Digiqole ad

Ubuhinzi bw’icyayi buracyagaragaramo ibibazo

Igihingwa cy’icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu kizwiho kuzanira amadevize igihugu kubera kuba indashyikirwa mu byayi byose bihingwa ku isi. Ariko n’ubwo icyayi cy’u Rwanda ari indashyikirwa, haracyari ibibazo bijyanye n’ihinga ry’icyayi mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu.

Abayobozi bari bayoboye inama
Abayobozi bari bayoboye inama

Ibi byatanje na Minisitiri Dr. Agnes Kalibata mu nama yateguwe na Minisitiri w’intebe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2013 igamije kurebera hamwe iterambere rya gahunda ya Leta mu buhinzi, ibikorwa remezo, ingufu, Ibiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Dr. Agnes Kalibata mu kiganiro na Umuseke.com, yatangaje ko igihingwa cy’icyayi kugeza ubu kiri ku rwego rwiza, ariko hari ibibazo bimwe na bimwe bigaragara mu ihinga ry’icyayi mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu, aho bigaragara ko abaturage batarumva akamaro k’icyayi aho baragira amatungo mu mirima gihinzemo, abandi bakaba bakoresha nabi ifumbire cyangwa bakayibika nabi kubera ubumenyi bucye mu ikoreshwa ryayo, ugasanga ibyo bigira ingaruka zikomeye ku musaruro w’icyo cyayi.

Abayobozi b'intara n'umujyi ea  Kigali bitabiriye iyo nama
Abayobozi b’intara n’umujyi ea Kigali bitabiriye iyo nama

Ikindi kibazo cyagaragajwe na Minisitiri w’ubuhinzi ni ikijyanye n’imihanda itameze neza cyangwa itaranakorwa ahenshi mu turere duhingwamo icyayi, bikaba bibera imbogamizi abahinzi b’icyayi, aho bibagora kuba bageza umusaruro wacyo ku nganda zigitunganya.

Yakomeje asaba abayobozi b’intara cyane cyane iy’uburasirazuba ndetse n’iy’amajyepfo , hamwe na b’uturere tugaragaramo ibyo bibazo cyane cyane akarere ka Rutsiro n’aka Nyaruguru, kongera ubukangurambaga mu baturage burebana n’akamaro k’icyayi, babakangurira imikoreshereze ndetse no gufata neza ifumbire bahabwa, kugirango izabafashe gutanga umusaruro ucyenewe muri utwo turere.

James Kabarebe Minisitiri w'Ingabo, Kamanzi Stanislas na Silas rwakabamba Minisitiri w'ibikorwa Remezo
James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo, Kamanzi Stanislas na Silas rwakabamba Minisitiri w’ibikorwa Remezo

Akaba kandi yanakanguriye inzego zishinzwe ibikorwa remezo kuba zakwihutisha ikorwa ry’iyo mihanda, kugirango bizafashe abaturage kuba bageza umusaruro w’icyayi baba bejeje ku nganda bitabagoye, kugirango kandi uwo musaruro utazanabapfira ubusa kubera kubura uko bawugeza ku nganda.

Muri iyi nama yari yatumiwemo n’itangazamakuru yariyitabiriwe n’abaminisiti batandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo, Minisitiri w’ingabo, Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Minisitiri w’ubuhinzi, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Minisitiri w’umutungo kamere, abanyamabanga ba leta ndetse n’inzego z’umutekano nyuma yo kuvuga ku buhinzi inama ikaba yakomereje mu muhezo.

Abakuru b'ingabo na Police bari bitabiriye iyo nama
Abakuru b’ingabo na Police bari bitabiriye iyo nama
Abayobozi b'uturere twose two mu gihugu bitabiriye iyo nama
Abayobozi b’uturere twose two mu gihugu bitabiriye iyo nama

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish