Ubuhamya bwa Murangwa Eugene
Kuri uyu munsi twibuka abacu bazize jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’ umwihariko abahoze ari abasiportif nagirango nifatanye n’Abanyarwanda bose muri iki gikorwa murwego rwo kubakomeza no gukomeza kubahumuriza ko twebwe twarokotse tuzakomeza guharanira koamazina y’ inzirakarengane atazibagirana kandi ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe gushaka inzira n’ ibisubizo bizatuma amahano nkaya atazongera kubaho.
Eugene Murangwa Eugene uwahoze ari muzamu wa APR(Photo internet)
Ubuhamya bwanjye kuri uyumunsi nahisemo kubukora muburyo bushingiye kubyambayeho kugiti cyanjye ariko kandi nuko njye mbibona nkumu sportif. Ibyo nkaza kubivuga ntanga personal testimony ikubiyemo n’ubutumwa cg inshingano numva sport yaba ifite mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu kutazongera gusubira mubihe by’amakuba nkibyo muri 94.
Njyewe nkuko nagiye mbivuga mubiganiro binyuranye nagiye ngirana n’abantu kugiti cyabo cg se ibyo natanze mubinyamakuru, jenoside yatangiye ubwo twiteguraga gukina umukino 1/16 w’ igikombe cya CAF, aho twagombaga guhura n’ ikipe yo muri Kenya (Brewerries FC) nyuma yo gukuramo imwe mu makipe yahoze ari ibihangange muri Africa ariyo Al-Hilal FC yo muri Soudan. Ababyibuka ngirango baribuka ukuntuintsinzi yacu (Rayon Sports) yabaye ikintu cyongeye guhuza hafi abantu bose nyuma y’igihe kirekire cyari gishije urwicyekwe, urwangano n’ ivangura hagati y’ abanyarwanda aribyo byaturanga kurusha ubusabane bwagaragaye muri ako gahe gato! Icyo gihe sport, by’ umwihariko yongeye kugaragaza ingufu ifite mu rwego rwo guhuza abantu.
Nkuko nabivuze rero mu rwego rwo kwitegura uwo mukino ukomeye icyo gihe twakoraga imyitozo myinshi. Ubuzima bwanjye cg se ubuhamya bwanjye bwerekeranye na jenoside yakorewe abatutsi muri 94 bukababwaratangiranye nicyo gihe cyo kwitegura uwo mukino.
Kugicamunsi cyo kw’ itariki ya 06/04/1994 (Iyi ubanza ariyo tariki yonyine nibuka, kuko nyuma yaho ibyambayeho byose ntabwo nari nkimenya niba ari kuwa mbere cg kuwa gatanu!) twari twakoreye imyitozo kuri stade Mumena I Nyamirambo, icyo gihe imyitozo yacu yatangiye kare kugirango tuyirangize kare maze tubashe kujya gukurikira imikino y’igikombe cy’afrika (CAN 94) yaberaga muri Tunizia. Ubwo imyitozo yarangiye ahagana mu masa cyenda n’ igice (15:30) maze duhita twerekeza ahantu hanyuranye twabashaga gukurikirira iyo mikino kuri za Televizio (icyo gihe hari hacye cyane).
Umukino wabanje nawurebeye igice cyawo cyambere kwa mushuti wanjye Gaga warutuye hafi ya stade Mumena icyo gihe. Ariko kubera ikibazo cy’ umuriro cyariho icyo gihe byabaye ngombwa ko tujya kureba igice cya kabiri hafi yo kwa GAGA bitaga muri Café Rio.
Ubwo nyuma yo kureba umukino wambere nerekeje kuri Restaurant Baobab aho narebeye uwa kabiri. Aha kuri BAOBAB hari hafi yaho nari ntuye icyo gihe nkaba narahagiye mpasanga mugenzi wanjye twabanaga ariwe Athanase Nzayisenga. Twerebye match yakurikiyeho ikaba yararangiye ahagana mu masayine z’ ijoro (22:00pm) ubwo twasohotse twerekeza aho twari dutuye (hari nko muri 100m uvuye kuri Baobab) maze tugeze hanze tuhasanga agatsiko k’abantu bari hagati ya batanu n’icumi.
Abo Bantu bari bakikije umuntu wakoraga akazi k’ ubuzamu kuri Baobab, maze natwe turabegera kugirango twumva ibyo bari barimo kuko byaragaragaraga ko hari ikintu kidasanzwe barimo bavugaho. Tumazekubegera twumvise uwo muzamu wa Baobab avuga ko y’ umvise ikintu giturika hakurya za Kanombe kandi akaba yabonye n’ umuriro mwinshi mukirere. Ntabwo twabitinzeho kuko muribyo bihe twari tumenyereyeibintu biturika hirya no hino mu mugi wa Kigali. Nabwiye mugenzi wanjye nti twigendere,kuko aba batangariye ibiturika n’ umuriro ubanza bataba ino!
Ariko ubwo ibyo twatashye twita ibisanzwe ntabwo twari tuziko byari bigiye kuvamo akaga katazibagirana mu mateka yu Rwanda ndetse nay’ isi yose! Ubwo murukerera rw’ iryo joro nibwo twamenye ko ya nkuru yawa muzamu wa Baobab yaje kuvamo ko Prezida Habyarimana nabari kumwe nawe mundege yari muvanye Arusha bahitanywe n’ impanuka y’indege. Ubwo tukimara kumva iyo nkuru twahise twumva ko ishyambaatari ryeru. Ukurikije uko ibintu byari byifashe muri icyo gihe, aho abantu bahohoterwaga munzira kubera uko basa cg se abandi bagahunga amago yabo kuberako umuntu nka KATUMBA yaphuye, ntabwo byasabagaubuhanga bwinshi kumva cg kubona ko ibyari gukurikira uruphu rwa Habyarimana byari kuba atari ibintu byoroshye (kandi niko byagenze).
UKO SPORT/FOOTBALL YAGIZE URUHARE MU IROKOKA RYANJYE
Ubwo ahagana mu masa munani (14:00) kw’ itariki ya 7/04/1994 twatewe n’igitero cy’abasirikare baje baturutse muri Mont Kigali, iki gitero twagikijijwe nuko umwe muri abo basirikare ngo yari umufana wa Rayon Sports hanyuma akaza kumenya bitewe namwe mu mafoto yabonye muri album photo zari zimaze guterwa hejuru ubwo basakaga inzu yacu. Uwo musilikare yaje no kutugira inama yuko twitwara mu rwego rwo gutuma ntabandi bagenzi be baza kuza nyuma ngo babe batumerera nabi (nko gufungura imiryango y’ igipangu n’ iyinzu, gukuraho rideau…) Ariko rero ibyo ntibyababujije guhitana umwana w’ umukozi twaridufite ngo kuko atarafite indangamuntu, bityo kuribo ibyo bikaba byaravugaga ko ngo uwo mwana yari Inyenzi yari yaraje kwiyoberanya yaka akazi ko gukora murugo!
Aho twari dutuye njye na mugenzi wanjye Athanase bwarakeye turahava nta muntu wundi wongeye kuhadusanga, ubanza inama z’ umusilikare zaradufashije! Twerekeje hepho gato aho ababyeyi banjye bari batuye hakaba kandi hari hatuye abandi bagenzi bacu twakinanaga muri Rayon Sports. Twagezeyo ntakibazo kinini kuko icyo gihe barrier zari zitarashyirwa mu mihanda kandi ikindi ntabwo hari kure (1km cg 2km).Igitekerezo cyo kujya aho kuri bagenzi bacu cyaje kuvamo amahirwe yuko uyu munsi nshobora kuba ndihano mbasha gutanga ubu buhamya. Kuko nkurikije ibyakurikiye ibyo bihe nsanga bitari gushoboka ko narikubasha kubikira iyo hataba ubwitanjye n’ ubufatnye byaturutse kuri bamwe muri bagenzi banjye twahoze dukinana muri Rayon sports.
Aho kwa bagenzi banjye naje kuhahurira n’ ibibazo binyuranye ariko mbasha kubivamo kubera ubwitanjye bwabagenzi banjye cyane by’ umwihariko mugenzi wanjye wari uzwi kw’ izina rya MUNYURANGABOLONGIN. Iyu musore (waje nawe guhitanwa na maherere nkayakoreweabandi bose muri jenoside) yagaragaje ubutwari butagaragajwe n’abantubenshi muri biriya bihe. Inshuro zitari nke yankuye mu maboko y’interahamwe zaje kenshi kunshakisha. Rimwe akabikora akoreshejeuburyo yarafite bwo kumenya kuvugisha abantu ubundi akabikoraakoresheje amafaranga ye kugirango abashe kugura abazaga banshaka!Ibyo kandi sinjye yabikoreraga gusa kuko icyo gihe aho iwe twariduhari turi abantu bagera nko kuri batandatu kandi buri wese Longinyagize uruhare mu buryo yarokotse.
Ikibabaje nuko uyu musore yajeguhitanwa n’abasilikare ba Leta y’Abatabazi ngo bamujijije koyarahungishije umututsikazi! Uko iminsi yashiraga niko ibintubyagendaga bigorana maze ubwo interahamwe zazaga zikantwara arikokubwa mahirwe nkazikurwa mu maboko nanone n’ umusilikare wari wajegusura mwenewabo wari muri abo bagenzi banjye Munyurangabo icyo giheyahise afata icyemezo cyo kumfasha guhungira ku mugabo bitaga Zuzunawe waje kumfasha kugera kuri Croix Rouge International aho navuyenjya muri Milles Collines naho nkaza kuhava njya muri zone yarifitwena RPF icyo gihe ariko Munyurangabo nawe yaje guhunga ubwo imirwanoyakomeraga mugace ka Nyamirambo.
Muguhunga kwe yajyanye n’ umukobwabuzuraga wari warahungiye iwe, maze ngo ubwo bari munzira bahungabaza guhagarikwa na barriere y’abasilikare yari ku kiraro cyaMukungwa ahagana mu Ruhengeri. Ngo bamubajije impamvu ahunganyeinyenzi…maze ngo bamubwirako we agomba gukomeza ariko iyo nyenzi yeyo bayisigarana. Nkibisanzwe Longin ngo yagerageje kureba uko yavanaumukunzi we mu maboko yabo bicanyi ariko nti byakunze kuko ngobamubwiyeko niba atabavuye mu maso ari bucirwe rumwe nurwiyo nyenziye! Munyurangabo k’ unshuro ya mbere ari nayo yabaye iyanyumayananiwe gukora ibyo yaramaze amezi atatu akorera abantu yariyariyemeje kurwanaho.
Ngo yahise yiruka ariko nyuma yakanya gato umwemu basilikare bari aho kuri barriere ati, “kureka uriya musoreakagenda n’ ubuswa bukomeye kuko umuntu nkawe nta nyenzi umurenze!Niba abasha gukururana n’ iyinyenzi y’ umukobwa kugera aha hose, ejo niwe uzagaruka aturasa nka ba Kanyarengwe”! Ubwo ngo uwomusilikare wari umaze akanya akurikiye Munyurangabo yaje kugarukaavuga ko ngo w’amuntu ari Inyenzi yuzuye ngo kuko abuze amarengeroye! Gusa aho niho hantu hanyuma Munyurangabo abamubonye muri iyonzira bavuga ko bamubonye bwanyuma.
Abantu benshi banyuze iyo nzirabaje gukomeza kuzageza muri Zaire, ariko nta muntu numwe wabayaratanze amakuru avuga ko yongeye kubona Longin nyuma yiyo barriereyo kuri Mukungwa. Aya makuru nayabwiwe nuwo mukobwa wari inshuti yanyakwigendera Munyurangabo waje kurokoka nyuma yaho yaterewe icyumanabo basilikare maze ngo bakamuta mu mugezi wa Mukungwa kubwa mahirweagakurwamo n’abasilikare b’ Inkotanyi ngo bahise bagera aho kuriMukungwa nyuma gato yo guhunga kwabasilikare ba Leta y’Abatabazibari kuri iyo barriere.
Uretserero ubu bwitanjye mugenzi wanjye nyakwigendera Munyurangaboyangaragarije maze bukaza kuvamo irokoka ryanjye nanavuga ko n’abandi mubagize umuryango wanjye barokotse kubera uruhare uyu mugenziwanjye yabigizemo, kuko uburyo yakomeje kubasha gushukashukaInterahamwe zo muri quartier aribwo bwatumye baba ababyeyi banjye cgabo tuvukana babasha kubona uburyo bwo guhunga. Muri quartier twaridutuyemo nkeka ko iwacu honyine ariho hataguye umuntu numwe mubaribahari icyo gihe (iwacu murugo hari abantu bagera kw’ icumi.)Munyurangabo yafashije umuryango wanjye muburyo bunyuranye bwabamukubashakira ibibatunga kuko icyo gihe nta numwe wabashaga gusohokabyaba mukubaburira bitewe n’amakuru yabaga abashije gukura mu bantuaho yabaga abasha kugenda muri quartier ndetse no kubasha gutumainterahamwe zidatera iwacu kubera uburyo yabashaga kuzishukashuka.Ndetse nkaba naraje kumenya ko ariwe waburiye iwacu ngo bahunge amazekumenya ko kuri barriere yari haruguru y’ iwacu bari bamaze gukorainama yo kuza gutera iwacu ngo kuko arirwo rugo rw’ abatutsi rwarirusigaye muri quartier.
Nubwoburi wese mubari iwacu murugo yagize amahirwe yo kurokoka kuberaahanini ubwitanjye n’ ubutwari bwa mugenzi wanjye MunyurangaboLongin ntabwo ayo mahirwe yageze kuri bose mu muryango wacu, kukomurumuna wacu wu muhererezi (yarafite imyaka 7) Irankunda Jean Paulyaje guhitanwa na jenoside aho yari yaragiye mu biruhuko bya Pasikakwa mubyara wacu Kayonga John (umwana wa mukuru wa papa) wakoraga mubitaro by’ indera. Uyu murumuna wacu ibyu ruphu rwe kugeza nububyatubereye urujijo kuko nkibisanzwe iyo utamenye aho uwawe yaguyeuhora wibwirako yaba akiriho. Ariko rero ibye we harimo na karushokuko ahagana mu mpera ya 94 hari umuntu wahoze aturanye n’ iwacuwazanye amakuru avuga ko ngo yahuye na KIBWA (niko twamwitaga) INyanza ya Butare. Ngo yamunyuzeho yicaye inyuma mu modokay’abasilikare arikumwe n’abandi basilikare ba RPF . Nyuma yayomakuru twagerageje gushakisha ahantu hose hashoboka kugirangotumenye amakuru nyayo ariko ntacyo byatanze kuko nta nahamwe twasanzebarigeze babona cg bumva uwo twagiye dushakisha duhereye ku makurutwari twahawe nuwo muntu wahoze ari umuturanyi.
Hanyuma kandi ahaganamuri za 2000 hazakuboneka video y’abantu bahungiye mu bitaro by’Indera ubwo abasilikare ba bafaransa/ababiligi bajyagayo guhungishaabanyaburayi, iyo video igaragaza agace gato murumuna wacu ahagazemuruvunge rw’abantu barimo basaba abo basirikare ko batabasiga ahongaho kuko bari bwicwe ni babikora. Ibyakurikiyeho ngirango birazwikuko abo basilikare b’abazungu bitwariye bene wabo mazeabanyarwanda baraho bakirarwamo n’ Interahamwe zari zarabagose…amakuru yavuyeho aho Indera avuga ko harokotse mbarwa. Gusa icyo nanubu tutigeze tumenya kandi wenda dushobora no kutazamenya bibahonuko uwo murumuna wacu yaba yaraharokokeye cg se yarahaguye. Uretserero uwo murumuna wacu tutazi amarengero ye nyakuri kubera urworujijo twahuye narwo, umuryngo wanjye wabuze abantu bagera kuri 25 kumpande zombi iwabo wa papa n’ iwabo wa mama kubera jenosideyakorewe abatutsi mu 1994.
Imyakarero ishize ari 17 nyuma yo kubura bacu, ariko rero nkuko babivugango “ twe twarokotse suko hari icyo twarushaga abagiye, ahubwo nukoburiya hari impavu zatumye turokoka” njye rero kugiti cyanjye nkabansanga imwe muri izo mpanvu ari ugukomeza nyine tukibuka bacuduharanira ko ibyababayeho bitazibagirana ariko by’ umwiharikoaruko tugomba gukora ibishoboka kugirango ibyatubayeho bitazongerakuba ukundi.
AKAMARO KA SPORT/FOOTBALL MU RWEGO RWO GUFASHA KUGERA KUNTEGO
YO KUTAZASUBIRAMUBIHE NKIBI TWIBUKA KURI UYU MUNSI.
Nkukonabigaragaje mu buhamya bw’irokoka ryanjye sport ifite ubushobozibwo gukora ibintu bitabashwa gukorwa mubundi buryo ubwo aribwo bwose.Iyo urebye usanga umubare wa basportifs bagize uruhare muri jenosidearibo bake cyane ugereranije nizindi ngeri zose z’abantu bagizesociety Rwandaise. Ibyo usanga ntayindi mpamvu uretseko twe murisport ikintu cya mbere batwigisha kandi bikaba ngombwa ko uhoraukitaho kugirango ubashe kuba umusportif wintangarugero ari ukugirafair play/esprit sportif. Iki kintu rero kumbwanjye mbona ariingirakamaro cyane kuko kidufasha kwihanganira by’inshi abandiBantu batabasha kwihanganira muburyo bworoshye.
Kuberaiyo mpamvu rero njye nkaba mbona twebwe nkaba sportif twagombyegufata iyambere tugafasha abanyarwanda kwiyubaka baharanira amahoro,ubumwe n’ ubwiyunjye. Kuko iyo ariyo nzira yonyine izatumatutazasubira mu makuba yaduteye ingaruka zibyo twibuka uyu munsi.Biragaragara ko ingamba zinyuranye zashyizweho kandi zikomejegushyirwaho ngo ikibazo cyaryanishije abanyarwanda kitazongerakubaho. Ni ngombwa rero ko natwe abasportif dushyiraho akacu kandiuretse ubu buhamya bwanjye natanze murwego rwo kugaragaza uko sportyamfashije njyewe kugiti cyanjye bimaze no kugaragara ko sport arimwemuntwaro ikomeye ikoreshwa muguhuza no kumvikanisha abantu hirya nohino ku isi.
Muri urwo rwego rero twebwe nka ba footballeurstubikoze mwizina rya Association des Anciens Footballeurs du Rwandatukaba twaratangiye kwiga k’ umushinga uzakoreshwa mu gukanguriraabanyarwanda cyane cyane urubyiruko akamaro ko guharanira amahoro,ubumwe no gushyigikira ubwiyunge tubinyujije mu rwego rwa football.Iyu mushinga turimo turawigaho kandi turizerako mugihe kitarambiranyeuzaba watangiye. Bikaba byaba byiza rero n’abandi basportif bo muridisciplines zinyuranye batangira gutekereza ku gikorwa nkicyokugirango twese duhurize ingufu za sport hamwe mu rwego rwogushakira igihugu cyacu amahoro n’ itera-mbere birambye.
Imana ikomeze ibane n’abacu twabuze tugikunda kandi natwe ikomezekutubashisha kwihangana no gushakira ibisubizo ibibazo byacu bya burimunsi.
Murakoze.
MBABANE Thierry
Umuseke.com
2 Comments
Ariko uyu Murangwa si wawundin watorotse ra? hahah ubu yimereye neza iyo mu burayi da! ariko shenge barumunabe barakubititse. NIYINDORERA, ISHIMWE bose koko bapfe mu myaka ibiri gusa?! Umukecuru wabo nakomere gusa! Birababaje
Ntawe utiyitirira ingoma iriho kweli!! Ibi ni ibyo bita ibirumira habili!! Two faces! Two languages!!! Ibyo ubumwe na sports ntitubyanze! Ariko kurokoka n’ubututsi ni tubishyire pembeni!!
Comments are closed.