushyi.
Umwe muri bo yagize ati “Imibereho mibi ituma turushaho guhangayika bigatuma n’umuntu adakira neza.”
Aba barwayi basobanura ko mu gihe baba babonye ubufasha bajya banywa imiti bahabwa noneho ubuzima bugakomeza uko bisanzwe.
Ibitaro bya Kabgayi ni bimwe mu bitaro byakira abarwayi batari bacye bagaragaraho iyi ndwara y’igituntu. Ugendeye ku baturage bagera ku bihumbi 306.261 b’akarere ka Muhanga, mu mwaka ushize wa 2010 ku bitaro bya Kabgayi haragaraye abarwayi banduye igituntu cyanduza 161 mu bantu 306 bari bateganyijwe gusuzumwa. Kuri ubu muri ibi bitaro bya Kabgayi harwariyemo abarwayi 16, harimo babiri barwaye igituntu k’igikatu.
Dogiteri Gasana Michel, umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya igituntu n’ibibembe ku rwego rw’igihugu avuga ko minisiteri y’ubuzima nta bundi bufasha yabonera aba barwayi, burenze kubashakira imiti no kubasuzumira ubuntu.
Gasana ati: ‘Na bariya baganga baba bavura bahembwa na Leta, n’umurwayi rero agomba gushyiraho ake. ’
Gasana akomeza avuga ko nta mpamvu y’uko muri policy yacu abarwayi b’igituntu bagomba kugaburirwa. Gusa ku rundi ruhande aragira ati: “Abarwayi bafite igituntu k’igikatu bo turabagaburira kubera ko tuzi ko ikibazo cyabo gikomeye kurusha bariya bandi.”
Dogiteri Gasana avuga ko ikiruta byose ari ukwisuzumisha hakiri kare mu gihe umuntu yagaragaje ibimenytso birimo kugira inkorora irengeje ibyumweru bibiri, kunanuka ibiriro bikagabanuka cyane, kubira ibyuya cyane no kugira ikizibakanwa, kuko igituntu ari indwara ivugwa igakira, mu gihe kandi umurwayi yakurikije inama za muganga.
Iyi ndwara y’igituntu, yiganje cyane ku mugabane wa Afurika. Ubusanzwe iterwa n’agakoko kitwa Bacile de Cock. Buri mwaka ku isi hose abantu bagera kuri miliyoni umunani bandura igituntu, muri bo miliyoni ebyiri bagahitanwa nacyo.
Muri gahunda yo kurwanya igituntu intego y’uyu mwaka wa 2011 ikaba igira iti: “Mu rugendo rwo kurwanya igituntu, tunoze imikorere yacu bizadufasha kugera ku ntego twiyemeje.”
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com
3 Comments
My cousin recommended this blog and she was totally right keep up the fantastic work!
hi wats your myspace page
There may be perceptibly a bundle to know about this. I suppose you made certain nice issues in options also.
Comments are closed.