Ubufaransa bwanze kohereza Tegera mu Rwanda ngo abazwe Jenoside
Kuri uyu wa kane tariki 10 Mata, ubutabera bw’Ubufaransa ikifuzo cyo kohereza Pierre Tegera ukekwaho uruhare muri Jenoside.
Urukiko rw’ibanze rw’i Aix-en-Province nirwo rwanze ubwo busabe u Rwanda rwari rwarohereje, gusa Perezidante w’uru rukiko Nicole Besset avuga ko kuba badategetse ko yoherezwa bikuyeho ibyo akekwaho.
Ubutabera bw’Ubufaransa bwakomeje gutanga, kuri ibi byo kohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda, ko mu Rwanda nta tegeko rwariho mbere ya Jenoside ryo kuyiburanisha, kandi ngo amategeko ataburanyisha icyaha yashyiriweho nyuma y’uko kiba.
Pierre Tegera aregwa n’u Rwanda ibyaha bya Jenoside n’ibyaha ku nyoko muntu. Ubutabera bw’Ubufaransa bukavuga ko itegeko rihana ibyo byaha mu Rwanda ryagiyeho mu nyuma ya 1996.
Tegera Pierre arashinjwa kwica amantu 349
Tegera afite imyaka 62 ubu, akora mu mu bikorwa byo gutwara abantu muri za Ambulance mu mujyi wa Nice ari naho atuye, kuva mu 1990 aregwa kuba yaragize uruhare mu kwica Abatutsi muri Komini Kibirira (ubu ni mu majyaruguru) aho yatangaga ibikoresho ku nterahamwe.
Uyu mugabo ashinjwa uruhare mu rupfu rw’abantu 349 muri Jenoside. Muri Nyakanga 2013 yatawe muri yombi i Nice kuri ‘mandat d’arrêt’ y’u Rwanda ariko nyuma arongera ararekurwa.
Uyu mugabo ukora kuri za ambulance mu gutwara abarwayi i Nice, mu Rwanda yari Injennyeri Agronome, ahakana ibyaha byose akekwaho.
Ubufaransa nicyo gihugu ku mugabane w’Uburayi kirimo abakekwaho Jenoside yakorewe mu Rwanda badakurikiranwa kurenza ibindi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko rubanda barica, nk ‘uyu aabantu bangana batyo koko yumva ahagarara yemye? keretse niba abeshyerwa naho ubundi simbyumva
Askyiiiii nibagumane ayo naheru yabo ariko. Sha ibaze abanyarwanda magana atatu ashnjwa ngo ntiyaza kubisobanura, nyamara umufaransa umwe yapfa isi igatitira sha!!!!!!! hummmm