Digiqole ad

Ubukana bw’itabi bugira ingaruka nyinshi ku bagore kurusha abagabo

Mu bushakashatsi ku ngaruka zo kunywa itabi bwashyizwe ahagaragara kuwa gatatu Gicurasi 2013 mu kinyamakuru ‘Clinical Endocrinology & Metabolism’, bukozwe n’abashakashatsi bo mu gihugu cya Norvege bwagaragaje ko itabi rigira ingaruka nyishi ku bagore kurusha abagabo.

Umwotsi w'itabi wangiza ubuzima bwabo barinywera i ruhande
Umwotsi w’itabi wangiza ubuzima bwabo barinywera i ruhande

Ubu bushakashatsi bwakozwe habajijwe abantu bagera ku bihumbi 600 bugaragaza ko ibyago byo kurwara kanseri ikomoka ku itabi biri hejuru ho inshuro ebyiri ku bagore ugereranyije n’abagabo, aho ku bagore banywa itabi, ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ibyago byo kurwara iyi kanseri ari 19% mu gihe ku bagabo bingana na 9%.

N’ubwo bimeze gutya ariko, ku mpande zombi birumvikana ko kutanywa itabi bigabanya ibyago byo kwandura indwara nka kanseri y’ibihaha, umutima n’izindi ndwara zikaze.

Umushakashatsi ku ndwara ya kanseri y’ibihaha, Sarah Williams, avuga ko mu bakoreweho inyigo basanze abagera ku bihumbi bine bafite ikibazo cya kanseri, cyane cyane abagore batangiye kunywa itabi bafite imyaka 16.

Inzobere zo mu itsinda ryo muri Kaminuza ya Tromso ziratangaza ko ubu ari bwo bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya mbere hagamijwe kureba ikinyuranyo hagati y’umugabo n’umugore ku bijyanye no kwandura kanseri y’ibihaha.

N’ubwo ariko ngo nta wakwirengagiza impamvu zinyuranye zatera kanseri harimo inzoga ndetse n’ibiribwa bikorerwa mu nganda, abagore bagaragayeho imbaraga nke z’umubiri mu guhangana n’ubumara bw’itabi.

Kugeza ubu, n’ubwo abahanga bavuga ko umugore unywa itabi yarwara cyane kurusha umugabo ntiharamenyekana neza impamvu itera iki kinyuranyo.

Mu gushaka impamvu, itsinda ryo muri Kaminuza ya Australia ryegereye urubyiruko rwatangiye kunywa itabi ku myaka yo hasi aho basanze n’ubundi mu bana b’ingimbi 1000 bagaragaza itandukaniro hagati y’abahungu n’abakobwa.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akanabuyobora, Chi Le-Ha, yagize ati: “Umubare munini w’abagore bakunze kwicwa n’indwara y’umutima, aho umwe muri batanu usanga anywa itabi ariko na none guhagarika kurinywa bikagabanya ibyago byo kwandura indwara nka kanseri y’ibihaha.

Mu bagore barenga Miliyoni bakoreweho ubushakashatsi nyuma yo kureka itabi mu myaka ya za 30, basanze baba birinze indwara zifitanye isano no kunywa iryo tabi, ni ibintu bizwi ko kunywa itabi biganisha ku byago byo kwandura indwara zirimo amoko 14 ya kanseri.

Inzobere mu buvuzi bw’umutima yo mu kigo British Heart Foundation, June Davison, yatangaje ko bagiye gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’itabi ku muntu barinywera i ruhande we atarinywa.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ubukana bwitabi ko buvangura ibitsina ra .hahah ndumiwe

  • akabanywatabi kashobotse bagiye binywera byeri babiki

  • mugabanye itabi mwongere ibiryo kabisa naho ubundi murarangiye bako namwe bada

Comments are closed.

en_USEnglish