Ubujura bukabije muri Kaminuza Nkuru
Muri kaminuza nkuru y’U Rwanda, hafashwe umusore ukekwaho ubujura, haravugwa kandi ubujura bwibasira bamwe mu banyeshuri baba hanze yayo ndetse n’abacumbitse imbere mu macumbi y’iyi kaminuza.
Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa kane, ni bwo mu cyumba cya 5 giherereye muri home izwi ku izina rya MISEREOR iraramo abahungu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda umusore uzwi ku izina rya Kamanayo Jean Pierre wiga mu mwaka wa kane mu gashami kajyanye n’iby’ubwubatsi (Civil Engeneering) yinjiye muri iki cyumba ababamo bakiryamye atwara amaterefone yabo.
Kamanayo mu maboko y’abashinzwe umutekano (Photo Umuseke.com)
Umwe mu barara muri iki cyumba witwa Nibishaka Jean Nepomuscene uvuga ko we yari maso akaba ngo yahise amubona agahita yirukanka.
Nibishaka wiga mu mwaka wa kabiri (Bacc II Economics), yagize ati “Njye nasohotse mwirukaho, yari amaze gufata terefone imwe ku meza abonye namukurikiye ayirambika hasi ndayireka nkomeza kumwirukaho aribwo nahamagaye abantu bahita bamufata.”
Si ubwa mbere uyu musore Kamanayo afatirwa mu bikorwa nk’ibi by’ubujura kuko nk’uko nawe abyiyemerera ngo yigeze kwirukanwa igihe cy’imyaka 2 azira ubujura. Nk’uko bigaragara Ku ibarwa ye imwemerera kongera kwiga muri kaminuza, uyu mwaka akaba ari bwo yongeye gukomorerwa gukomeza amasomo ye muri iyi kaminuza.
Gusa we ntiyemera ko kuri iyi nshuro yafashwe agerageza kwiba, kuko yemeza ko yabeshyewe atari we winjiye muri iki cyumba. Agira ati “Njyewe n’uko bavuga ko nibye bakanyirukana kandi si nabyo twari kumwe n’abandi n’uko icyo gihe nabuze uwo twaguze. Barabeshya ubu sinibye.”
Muri iki gihe nk’uko abanyshuri twavuganye babitangaza, ngo haba imbere muri kaminuza no hanze yayo hagaragara ubujura bukabije, ahitwa I Madina, i Tumba n’ahandi nk’ahazwi ku izina ryo ku Mukoni ni hamwe mu ho ubu bujura bukomeje kwibasira.
Mu macumbi atandukanye y’abanyeshuri, abahungu n’abakobwa ntihasiba kuboneka bene ubu bujura bwibasira cyane za mudasobwa na telefone zigendanwa ndetse n’imyambaro by’abanyeshuri akenshi ngo usanga nk’imyambaro n’amaterefone bicuruzwa hirya no hino mu mujyi wa Butare ibi bakunze kwita okaziyo (occasion).
Amakuru dukesha inzego zishinzwe umutekano muri kaminuza nkuru y’u Rwanda avuga ko muri iyi minsi ubujura bukabije bugaragara cyane mu macumbi y’abanyeshuri baba hanze gusa ngo n’imbere muri kaminuza bumaze gufata indi ntera nk’aho hari undi munyeshuri uherutse kwirukanwa azira kwiba mudasobwa.
Tuvugana na Eustache Mupenzi, umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano mu muryango rusange w’abiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, yadutangarije ko ubujura bwiyongera bugirwamo uruhare n’abanyeshuri. Mupenzi ati “hakunze kwibwa amaterefone n’ama computer (mudasobwa) ku buryo nakwemeza ko ahanini buterwa n’ingeso kurusha uko bwaba bukomoka ku ikurwaho cya buruse nkuko bamwe babivuga.”
Nk’uko bigenwa n’amategeko agenga abiga muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda, igihano ku munyeshuri uhamwe n’icyaha cyo kwiba gishobora kuba ko umunyeshuri ahagarikwa igihe runaka cyangwa akirukanwa burundu.
Johnson Kanamugire
Umuseke.com
14 Comments
uYU UTIPE NATWE TUKIGA YAGIRAGA IYO NGESO RWOSE ARIKO YARAKWIYE KWISUBIRAHO KUKO YAZABIZIRA KWIBA SI BYIZA UREMERA UKABAHO NABI UDAHEMUTSE UGAKORA UBUNDI IMANA IKAGUFASHA NAHO UBUNDI AZAHOMAHO NDETSE N’ABANDI BAMEZE NKAWE
Iki kijura bakinzanire nange nkibaze 4ne yange, n’imyenda nabuze, dore nicyo gifashwe.
birababaje cyane niba koko ariwe wibye(icyaha nikimufata) kwiba uri engineer kweri. uransebeje cyane!!!
banyeshuri mwihangane twe tucyiga ntitwibanaga kabisa muri kaminuza.. rwanda wararushye koko.
ariko ko muri ulk batiba hari bourse babona?mwagiye mutandukanya impanvu z’ibintu?kandi equette ikorwe neza hatagira uharenganira
Biravugwa ko aho bane cyangwa batanu bateraniye. umujura aba arimo
Ariko na nubu kamanayo agiserereza abantu koko aracyiba koko ariko se GBU imaze iki koko cg SEP nimufashe ariko ubundi ubusambo bwa KAMANAYO ni bwinshi cyane numva akuiye kuba ubu yarirukanwe kuko tukihiga nabwo yari ingegera kabombo
Uyu muntu ko mbona ashaje?Atangiye kwiba akuze cyangwa yatangiye akiri muto?
Ntabwo azi icyo gukora. N’amashuri ntacyo azamumarira.Njya numva bavuga ko abize bibisha za mouse(uko souris inyerera niko umutongo unyerera by Diplomate). Uyu ntacyo yageza ku banyarwanda ni ingegera yize
hahahahahahahahh bagikubite bakireke kige
Uyu musore niba aribyo koko hari akazi ashoboye katari ukwiga. nib yarabaye suspended for this issue akaba agarutse kwiga akongera,ahaaaaaa!!!!!!!!!ni akore ako kwiba niko ashoboye,nuko nako mbona iminsi 40 ihora imugereraho. we ahora ari ku munsi wa 39 yagerageza kongera agahita afatwa.
Kaminuza ntikwiye bene abo, kuko narangiza ukamuha ikigo ayobora nawe urabyumva. Niyirukanwe azagwe ahandi kuko abanyeshuri babakuriyeho bourse none n’icyo kijura kirabasonga. Ni nka wawundi batumaga kwiga akajya kwiba.
Musalaud wagiye iyo golden chance ukajya muri Kaminuza,menya ko hari abandi babuz ayo mahirwe maze ureke kuyapfusha ubusa.
Uyu musore niba aribyo koko hari akazi ashoboye katari ukwiga. nib yarabaye suspended for this issue akaba agarutse kwiga akongera,ahaaaaaa!!!!!!!!!ni akore ako kwiba niko ashoboye,nuko nako mbona iminsi 40 ihora imugereraho. we ahora ari ku munsi wa 39 yagerageza kongera agahita afatwa.
Kaminuza ntikwiye bene abo, kuko narangiza ukamuha ikigo ayobora nawe urabyumva. Niyirukanwe azagwe ahandi kuko abanyeshuri babakuriyeho bourse none n’icyo kijura kirabasonga. Ni nka wawundi batumaga kwiga akajya kwiba.
Musalaud wagiye iyo golden chance ukajya muri Kaminuza,menya ko hari abandi babuz ayo mahirwe maze ureke kuyapfusha ubusa.
NTA KAMINUZA YAKAMWAKIRIYE; KERA AZATEZA IBIBAZOMURI SOCIETE; AZARYA ISIMA, UMUCANGA UBE MWINSHI IGITAGE KIGWE KU BANTU
ni ingeso si bourse. Kamanayo ndamuzi tumuhondera muri cantine ya unr 2007 yibye phone. Niyo yaba atari we ariko uwo twakubitaga yitwaga kamanayo, ubwo kamanayo ryaba ari izina ryabajura!
ubukene sibwo butera kwiba. ahubwo ningeso mbi iba yihishe mu muntu, Mugerageze mugire inama kamanayo iyo ngeso ayireke.
nibadihe umushenzi nibarangiza bafukuze kasiya
Comments are closed.